Digiqole ad

Rubavu: Batujwe na Leta mu 1995 none ubu bagiye kwamburwa aho bari bahawe

 Rubavu: Batujwe na Leta mu 1995 none ubu bagiye kwamburwa aho bari bahawe

Abaturage bahagarariye iyi miryango iri kwamburwa aho yari yatujwe mu 1995

Mu 1995 imiryango 67 (ubu mu 2015 ni imiryango 173) yari ihungutse ivuye mu cyahoze ari Zaire yatujwe na Leta, biciye kuri Minisitiri Jacques Bihozagara wari ushinzwe ibyo gucyura impunzi, mu butaka bungana na 80ha buherereye mu murenge wa Mudende, ubu butaka nyirabwo yaje kububurana aratsinda none aba baturage bagiye kwamburwa aho bari batujwe bashyirwe kuri 52ha kuri 80ha bari barahawe. Bavuga ko bibangamiye uburenganzira bwabo kuko nabo mu 1995 bari basabwe na Leta kwigomwa amasambu yabo bari barasize mu 1959 ubwo bahunganga.

Abaturage bahagarariye iyi miryango iri kwamburwa aho yari yatujwe mu 1995
Abaturage bahagarariye iyi miryango iri kwamburwa aho yari yatujwe mu 1995

Eliada Nyirambyeyi umwe muri aba baturage yabwiye Umuseke ko ubwo bavaga mu cyahoze ari Zaire bahungutse, Leta yabasabye kudateza amakimbirane bajya mu baturage kubambura ubutaka bwari ubwabo mu 1959, maze ibemerera kubaha aho batura mu isambu ya 80ha.

Nyirambyeyi ati “Twarabumviye batuvana aho twari twacumbikiwe (mu 1995) muri koleji Inyemeramihigo batuzana hano i Mudende batubwira ko ubu butaka bubaye ubwacu kuko natwe twari twemeye kureka ubutaka bw’ababyeyi bacu bari bafite mu 1959.”

Nyirambyeyi avuga ko ubutaka bahawe babutuyemo ndetse bakabugabana n’abana babo bagiye bashyingirwa, we ngo ubutaka yahawe bwa hegitari imwe yabugabanyije abana be b’abahungu bane ariko ubu bakaba babambuye aha bari batujwe.

Ati “Turasaba Leta ko ireba ikibazo cyacu ikagira icyo igikoraho.”

Ubutaka buherereye mu murenge wa Mudende akagali ka Mulindi ibyo bahinzeho nibaara kubisarura bazatangira kubwamburwa
Ubutaka buherereye mu murenge wa Mudende akagali ka Mulindi ibyo bahinzeho nibaara kubisarura bazatangira kubwamburwa

Jeremie Sinamenye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko aba baturage batujwe mu butaka bw’uwitwa Matayo Ngirira nyuma uyu mugabo akaza kurega mu nkiko agatsindira ubutaka bwe.

Sinamenye avuga ko inkiko zasuzumye zigasanga Ngirira Matayo ubutaka afitiye ibyangombwa bungana na 50ha kuri ziriya 80 ariko yaje no kwemera gutanga 20ha kuzo yari yatsindiye(50) bityo aba baturage bakagabanywa hegitari 50 zisigaye, ariko abari muri 30ha zisigaye bakazivanwamo.

Imiryango yari 67 mu 1995 ubu imaze kuba imiryango 173 igizwe n’abaturage 1 046 bakavuga ko kubasaranganya ubutaka busigaye ntacyo bizabamarira gifatika kuko ari benshi kandi basanzwe batunzwe n’ubu butaka bari barahawe bagasezeranywa ko ari ubwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko bagiy gushyiraho Komisiyo yihariye yo kwiga ikibazo cy’aba baturage no kureba uko cyakemurwa basaranganyijwe ubu butaka busigaye.

Biteganyijwe ko imyaka bahinze muri ziriya 30ha zisigaye nibamara kuyisarura ubu butaka buzahita buhabwa abahagarariye umuryango wa Matayo Ngirira wahatsindiye.

Patrick Maisha
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Natwe dufite ubutaka bunini twasigiwe n’ababyeyi muri 1959, ubu butuwemo n’abantu batagira ingano, kuvuga ngo yaburaniye ubutaka bwe arabutsindira si ikibazo, ariko umuntu yakwibaza ibibazo 02, ninde baburanaga?ikindi ninde ugomba kwishyura ibyatsindiwe mu rubanza?ndisubiza mvuga ngo niba abaturage barahawe na leta, ubwo ni leta yatsinzwe, niba kandi yaratsinzwe s’abaturage batsinzwe niyishyure rero kuko ariyo yatsinzwe , isubiza amafranga angana n’agaciro kisambiu yuwareze, cyangwa nawe bamushumbushe ahandi, abaturage bo guhungabanywa, kubindeba ntegereje ko bazaruca nkareba uko bizagenda, ariko ku bwanjye ndumva twareb aigikwiye aribo ntibahungabane, ari nanjye ngasubizwa uburenganzira bwange, ubwo nukuvuga ko hagomb akuba ubwumvikane kandi leta ikabigiuramo uruhare…

  • Murakoze kubw’Iyi nkuru
    1. Njye numva hari imanza zikwiye kujya zitonderwa cyane kuko dufite igihugu gifite amateka atandukanye nabandi bityo nkabona abacamanza bo murwanda badakwiye guca imanza bameze nkabanyamahanga batazi ibibazo urwanda rwanyuzemo.
    2.Niba impunzi zo muri 1959 zitarigeze zisubizwa ibyazo kuko ngo byateza akaduruvayo(kandi nanjye nkabibona ntyo), hanyuma leta ikabatuza ahantu runaka byaba ari amakosa yakozwe na leta cyangwa binyuze mukuri ntibiba bikwiye kongera kubazwa abo baturage.
    3. Mubushishozi bwa leta niba koko abazungura ba Matayo bakwiye ubutaka cyane ko numva babatwaye bunini, ntabwo nagato bariya baturage bakwiye kongera gukorwaho ahubwo leta nifate iyambere ishakire Matayo ubundi butaka bifite agaciro kamwe
    4. Ikindi niba aruko inkiko zigiye kubigenza reka twese duhaguruke tuburane ibyabasogokuru bavukijwe bakagirwa impunzi.nubwo numva byaba biri gusubiza igihugu inyuma
    5.Igihugu cyacu kigeze ahantu hashimishije ntihakwiye rero kujya hagaragara ibintu nkivi mu itangazamakuru bigaragaza impagarara mubaturage cyane ko aribyo abanzi buririraho bakirirwa badutuka kuko bananiwe kureba ibyiza bagenzwa no gushaka aho bitangenze neza gusa.

  • Iki kibazo nticyakagombye kuba cyaragiye mu Niko iyo Ubuyobozi bugira ubushake bqokugikemura. Leta nishake uburyo yumvikana n’umuryango wa Matayo bagire icyo agenerwa, ariko abaturage batujwe babahe amahoro, dore igihe bajuragirijwe nk’abatagira gakondo!

  • ndabishimye ubutabera ntiburenganya Aho Ahantu niho mvuka ariko kuva mere kose Uri musaza Ngirira Matayo bwari ubutaka bwe rwose abusubirane arikobc ndibaza nti abahatuyebo bazabaho bate?

  • eseubwo umntu umweagira heagitari 50 gute? buriya si nk umurenge wose?
    ku bwa nge ndumva nk uko aba bantu bamaze guhunguka bihanganye ntibateze akaduruvayo mu bandi baturage bari mu mitungo y abasekuru wabo , na bo batagakozweho rwose . niba koko Matayo afite uburenganzira ku mutungo n’aba nabo barabufite kandi niba aba baturage bagomba kwihangana ntibateze akaduruvayo (ni ba ariko amategeko abigena ) ni ko na Matayo ni uko ntagomba guteza akaduruvayo.

    none nk umuti matayo nahabwe ingurane y ‘amafaranga cyangwa ahandi hantu hashoboka ariko abaturage bagubwe neza.

    murakoze
    ni MAHAORO

  • aba baturage barenganurwe kabisa , nanjye mvuka hariya, bariya baturage bandikiye inzego zose ngo zibarenganure biba ibyubusa, ubuyobozi bw’Akarere ntabwo bushaka kuvugana nabo ahubwo bakemuza ikibazo amarangamutima.

    niba abantu batuye ahantu kuva 1995 kuki aribwo baje kuhabakura? ese ko bavuga ngo yarahatsindiye, yaburanaga nande ko abaturage bahariya batigeze babimenyeshwa. plz Leta nirengere abaturage bayo , naho ubuyobozi bw’Akarere ntabwo bubitayeho. thx

  • birandenze pe, sinumva buryoki umuntu umwe yakwimura abantu bangana gutya, gusa leta yakagize icyo ikorera abaturage bayo kuko sinzi ahobakwerekera pe.

  • ahaaa njyewe ntabwo nabona ibyo mvuga, gusa nta bitagira iherezo kandi kugera kure siko gupfa mwihangane rero.

Comments are closed.

en_USEnglish