Digiqole ad

RSE: Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 13 Frw

 RSE: Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 13 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe, hacurujwe Impapuro mvunjwagaciro z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 13 500 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 55 400 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 466 400 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 134 – 140 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 500 ku mafaranga 128.

Hari n’imigabane 36 300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 na 95 ku mugabane, ariko ntabusabe bw’abifuza kugura iyi migabane bahari.

Hari kandi imigabane 416 200 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mudushakire amakuru muri CTL ,mutubarize icyo iteganiriza abanyamigabane ,bayiguze muri yo bakaba bakomeje guhomba bitewe nimikorere mibi ya MTN.

Comments are closed.

en_USEnglish