Digiqole ad

Ruhango: Umuganga afunzwe akekwaho gusambanya umurwayi

Hagenimana Aimable w’imyaka 34 ukorera ku kigo nderabuzima cya Kigoma kiri mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi akekwaho gusambanya umurwayi w’imyaka 27 yarimo kuvura tariki 02/07/2012 mu gihe cya saa yine z’amanywa.

Ubwo uwo murwayi twahisemo kudatangaza amazina ye muri iyi nkuru ku kubaha ubuzima bwe yari aje kuri iki kigo nderabuzima muri serivise zijyanye no kuringaniza urubyaro, Hagenimana yamweretse aho ajya gufata ibinini ariko amubwira ko ahita agaruka akamutera urushinge.

Uyu wafashwe ku ngufu yaragiye afata ibinini arangije agaruka mu biro bya Hagenimana kwiteza urushinge.

Ahageze Hagenimana yaramubwiye ngo nagarame, uwafashwe aramubaza ati “ none se urantera urushinge ngaramye” umuganga amubwira ko ariko bigomba kugenda biza kurangira Hagenimana amusambanyije ku ngufu.

Bimaze kurangira yaragiye atekerereza undi muganga ibimubayeho. Umuganga yabiganiriye yahise amugira inama yo guhamagara polisi nayo yahise itabara maze Hegenimana aba atawe muri yombi by’agateganyo.

Hagenimana ubu acumbikiwe kuri statiyo ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, naho uvuga ko yafashwe ku ngufu jyanywe mu bitaro bya Kabgayi.

Abazi uyu muganga bavuga ko atari ubwa mbere akekwaho bene ibi, kuko yazanywe muri iki kigo nderabuzima cya Kigoma avuye mu bitaro bya Gitwe nabwo akekwaho gusambanya abarwayi.

Source: kigalitoday

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish