Digiqole ad

RSE: Hacurujwe Treasury Bond n’imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 60 Frw

 RSE: Hacurujwe Treasury Bond n’imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 60 Frw

Kuri uyu wa mbere, ku Isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta n’imigabane ya Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 60 855 000.

Hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 51,000,000, yacurujwe muri ‘deal’ ebyiri, zagurishijwe ku mafaranga ari hagati ya 100 – 101 ku mugabane.

Ku mpapuro zacurujwe, harimo iz’imyaka itanu zashyizwe ku isoko na Guverinoma mu muri Gashyantare uyu mwaka “FXD1/2017/5Yrs”, zizarangira ku itariki 18 Gashyantare 2022, izi mpapuro zifite inyungu ya 12.375% buri mwaka. Izagurishijwe zifite agaciro k’amafaranga 50,500,000.

Hagurishijwe kandi impapuro z’imyaka itatu zashyizwe ku isoko muri Gashyantare 2015 “FXD1/2015/3yrs” zizarangira tariki 23 Gashyantare 2018, izi mpapuro zifite inyungu ya 11.55%. Izi zo zacurujweho izifite agaciro k’amafaranga 1,000,000.

Hacurujwe kandi imigabane 109,500 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 9,855,000, yacurujwe muri ‘deal’ ebyiri. Agaciro k’umugabane wa Crystal Telecom ntikahindutse kuko wacurujwe ku mafaranga 90 wariho no kuwa gatanu ushize.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo biri ku isoko bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 245, uwa EQTY  uri ku mafaranga 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 65,300 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 242 – 245 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 600 gusa ku mafaranga 240 ku mugabane.

Ku isoko hari imigabane 61,800 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140  ku mugabane, gusa ntayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 60,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 200,000 ku mafaranga 90 ku mugabane.

Source: Rwanda Stock Exchange (RSE)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish