Miss Rwanda i Rubavu: uko byagenze
Mu gikorwa cyo kuzenguruka Intara zose hajonjorwa abakobwa bazahagararira Intara zabo hashakishwa umukobwa uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2014, Intara y’Iburengerazuba niyo yari igezweho none nyuma y’amajyaruguru.
Iki gikorwa cyabereye mu nzu mberabyombi ya College ya RTUC i Rubavu, kitabiriwe n’abantu benshi cyane kuko iyi nzu yari yuzuye no hejuru.
Abakobwa 10 biyandikishije ngo bahatanwe, umwe yaje gukurwamo kuko atari yujuje ibisabwa. Icyenda nibo bahatanye.
Iki gikorwa cyatangiye ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba kirangira saa kumi n’ebyiri.
Cyasusurukijwe kandi n’abahanzi batandukanye barimo Active Group n’abandi.
Igikorwa uko cyagenze mu mafoto:
Nyuma yo gutora Miss mu Burengerazuba, kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha iki gikorwa cyo gutoranya abazahatanira ikamba rya Miss Rwanda kizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo.
Nyuma y’Intara y’amajyepfo hazakurikiraho ijonjora rizabera mu mujyi wa Kigali. Aba bakobwa batanu bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali nibo bazatorwamo Miss Rwanda wa 2014 ku matariki azatangazwa nyuma.
Photos/Plaisir MUZOGEYE
Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
u Rwanda ni igihugu cya mbere gifite abagore beza cyanee ! ibyo rwose ntawe ubishidikanyaho ! gusa tugerageze tubahe umutekano mu gihugu cyacu babeho ntacyo bikanga ariko nabo bagerageze gukomeza umuco nyarwanda wo kwiyubaha aho bari hose
haha Garikani we ndabizi ureba abakongomani n’abagande ugahita ubona ko urwaNDA RUFITE ABAKOBWA UFITE REZO ARIKO UZANYARUKIRE N’ABANDI UZASHITA UBA ” BOUCHE B”
nabe no mu majyaruguru kuko nabonye iburengerazuba ho harabonetse umukobwa umwe mu ntara yo nukuri
ismael ushatse kuvuga iki ko bitumvikana! Ngo iburengerazuba habonetse umwe? Ubu se wasomye iyi nkuru cyangwa wiyandikiye ibyo ubonye!
uwambaye umutuku n’uriya wundi wambaye ubururu nibo beaz naho aba bandi ni zero.
ntacyo nubwo babakuyemwo ntimucike intege mumahanga ahaba amatora atabera mwahacana umucyo.
uwa mbere nuwo wa mbaye ikanzu uburu
ru gusa imana imuhe ngutsinda kd nawe ashiremo utunu tuzima mubyo akora byose
Garikani Sha ntawakureganya, nibase utararega imbibi zu Rwanda wabibwirwa niki? ntugahubuke mukuvuga , hari Ibihugu byishi cyane byibitseho abakobwa beza, wa girango bariremye, Miss Ntibivuga urusha abandi ubwiza, kuko hari byi shi bagenderaho uzabanze usobanukirwe nabyo
tekiniki se hari aho utazisanga ubu wasanga byari bizwi
MUBI MUBI MUBI MUBI MUBI MUBIIIIIIII….
ni ryari bizaba c
Comments are closed.