Digiqole ad

RSE: Hacurujwe Treasury bond n’imigabane bifite agaciro ka miliyoni 24 Frw

 RSE: Hacurujwe Treasury bond n’imigabane bifite agaciro ka miliyoni 24 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe bigaragara, hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond), imigabane ya Banki ya Kigali n’iya Crystal Telecom by’amafaranga y’u Rwanda 24 302 500.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro k’amafaranga 22 200 000, zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 104.4 na
105 ku mugabane, muri ‘deals’ ebyiri.

Hacurujwe kandi imigabane 22 000 Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 1 980 000, yagurishijwe muri ‘deal’ imwe ku mafaranga 90 ku mugabane.

Hanacurujwe imigabane 500 ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 122 500 yagurishijwe muri ‘deal’ imwe ku mafaranga 245 ku mugabane.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 56 500 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 370 100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 136 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 25 300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 43 100ku mafaranga 85 ku mugabane.

Hari kandi imigabane 468 500 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish