Digiqole ad

Rubavu: Gutinda kuzuza umuhanda ‘Busigari-Ryabizige’ biri kugira ingaruka z’Ubukungu ku bawuturiye

 Rubavu: Gutinda kuzuza umuhanda ‘Busigari-Ryabizige’ biri kugira ingaruka z’Ubukungu ku bawuturiye

Uyu muhanda rwiyemezamirimo yawusize umeze nabi ku buryo n’abaturage hamwe na hamwe badashobora kuwugendamo kubera amabuye ashinyitse.

Abaturiye umuhanda uhuza Akagari ka Busigari n’aka Kinyanzozu mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu wagompaga kurangira muri Gashyantare 2017 ariko ukaba utaruzura baravuga ko uri kubateza ibibazo by’ubukungu, dore ko ngo nk’ibiciro by’ingendo byikubye ni bura inshuro ebyiri.

Uyu muhanda rwiyemezamirimo yawusize umeze nabi ku buryo n'abaturage hamwe na hamwe badashobora kuwugendamo kubera amabuye ashinyitse.
Uyu muhanda rwiyemezamirimo yawusize umeze nabi ku buryo n’abaturage hamwe na hamwe badashobora kuwugendamo kubera amabuye ashinyitse.

Umuturage uturiye uyu muhanda witwa Musana Jean Maombi avuga ko babangamiwe n’ibiciro by’urugendo na Serivice byuriye kubera umuhanda wapfuye nta kinyabiziga cyahagera byoroshye.

Aragira ati “Ubu uwari afite igare yararibitse ntiryabona aho rinyura muri aya mabuye ashinyitse atya.”

Musana avuga ko kimwe mu bibakomereye cyane ari ukubona uko bubaka kubera ibiciro by’ubwikorezi byiyongereye arengaho amafaranga y’u Rwanda 20 000.

Yagize ati “Kubaka biratugoye kubera umuhanda mubi imodoka y’umucanga yaguraga ibihumbi 60 Frw ubu igura ibihumbi 80 Frw kandi nabwo hari igihe Umushoferi yanga kugera iwawe ukongeraho n’abawikorera ku umutwe kandi nabyo ni amafaranga.”

Undi witwa Mfitumukiza Jean pierre we avuga ko yabuze ukosana inzu ye kubera ko yabuze uko ageza ibikoresho iwe kuko nta modoka ikihagera.

Aragira ati “Niba n’uko wari umeze mbere imodoka n’amagare byaragendaga ariko ubu byose ntibyagenda baraje bamenamo amabuye barigendera ubu sinakubaka kubera ntamodoka yazana umucanga.

Mfitumukiza avuga ko iyo babajije inzego z’ubuyobozi zibishinzwe zibabwira ko kuva muri Mutarama 2017 bategereje rwiyemezamirimo uzaza kumenamo igitaka na n’ubu utaraza.

Nyiri iyi nzu ngo yabuze uko ayisana kuko nta modoka yakwemera kuhamuzanira ibikoresho.
Nyiri iyi nzu ngo yabuze uko ayisana kuko nta modoka yakwemera kuhamuzanira ibikoresho.

NSABIMANA Sylvain Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu yabwiye Umuseke ko uyu muhanda uzarangira mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Ati “Iriya mihanda itarakozwe muri ‘Feeder road’ tuyifite muri gahunda, ikaba izakorwa muri VUP, twayishyize mu ngengo y’imari itaha izatangira mu mezi abiri ari imbere, ni ukuvuga mu kwa karidwi.

Abaturage bavuga ko ibi bibazo bishingiye kubwikorezi biri no kubangamira ubuhahirane kuko badashobora kugeza ku masoko neza umusaruro wabo cyangwa no nabo bajye guhaha.

Uyu muhanda uhuza Akagari ka Busigari n’aka Kinyanzozu watangiye kubakwa mu kwezi kw’Ukwakira 2016, wagombaga kurangira mu mezi ane (4) gusa, ni ukuvuga ko mu kwezi kwa Gashyantare 2017 wagombaga kuba wuzuye none igihe kimaze kurengaho amezi atatu.

Kuwucamo ni ukugenda uhunga amabuye.
Kuwucamo ni ukugenda uhunga amabuye.
Mugihe utararangizwa, uyu muhanda watangiye kumeramo ibyatsi byinshi.
Mugihe utararangizwa, uyu muhanda watangiye kumeramo ibyatsi byinshi.

KAGAME  KABERUKA Alain
UM– USEKE.RW/Rubavu

3 Comments

  • Nyabineka iterambere rigere kuribose
    Otherwise ntacyaba gikorwa

  • Muturebere neza niba nta gifi kikini kibyitambitsemo? Niba uwo rwiyemezamirimo adakorana na Afande runaka.Akenshi nibo babakingira ikibaba kuko bagabana.

  • Mbega!
    Ikigaragara nuko ari Rwiyemezamirimo utazwi, ikindi nuko kuba yaragiye ni nkaho nta kidasanzwe kirimo kuko biteguye undi uzaza.

Comments are closed.

en_USEnglish