RSE: Hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom y’ibihumbi 414 Frw
Kuri uyu wa 23 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange/RSE) hacurujwe imigabane 4,600 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 414,000, yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri.
Hagati aho, ibiciro ntibyahindutse ku migabane y’ibindi bigo biri ku isoko bitacuruje, umugabane wa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 240, uwa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.
Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 27,400 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 240 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.
Ku isoko, hari kandi imigabane 48,800 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati 140 – 143 ku mugabane, gusa ntabifuza bahari.
Hari kandi imigabane 203,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 2,700 ku mafaranga 88 ku mugabane.
Naho ku mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Leta (treasury Bond), ku isoko hari izifite agaciro k’amafaranga 500,000 zigurishwa ku mafaranga 103 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kuzigura zose ariko ku mafaranga 100.
UM– USEKE.RW