Digiqole ad

Ronaldo ategereje abana b’impanga atwitiwe n’undi mugore

 Ronaldo ategereje abana b’impanga atwitiwe n’undi mugore

Nugutegereza ba Ronaldo babiri. Ubu biravugwa Christiano Ronaldo ategereje abana b’impanga batwitwe n’umugore utazwi wo muri Amerika hifashishijwe ikoranabuhanga.

Christiano Jr nyina kugeza ubu ntabwo azwi
Christiano Jr nyina kugeza ubu ntabwo azwi

Umukobwa bakundana ariko batarashyingiranwa yitwa Georgina Rodriguez ntibizwi neza niba ari we nyina w’aba bana kuko Ronaldo atarabitangaza nk’uko bivugwa na Thesun.

Igi ry’intanga za Ronaldo n’umugore utaramenyekana (bikekwa ko ari uyu Georgina bakundana) ryashyizwe mu mugore utazwi wo muri USA akaba ari we ubatwitira.

Uyu mugore ngo arakuriwe cyane ubu nk’uko byemejwe na bamwe mu nshuti z’umuryango wa Ronaldo.

Ronaldo w’imyaka 32 yabwiye inshuti ze ko abana be nibamara kuvuka azabazana kubana nawe i Madrid mu nzu y’agatangaza ya miliyoni esheshatu z’amadorari.

Ronaldo kenshi ngo ntakunda ko ubuzima bwe bwo hanze y’ikibuga bumenyekana ariko ngo ntiyihereranye inkuru ku nshuti n’umuryango ko bategereje abana babiri b’abahungu vuba.

Umuhugu we Christiano Jr w’imyaka itandatu nawe yavukiye i San Diego muri USA, Ronaldo ngo akaba yarabonye ko igihe kigeze ngo uyu nawe agire abavandimwe bakurana.

Nyina w’uyu muhungu we Christiano Jr  bivugwa ko Ronaldo yamuhaye miliyoni $12 kugira ngo ntazigere amenyekana ko ari we nyina w’umuhungu we.

Georgine ukundana na Ronaldo ntibizwi neza niba ari we nyina w'izi mpanga
Georgine ukundana na Ronaldo ntibizwi neza niba ari we nyina w’izo mpanga

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish