RSE: Hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom na I&M Bank ya miliyoni 13,8
*Umugabane wa I&M Bank wamanutseho amafaranga abiri
Nyuma y’iminsi itanu Isoko ry’Imari n’Imigabane rikinze kubera iminsi y’ibiruhuko, kuri uyu wa kabiri ryafunguye imiryango hacuruzwa imigabane ya Crystal Telecom na I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 13 875 000.
Hacurujwe imigabane 125,000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 11,250,000, yagurishijwe muri ‘deal’ imwe gusa, ku gaciro k’amafaranga 90 ku mugabane, ari nako gaciro wariho ubwo isoko ryaherukaga gufungura.
Hacurujwe kandi imigabane 25,000 ya I&M Bank_Rwanda ifite agaciro k’amafaranga 2,625,000, yagurishijwe muri ‘deals’ enye, ku mafaranga 105 ku mugabane.
Agaciro k’uyu mugabane kamanutseho amafaranga abiri (2 Frw) kuko ubwo isoko ryaherukaga gufungura mu cyumweru gishize wari ku mafaranga 107.
Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo 6 biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.
Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 55,500 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.
Ku isoko hari imigabane 350,600 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 137 na 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.
Hari n’imigabane 55,500 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 na 95 ku mugabane, ariko ntabayifuza bahari.
Hari kandi imigabane 97,500 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga 107 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 170,000 ku mafaranga 102.
Hari n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 500,000 ku mafaranga 104 ku mugabane, ariko nta mpapuro zigurishwa zihari.
Source: RSE
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW