Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK ya miliyoni 12,3 Frw

 RSE: Hacurujwe imigabane ya BK ya miliyoni 12,3 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 19 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane imigabane ya Banki ya Kigali n’iya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 12 392 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa gatatu, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane 50 200 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 12 350 000 Frw yacurujwe muri ‘deals’ eshatu, ku mafaranga 250 Frw ku mugabane ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane 600 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 42 000 Frw yacurujwe muri ‘Deal’ imwe, ku mafaranga 70 Frw ku mugabane umwe.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitandatu (6) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” ntibyahindutse kuko bitacuruje.

Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa gatatu yageze hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 162 900 ku mafaranga 246 Frw ku mugabane, ariko nta migabane igurishwa iri ku isoko.

Ku isoko hari kandi imigabane 26 400 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 125-135 Frw, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 211 800 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 70-75 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Hari kandi imigabane 939 800 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 – 104 Frw, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • E

Comments are closed.

en_USEnglish