Ruhango: Umubare w’abagore bagana ibigo by’imari uriyongera
Kuri uyu wa gatatu, abanyamuryango ba Sacco batashye inyubako y’ikigo cy’imari kizakoreramo imirimo y’ubucuruzi mu mafaranga y’inguzanyo asaga miliyoni 80. Miliyoni 18 zahawe abagore naho abagabo bahabwa miliyoni 40 andi mafaranga asigaye ahabwa amatsinda yihariye.
Muri uyu muhango wo gutaha inyubako ya Sacco Bandebereho, Perezida w’inama y’ubutegetsi Ndagijimana Léonard, yashimye ko umubare w’abagore basaba kandi bagahabwa inguzanyo wiyongereye ariko abashishikariza gukomereza aho kuko iyo abagore bateye imbere bigira ingaruka ku gihugu cyose.
Yabasabye kwirinda umuco mubi wo kwitinya ngo bumve ko badashoboye. Ndagijimana avuga ko kugira ngo umubare w’abagore baka inguzanyo uzamuke, byatewe n’uko babaganirije bakabumvisha ko gutinyuka inguzanyo aribyo bituma umuntu akora akigirira akamaro.
Yashimye abanyamuryango bakusanyije amafaranga none akaba yaravuyemo iriya nzu batashye.
Ati: “Iyi nyubako twatashye uyu munsi, yavuye ku migabane abanyamuryango batanze, harimo n’inyungu y’inguzanyo twahaye abagore n’Abagabo.”
Mukomeza Jeredy, Umunyamuryango wa Sacco Bandebereho, yavuze ko ikibazo cyo gutinya gusaba inguzanyo kidafitwe n’abagore gusa ahubwo ko hari n’abagabo babitinya bakumva ko ari iby’abantu bo ku rwego rwo hejuru gusa.
Nawe ngo yabanje gutinya gukorana na za Banki ariko ngo yaje kugira amahirwe yo gusobanukirwa akamaro kabyo none ubu yabaye rwiyemezamirimo nk’abandi.
Ubu afite Koperative y’abahinzi b’umuceri abereye umuyobozi
Mbabazi Francois Xavier, uyobora Akarere ka Ruhango yavuze ko umubare w’abaturage bo muri akarere muri rusange bakorana n’amabanki ukiri muto kuko uri kuri 30% bityo ngo birasaba ko hongerwamo ingufu kugira ngo na 70 isigaye igere ikirenge mu cya bagenzi babo.
Sacco Bandebereho ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 8 inyubako yayo yatashywe yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100 Rwf.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Ruhango.