Digiqole ad

Rubavu :Isoko rya kijyambere rigeze kure.

Mu karere ka Rubavu isoko rishya rya kijyambere riri kubakwa, umuhanda wa rubavu – Musanze ni bimwe mu bikorwa remezo leta yashyizemo ingufu mu rwego rw’iterambere na Vision 2020.

Ahahoze Gare ya Gisenyi hatangiye imirimo yo kubaka isoko rishya, bikaba biteganyijwe ko iki gikorwa kizatwara amezi agera kuri atandatu (6) ibikorwa by’iyubakwa bikaba bimaze ibyumweru 2 nkuko twabitangarijwe n’ushinzwe imiromo y’ubwubatsi.

Iri soko rikaba niryuzura rizaba igisubizo ku kibazo cyaho gucururiza muri uyu mugi wa Rubavu ubusanzwe uberamo ubucuruzi bukomeye cyane ko unegeranye n’umugi wa Goma aho abatuye Congo hari ibyo baza kwiharira I Rubavu, ariko hakaba nta Soko rigaragara ryarangwaga mu mugi wa Rubavu.

Umuhoza Georgette umucuruzi mu mugi wa Rubavu, yatangarije umuseke.com ko bazashimishwa no kubona iri soko rirangiye kuko bazaba bafite aho bakorera hafatika, ati “iri soko rizaba risa neza, rifatika, mu by’ukuri ni igikorwa cy’amajyambere”

Twashatse uhagarariye uyu mushinga ngo atubwire amafaranga iyi mirimo izatwara ntitwamubona, ariko nkuko twabitangarijwe n’abashinzwe imiromo y’ubwubatsi nuko kubaka iri soko bizaha akazi abantu bagera ku bihumbi bitatu.

1 Comment

  • kubaka isoko ntitubyanze n’amajyambere yacu twese ariko se aha mu mugi ko barimo bubaka umuhanda uva muri gare ujya kuri stade none amazi akaba asenyera abantu reta irabivugaho iki dore ko bimaze igihe?Mutubarize

Comments are closed.

en_USEnglish