Digiqole ad

RSE: Crystal Telecom yacuruje arenga miliyoni zirenga 27 Frw

 RSE: Crystal Telecom yacuruje arenga miliyoni zirenga 27 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri wa gatanu ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom gusa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 27. Raporo y’icyumweru iragaragaza ko amafaranga yacurujwe yamanyutseho 5.04% ugereranyijen’icyabanje.

Kuri uyu munsi wa nyuma w’icyumweru, ku isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe amafaranga macyeya ugereranyije no kuwa kane.

Kuwa kane hacurujwe imigabane ya Bralirwa, iya Banki ya Kigali, iya CTL, n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta, byose bifite agaciro k’amafaranga 35,105,000.

Hacurujwe imigabane 393,000 ya Crystal Telecom (CTL), ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 27,510,000. Agaciro k’umugabane wa CTL kagumye ku mafaranga 70. Nta mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga zacurujwe.

Isoko ryafunze umugabane wa Banki ya Kigali uri ku gaciro k’amafaranga 270; Bralirwa ku mafaranga 144; EQTY kuri 334; NMG ku 1200; KCB kuri 330; Naho USL iri ku mafaranga 104.

Isoko ryafunze hari imigabane ya Banki ya Kigali 682,000 yari iri ku isoko icuruzwa ku mafaranga y’u Rwanda ari 270 – 280 ku mugabane umwe, ariko nta busabe bw’abayifuza bwari buhari.

Ku isoko hariho kandi imigabane ya Bralirwa 179,200 yacuzwaga ku mafaranga 145 – 155, gusa nayo nta baguzi bagaragaje kuyifuza.

Hari kandi imigabane ya Crystal Telecom 4,400 ku mafaranga 75 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza iyi migabane ya CTL igera ku 201,800 ku giciro kimaze iminsi cy’amafaranga 70.

Ku mpapuro mvunjwafaranga (treasury bond) ho hari impapuro zifite agaciro k’amafaranga Miliyoni imwe (1,000,000 Frw) ku mafaranga 105, hari n’abifuzaga izi mpapuro ariko ku mafaranga 104.

Raporo y’uko isoko ry’imari n’imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru, iragaragaza ko amafaranga yacurujwe kuri iri soko mu cyumweru gishize agera kuri 113,297,200 yagabanyutseho amafaranga agera kuri 5,714,600 ((5.04). Muri iki cyumweru hacurujwe amafaranga agera kuri 107,582,600.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish