Digiqole ad

Romario nyuma yo guconga ruhago ubu yigiriye muri Politiki

Romario Da Souza Faria wamenyekanye cyane kubera ubuhanga budasanzwe mu ikipe y’igihugu ya Brazil nyuma yo guhagarika ruhago ubu arashaka kwiyamamariza ku mwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amatageko y’icyo gihugu akaba ahagarariye ishyaka rya PSB (blazilian socialist party).

Nyuma ya ruhago arakina politiki
Nyuma ya ruhago arakina politiki

Romario ufatwa nk’intwari kubera guhesha ikibe ya Brazil (La Selecao) igikombe cy’isi mu 1994, yakiniye amakipe y’ibihangage nka Barcelona (Spain), PSV Eindhoven (Holland) aho yanditse amateka atandukanye kubera ubuhanga bwe.

Uyu wahoze ari rutahizamu ari muri batatu ba mbere ku Isi bafite agahigo ko gutsinda ibitego 1000 hamwe na mugenzi we Pele bakomoka hamwe, Pele uyu niwe bita ko ari umwamu wa ‘Football’.

Romario ati  “nari umwe mu bakinnyi beza haba muri Barca, Eindhoven ndetse nandi makipe nakiniye yose no muri politiki nibyo nshaka gukora”

Romalio ubu wiyamamaza kuba intumwa ya rubanda arashaka ko yatorwa mu matora azaba mu kwezi kwa 11(ugushyingo) uyu mwaka.

Romario Da Souza Faria, wigeze kuvuga ko yemera cyane uwahoze ari president wicyo gihugu bwana Jose Inacio Lula Da Silva,  ubu  ari murugendo muri USA (Miami) aho yagiye mu kiganiro n’abanyamakuru.

Romalio ariko igihe yakinaga imyitwarire ye hanze y’ikibuga ngo ntabwo yari shyashya. Mu 2002 umutoza w’ikipe y’igihugu icyo gihe Luis Philippe Scolari yamukuye k’urutonde rw’abakinnyi bazajya mu gikombe cy’isi kubera kwirarira mu nzu y’urubyiniro mu gihe bari mu myiteguro y’igikombe cy’Isi.

Aramutse atorewe uyu mwanya, uyu mugabo ubu w’imyaka 47 yajya ahembwa amanyarwanda asaga miliyoni 3 ku kwezi (ugenekereje n’umushahara wa depite muri Brazil).

Uyu mugabo ni ubwa kabiri ari kwiyamamaza kuko mu 2010 yatorewe kuba umudepite. Ku mubare w’amajwi y’abatoye yari ku mwanya wa gatandatu w’abahundwagajweho amajwi menshi mu mujyi wa Rio de Janeiro.

Ntajya aripfana uyu mugabo kuko ubu adacana uwaka n’abayobozi ba FIFA (Ricardo Teixeira, Jerome Valcke na Sepp Blatter) kuko abashinja kurya ruswa mu mitegurire y’igikombe cy’Isi cya 2014.

Si Romario gusa waba waraconze ruhago akajya mu ri politiki kuko na kizigenza Edison de Nascimento PELE nawe yabaye minisistiri wa siporo w’icyo gihugu kuva 1995-1998.

Muri Brazil, umupira w’amaguru ni nk’umuco, intwari muri ruhago ntacyo rubanda ruyima, Romalio nawe wabona bamugororeye amajwi yabo bakamutora, bamwitura ibyishimo yabahaye mu gikombe cy’Isi cya 1994.

The Guardian

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish