Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK na Crystal Telecom ifite agaciro ka miliyoni 330

 RSE: Hacurujwe imigabane ya BK na Crystal Telecom ifite agaciro ka miliyoni 330

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Umugabane wa BK wazamutseho amafaranga 2
*Umugabane wa Crystal Telecom nawo wazamutseho amafaranga 2

Kuri uyu 08 Werurwe, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga 330 299 600.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko hacurujwe imigabane 1,329,000 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 321,578,600 yacurujwe muri ‘deals’ eshanu.

Umugabane wa BK wacurujwe ku mafaranga 245, ari hejuruho amafaranga 2 ku gaciro uyu mugabane wariho ejo hashize k’amafaranga 243.

Hacurujwe kandi imigabane 96,900 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 8,721,000 yagurishijwe muri ‘deals’ enye.

Igiciro cy’umugabane wa Crystal Telecom nacyo cyazamutse kuko cyavuye ku mafaranga 88 wariho ejo hashize, uyu munsi wacurujwe ku mafaranga 90.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo biri ku isoko bitacuruje ntiyahindutse, umugabane wa Brakirwa uri ku mafaranga 140, uwa EQTY  uri ku mafaranga 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 17,900 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga 245 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 200 gusa ku mafaranga 240 ku mugabane.

Ku isoko hari imigabane 20,300 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140  ku mugabane, gusa ntayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 60,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 3,300 ku mafaranga 86 ku mugabane.

Source: RSE

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish