Ruhango: Abantu 58 bamerewe nabi kubera umusururu banyweye ku muturanyi
Mu mudugudu wa Nyakizu, Akagari ka Gishweru mu murenge wa Mwendo, ku cyumweru abantu bagera kuri 58 banyweye umusururu (ikigage/ubushera) ku muturanyi wabo wari ufite umwana wahawe ukarisitiya maze ku mugoroba batashye bafatwa munda, bararuka, bituma nabi, bararemba.
Ku cyumweru nibwo ku muturage witwa Ignace utuye i Gishweru yagize ibirori atumira abaturanyi hategurwa ibinyobwa byo kubakiriza nkuko bisanzwe mu muco nyarwanda.
Misa ihumuje kuri Paroisse mu rugo yakiriye abatumirwa maze mu byateguwe kubakiriza hakaba harimo n’umusururu.
Mukantwari Vestine wanyweye kuri uyu musururu, ubu arwariye mu bitaro bya Gitwe yatangarije Umuseke ko kuriwe yafashwe yumva aribwa munda, nyuma akaza gucibwamo(Diarrhée) maze bukeye yumva ko na bagenzi be bamaze kurwara kandi berekana ibimenyetso bimwe nibwo inzego zibanze zitabaje kwa muganga.
Mukantwari Vestine ati “Turacyeka ko twandujwe n’ifu ihumanyije kuko na Ignace nawe abana n’umugore bararwaye, n’aha turwariye na Sebukwe niho ari ararwaye. Twe twumva ko ari ifu yari yahumanyijwe.”
Inzego z’ibanze zimaze kumva ko ifu yatetswemo uyu musururu yaba yari yahumanyijwe, umugabo w’imyaka 40 ucuruza ifu aha Gishweru yahise aburirwa irengero kugeza ubu ntawuzi aho aherereye.
Hitimana Xavier urwarije umubyeyi we Habyarimana Aphrodis ku Bitaro bya Gitwe, yatangarije Umuseke ko umubyeyi we yafashwe acika intege umubiri wose maze yaza kumubaza akamubwira ko hari ahantu yanyuze akanywa ubushera maze ageze mu rugo araremba azanwa kwa muganga bucyeye.
Ubu ikigo nderabuzima cya Gishweru gifatanije n’Ibitaro bya Gitwe bari gukurikiranira hafi aba baturage bandujwe n’ubumusururu, mu banduye bose nta numwe wari wahasiga ubuzima.
Iperereza ku cyateye iki kibazo ribaka ryatangiye gukorwa.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango
5 Comments
Ubundi se banywa umwanda nkuyu nibuze iyo bagotomera amazi !!!
Reba ukuntu bisa nki bisogororo vraiment bahe ingurube zinywe.
ntacyo uvuze rwose kuko uyu si umwanda!!!mujye mucontrola indimi zanyu!!ahubwo wowe uvuka he uvugako umusururu arumwanda??? ariko abagome barateye kweli kuroga abantu utazi koko?? umuntu nkuyu ajye ashakishwa ahanwe byintangarugero
ariko se nkawe iyo uvuga ngo musururu numwanda ushingira kuki? ahubwo wowe niba wabuze icyo uvuga, ntugasuke umwanda kurubuga.
burya umusururu kuwutegura bigomba kwita kumazi bawutunganya mo nibikoresho. birashoboka ko ifu yabitwe nabi cg se umusururu wateguwe nabi, birakira byatewe nibyo mvuze haruguru.
Ariko UM– USEKE.RW nabakundaga ariko njyiye kuzabavaho nimudakosora amakosa yanyu, nk’uku kuki mmureka igitekerezo nk’iki cya Mubaraka gituka ifunguro ry’abanyarwanda kigera aho gisomwa na buri wese?
@Mubaraka
Rwose gerageza ujye ugira ikinyabupfura. Reka kwita ikigage amasogororo. Niyo wasuzugura abantu ariko ugomba kugira aho ugarukiriza. Rwose umbabarire ntabwo ngututse ariko ndabona nta burere ugira.