Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane na Treasury bond zifite agaciro karenga miliyoni 15 frw

 RSE: Hacurujwe imigabane na Treasury bond zifite agaciro karenga miliyoni 15 frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Uyu munsi ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (Treasury bond) bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 15 149 000.

Hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 15,100,000, ku giciro cy’amafaranga 104.2 ku mugabane umwe.

Hacurujwe kandi imigabane 700 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 49,000, ku giciro cy’amafaranga 70 ku mugabane umwe. Igiciro cy’umugabane wa Crystal Telecom nticyahindutse.

Ibiciro by’indi migabane itacurujwe byagumye ku giciro byariho ejo hashize, Banki ya Kigali iri ku mafaranga 255, Bralirwa iri ku mafaranga 143, EQTY iri kuri 334, NMG ku 1200, KCB kuri 330, naho USL ikaba ku mafaranga 104.

Nubwo ku ruhande rw’imigabane itacurujwe cyane, isoko ryafuze hari imigabane ya Banki ya Kigali 2,899,300 iri ku isoko, ku giciro kiri hagati y’amafaranga 245-280 ku mugabane, gusa ntabifuzaga kuyigura bari bahari.

Ku isoko hari kandi imigabane 12,100 ya Bralirwa igurishwa ku giciro kiri hagati ya 141-143, hari n’ubusabe bw’abifuza imigabane ya Bralirwa 2,800 ku mafaranga 138.

Hari kandi imigabane 58,200 ya Crystal Telecom igurishwa ku giciro kiri hagati y’amafaranga 70-77 ku mugabane, mu gihe hari abusabe bw’abashaka imigabane 100,000 ya Crystal Telecom ku mafaranga 65 kumugabane.

Mu bijyanye na treasury bond, ku isoko hari impapuro zifite agaciro k’amafaranga 45,000,000, zigurishwa ku mafaranga ari hagati ya 100.5-104 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abazifuza bwari buhari.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish