Digiqole ad

RSE: Hacurujwe frw miliyoni 387, imigabane ya BK na Bralirwa yongera kugwa

 RSE: Hacurujwe frw miliyoni 387, imigabane ya BK na Bralirwa yongera kugwa

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuwa gatanu, isoko ry’imari n’imigabane ryafunze imigabane ya Banki ya Kigali (BK) n’iya Bralirwa yongeye guta agaciro, ni impinduka zikomeje kuba kuri iri soko.

Muri rusange kuri uyu wa gatanu, ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 2,000 ya Bralirwa, imigabane 1,398,500 ya BK n’imigabane 42,400 ya Crystal Telecom (CTL), yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 387,887,500.

Isoko ryafunze agaciro k’umugabane wa BK kamanutseho ifaranga ry’u Rwanda rimwe, wavuye ku mafaranga 276 ugera ku mafaranga 275.

Umugabane wamanutse cyane ni uwa Bralirwa, watakaje amafaranga ane (frw 4) ku gaciro kawo, dore ko wavuye ku mafaranga 170, ukajya ku mafaranga 166.

Agaciro k’imigabane ya CTL nayo yacurujwe cyane ko ntikahindutse, umugabane umwe wagumye ku mafaranga y’u Rwanda 70.

Imigabane y’ibindi bigo itanacurujwe ntiyahindutse, umugabane wa EQTY uhagaze ku mafaranga 334, NMG iheruka gucuruzwa ku mafaranga 1,200, USL uri ku mafaranga 104, naho KCB iri ku mafaranga 330.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish