Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK na I&M Bank ya Miliyoni 1,4 Frw

 RSE: Hacurujwe imigabane ya BK na I&M Bank ya Miliyoni 1,4 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Agaciro k’Umugabane wa BK kamanutseho ifaranga rimwe (-1 Frw)

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali n’iya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 470 400.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane 5 600 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga agera kuri 1 366 400 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, yacurujwe ku gaciro k’amafaranga 244 ku mugabane. Agaciro k’uyu mugabane kamanutseho ifaranga rimwe (-1 Frw) kuko kuwa gatanu ushize wari ku mafaranga 245.

Hacurujwe kandi imigabane 1 000 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga 104 000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 104, ari nako gaciro wariho kuwa gatanu ushize.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitandatu (6) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa gatanu yageze, nta migabane ya Banki ya Kigali iri ku isoko, ndetse nta n’ubusabe bw’abifuza kugura imigabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 492 600ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 121 – 140 ku mugabane, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 557 900 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 85 – 90 ku mugabane, ariko ntabusabe bw’abifuza kugura iyi migabane bahari.

Hari kandi imigabane 393 200 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ese ibyikigega RNIT Iterambere fund byarangiriyehe kontacyo bakidutangariza kugaciro imigabaneyacu twashoyemo igezeho???? Ubwomubona tudakeneye kumenya ukwimitungo yacu ihagaze??? Mwarimwaratangiye neza none akageso kanze, ndabona ntahomutaniye naza electrogaz na banque populaire. Mujyemukora kinyamwuga rwose, biteyisoni n’agahinda kubona muheruka kutugezaho agaciro ko kuli 27/4/2017 hakabahaciye ukwezi kwose ntacy omudutangariza, nokuli website yanyu narebye harihwigiciro cyokuli27/4/2017.

Comments are closed.

en_USEnglish