Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane ya I&M Bank na Crystal Telecom ya miliyoni 16 Frw

 RSE: Hacurujwe imigabane ya I&M Bank na Crystal Telecom ya miliyoni 16 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu 19 Mata, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya I&M Bank na Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 16 212 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku Iisoko hacurujwe imigabane 100 400 ya I&M Bank_Rwanda ifite agaciro k’amafaranga 10 542 000, yagurishijwe muri ‘deals’ eshatu, ku mafaranga 105 ku mugabane, ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Kuri uyu wa gatatu ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe kandi imigabane 63 000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 5 670 000, yagurishijwe muri ‘deal’ indwi (7), ku gaciro k’amafaranga 90 ku mugabane, ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitandatu (6) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 405,500 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 363,300 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 137 na 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 10,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, ariko ntabayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 97,500 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga 107 ku mugabane, gusa ntabashaka kuyigura bahari.

Hari n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 500,000 ku mafaranga 104 ku mugabane, ariko nta mpapuro zigurishwa zihari.

Source: RSE

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish