Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK, Crystal Telecom na I&M Bank ya miliyoni 26 Frw

 RSE: Hacurujwe imigabane ya BK, Crystal Telecom na I&M Bank ya miliyoni 26 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho amafaranga 4

Kuri uyu wa kane, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, Crystal Telecom na I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 26 029 600.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Crystal Telecom miyo yacurujwe cyane kuko hagurishijwe imigabane imigabane yayo igera ku 267 100, ifite agaciro k’amafaranga 24 039 000 yacurujwe muri ‘deals’ eshanu, ku mafaranga 90 ku mugabane.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 7 900 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 1 927 600, yacujwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 244, ugereranyije n’agaciro umugabane wa BK wariho ejo hashize, uyu mugabane wazamutseho amafaranga ane (4 Frw).

Hanacurujwe kandi imigabane 600 ya I&M Bank Rwanda ifite agaciro k’amafaranga 63 000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 105 ku mugabane ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitanu (5) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 60 900 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga ari hagati ya 244 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 362 100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 136 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 25 300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 43 100 ku mafaranga 85 ku mugabane.

Hari kandi imigabane 200 200 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 110, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Ku isoko hari n’Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 3 000 000, zigurishwa ku mafaranga 104 ku mugabane, gusa ntabifuza kuzigura bahari.

Source: RSE

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ko nta bitekerezo biriho hano

Comments are closed.

en_USEnglish