RSE: Agaciro k’umugabane wa I&M Bank kazamutseho amafaranga ane
Kuri uyu 20 Mata, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe gusa imigabane ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 10 292 000, ndetse agaciro k’umugabane kazamukaho amafaranga ane.
Kuri uyu wa kane, umugabane wa I&M Bank wacurujwe ku mafaranga 109 ku mugabane, uvuye ku gaciro k’amafaranga 105 wariho ejo hashize.
Muri rusange mu gihe kitageze ku kwezi iyi Banki imaze ku isoko ry’imari n’imigabane, agaciro k’umugabane wayo kamaze kuzamukaho
Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo indwi (7) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.
Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 372,200 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.
Ku isoko hari kandi imigabane 473,200 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 137 na 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.
Hari n’imigabane 14,400 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 na 95 ku mugabane, ariko ntabayifuza bahari.
Hari kandi abifuza kugura imigabane 32,200 ya I&M Bank ku mafaranga 103 ku mugabane, gusa nta migabane igurishwa ihari.
Hari n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 500,000 ku mafaranga 104 ku mugabane, ariko nta mpapuro zigurishwa zihari.
Source: RSE
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW