Digiqole ad

Rubavu: Impanuka y’imodoka ihitanye umwe, 4 barakomereka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri imodoka yo mu bwoko bwa ‘Toyota Hiace minibus ‘ifite pulake nimero RAC 618P yavaga i Rubavu yerekeza Musanze ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yakoze impanuka  ubwo yageraga hafi y’umurenge wa Rugerero ihitana umuntu umwe, undi acika umugongo.

Aha bari bamaze kwegura iyi modoka
Aha bari bamaze kwegura iyi modoka

Abenshi babonye iyi mpanuka bemeza ko iyi modoka yari ifite umuvuduko ukabije kandi ko yashakaga guca ku yari  imbere yayo barwanira abakiliya maze ihita  igwa igaramye.

Muri iyi mpanuka hapfuye umuntu umwe undi avinika umugongo, uyu wapfuye yari umwarimukazi ku kigo cy’ishuri cya Shwemu.

Amakuru yageze k’Umuseke ni ay’uko ngo mu minsi  ya vuba  Murekatete Olive wari ufite  imyaka 27,  wapfiriye muri iyi mpanuka  ubwo yari avuye mu masengesho ya mu gitondo, yari buzakore ubukwe.

Umushoferi w’iyi modoka  yabashije kurokoka ahita ayivamo akizwa n’amaguru!

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Chief Supt  Gahima Francis yemeje ko uyu mushoferi yari afite umuvuduko urenze urugero.

Chief Supt Gahima asaba  abaturage kwirinda kwegera umuhanda cyane kugira ngo birinde impanuka, yanasabye abagenzi kujya basaba  abashoferi kugenda buhoro no kumenyesha Polisi mu gihe icyo kibazo kibaye no kwirinda uburangare cyane mu gihe bari hafi y’umuhanda.

Aba bantu bane bakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Gisenyi ari naho umurambo wa nyakwigendera wajyenwe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.

Maisha Patrick
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

0 Comment

  • U Rwanda narwo nirukore nka Kenya imodoka zitwara abantu zishyirwemo speed regulator naho ubundi turashize! 

  • ariko se maisha ko narinzi ko waruhari ibi wanditse noneho ni ibiki? yego impanuka yabaye ariko uwacitse umugongo si kasnyu epimaque kuko we ntanubwo ari umusaza. yego akorera rssb , kdi yarari no muri iriya modoka ariko we yakomeretse mumutwe siwe wacitse umugongo.

  • Uwitabye Imana imuhe iruhuko ridashira.uwagombaga kuzabana nawe rero yihangane.

Comments are closed.

en_USEnglish