RSB yemera ko hari ibicuruzwa Tanzaniya yanga ko byinjira iwabo
Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge(Rwanda Standard Board,RSB) cyahuguraga abantu bafite inganda zikora inzoga zisembuye zikozwe mu mutobe w’bitoki n’ibinyameke kuri uyu wa 19 Werurwe 2015 i Kigali mu rwego rwo kubakangurira gukurikiza amabwiriza akoreshwa mu Rwanda no mu bihugu biri mu muryango wa EAC, abacuruzi bagaragaje ko hari bicuruzwa bipimirwa mu Rwanda, byagera ku mupaka wa Tanzaniya bakanga kubyakira bavuga ko bitujuje ubuziranenge.
Aya mahugurwa yari agamije gukangurira abacuruzi gukora inzoga zujuje ibyangombwa kugira ngo bagure isoko imbere mu gihugu no hanze ariko hagaragara ikibazo ko muri Tanzaniya hari ibicuruzwa biva mu Rwanda banga ko byinjira kubera gukemanga ubuzinanenge bwabyo kandi RSB yaremeje ko ari ntamakemwa.
Mathias Missanga inzobere mu byo guhuza amabwiriza y’ubuziranenge muri EAC i Arusha muri Tanzaniya, yavuze ko ibyo Tanzaniya yanga ko byinjira mu gihugu biba bidafite ibyangombwa by’Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge cy’u Rwanda kuko ngo ibicuruzwa bifite ibyangombwa nta kibazo na kimwe bihura nacyo.
Ku rundi ruhande ariko, Ernest Uzayibara umukozi ushinzwe gushyiraho amabwiriza y’ibiribwa muri RSB, yavuze ko iki kibazo bakizi kuko ngo hari abacuruzi benshi bakigaragaje, bava mu Rwanda bahawe ibyangombwa bya RSB bibimerera gucuruza.
Uzayibara yagize ati: “ Iki kibazo natwe twaracyumvise, gusa cyagejejwe ku nzego zo hejuru kugira ngo gishakirwe umuti mu buryo bwihuse.”
Iki kibazo kandi cyaragajwe n’Abadepite ubwo hategurwaga inama ihuza ibihugu byo mu muhora wa ruguru(Northern Corridor) mu ntangiro z’uku kwezi , maze Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Kanimba François asobanura ko muri EAC hari igihe ibihugu bimwe bigenda buhoro mu guteza imbere mishinga imwe n’imwe iba yarumvikanyweho.
Impamvu itera iki kibazo nk’uko Uzayibara yabisonuye ngo ni uko muri Tanzaniya hariyo Ikigo kidashinzwe gutsura ubuziranenge ariko kigasaba ko mbere y’uko ibicuruzwa byemererwa gucururizwa ku butaka bwacyo bigomba kuba byanditse muri icyo kigo bityo ngo ibicuzwa bikorerwa mu Rwanda akenshi bikaba bitanditse.
Abakora izi nzoga zituruka ku bitoki bagaragaje ko inganda zo mu Rwanda zifite ikibazo kizikomereye cyo kubona amacupa kuko basabwa gukoresha amacupa y’ibirahuri (ameneka) kandi mu Rwanda nta ruganda rwayo ruhaba.
Juvenal Ndayisenga ni umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abakora imitobe n’inzoga mu Rwanda(APROJIBAR) yavuze ko kubera amabwiriza ahanitse y’u Rwanda bituma batabona amacupa uko bikwiye kandi mu bindi bihugu by’ibituranye ho byemewe.
Ndayisenga ati: “Uburyo bwo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge hano mu Rwanda bukorwa kinyamwuga, amabwiriza ari hejuru cyane, kwigondera amacupa ameneka biragoranye cyane.”
Ibi ngo bituma isoko ryo mu Rwanda ibindi bihugu biryiharira kuko ibicuruzwa byaho byo biza mu Rwanda kandi bikemerwa.
Kuri iki kibazo abari bahagarariye RSB bavuze ko kugikemura bisaba kwihuriza hamwe bagakora umuryango ukomeye bityo no gutumiza amacupa bikaborohera.
Umurimo wo kwenga inzoga zituka ku bitoki mu Rwanda witaweho watunga benshi kandi ukanazamura ubukungu bw’igihugu kuko ngo mu Rwanda ibitoki bitanga umusaruro urenga toni miliyoni 3, 219 ku mwaka, bigatuma ruza ku mwanya wa kabiri mu Karere k’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Uganda.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW