Digiqole ad

RRA yafunze Studio ya Mukeshabatware {CB Records} kubera imisoro

 RRA yafunze Studio ya Mukeshabatware {CB Records} kubera imisoro

RAA yafunze Studio ya Mukeshabatware {CB Records} kubera imisoro

‘CB Records’ Creative Basic Records ni studio ya Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane mu matangazo yo kwamamaza kuri Radiyo Rwanda ndetse no mu makinamico atandukanye. Iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Kuri ubu imiryango y’iyo studio irafunzwe kubera kutishyura imisoro.

RAA yafunze Studio ya Mukeshabatware {CB Records} kubera imisoro

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 04 Gicurasi 2017 nibwo ikigo k’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro {RRA} cyashyize urwandiko ruburira ba nyir’inzu kwishyura imisoro.

Urwo rwandiko rukaba ruvuga ko mu gihe nta byerekana ko iyo misoro yishyuwe bitemerewe kuba bakorera muri iyo nzu batabiherwe uruhushya.

Mu ntangiriro za 2014 nibwo iyo studio yashinzwe. Ikaba yari igamije guteza imbere impano nto no kurushaho gukorana n’abahanzi bamaze kugira amazina akomeye mu muziki.

Kuri CB Records hariho ingufuri

Producer Nicolas umaze imyaka 12 mu mwuga wo gutunganya ibihangano by’abahanzi. Niwe wahise ahabwa akazi ko gukorera muri iyo studio.

Yayigiyemo aciye mu zindi nzu zitunganya muzika nka Amnet Records, Narrow Road Production, One way Production, Bridge Records, Solace Studio, ndetse na CC Rafiki ariyo ubu anakoramo.

CB Records yakoze indirimbo zigomba kuzaba ziri kuri album ya Naason n’ubu wari umwe mu bahanzi bakorera muri iyo nzu.

Icyapa cyerekana studio ya CB Records

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Dore uyu nawe ari mu bikoreye ibiseke ejobundi, nta no kumudohorera !

  • Harya Rudatsimburwa we yararishye?

  • njye ndi wowe nahita njya kunzu yinteko ishinga amategeko nkasaba cya gitebo cyawe wari wikoreye ukagisubiza murugo. ubuse uzongera kwamamaza , ejo niwowe bazafata twa du contrat wajyaga ubona two kwamamaza , bagusubije kwisuka mba ndoga rwanyonga

Comments are closed.

en_USEnglish