Digiqole ad

Roma- Papa Francis yabatije umwana w’ababyeyi batasezeranye imbere y’Imana.

Mu gitambo cya Misa cyabaye kuri iki Cyumweru taliki 12, Mutarama 2014 cyabereye muri Kiliziya yiswe Chapel Sistine ya Roma, Papa Francis yabatije umwana wavutse ku babyeyi batasezeranye imbere y’Imana.

Papa Francis abatiza umwana muto muri Chapel ya Sistine i Roma
Papa Francis abatiza umwana muto muri Chapel ya Sistine i Roma

Muri uwo muhango kandi Papa Francis yabatije abandi bana bagera kuri 31 aboneraho umwanya wo gushishikariza abandi bakuru b’amadini  kujya babatiza abana bafite imiryango itarasezeranye imbere y’Imana kuko ari uburenganzira bwabo.

Amakuru aturuka i Vatikan avuga ko Papa ashyigikiye ko abo bana babatizwa kuko mu myaka iri imbere nabo bazaba barabyaye  abana. Yashimangiye ko abana bakomoka kuri iyi miryango nabo bangiwe kubatizwa byazatuma habaho uruhererekane runini rw’abana n’abantu bakuru batabatijwe kubera gusa bakomoka ku miryango itarasezeranye imbere y’Imana.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko muri Nzeri  umwaka ushize, Papa Francis ubwe yihamagariye umugore watewe inda n’umugabo usanzwe ufite undi mugore, amubwira ko agomba kubatirisha umwana we nk’uko bikorwa n’abandi babyeyi.

Uwo  mubyeyi witwa Anna Romano w’imyaka 35  yabwiye Daily Mail ati “Nari naranditse ibaruwa nyohereza kwa Papa. Gusa nabikoze ntizeye igisubizo. Ubwo nari nibereye mu biruhuko numvise  Papa Francis ubwe arampamagaye birantungura ”

Yakomeje agira ati “Naratunguwe cyane n’uburyo yampamagaye ambwira ko yasomye ibaruwa yanjye anambwira ko yifuza kuganira nanjye kuri iki kibazo avuga ko hari umuntu ugiye gukurikirana ikibazo cyanjye.”

Ubusanzwe amadini menshi ya Gikirisitu abuzanya kubatirisha abana bakomoka mu miryango itarasezeranye imbere y’Imana.

Iyo bibaye ngombwa ku bababatiza hari ibyo basabwa bitandukanye nko kugarukira Imana n’ibindi.

Papa Francis we asanga ibi bibuza umwana kubona uburenganzira bwo kubatizwa kandi atariwe nyirabayazana wo gushakana kw’ababyeyi be.

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yabatije abandi bana bagera kuri mirongo itatu mu gitambo cya Misa
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yabatije abandi bana bagera kuri mirongo itatu mu gitambo cya Misa i Roma
Iyi Kiriziya Papa yabatirijemo aba bana ni nayo yaherewe imirimo y'ubushumba umwaka uhize mu kwa
Iyi Kiliziya Papa yabatirijemo aba bana ni nayo yaherewe imirimo y’ubushumba muri Werurwe umwaka ushize

Source: DailyMail

BIRORI Eric

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Papa afite amatwara mashie arimo ubwenge bwinshi.Nonese koko ubundi umwanz yaba azira iki?

  • Ariko se ninde wamubwiye ko abana bato babatizwa? Abisoma he he? Yesu yavuze “uzizera akabatizwa…ese umwana muto arizera? Nitugomba gucurika ibyanditswe by’Imana.

  • Biracyaza. Mwitege neza uyu mugabo kuko ishusho y’ibintu azakpra irimo igenda igaragara. Icyakora, umuntu ufite amaso y’Umwuka n’atangire gushishoza neza!

  • nho hahahndi arakora ubusa, agize kubabatiza umubatizo utavugwa muri bible, bagize kuba ari bato ku buryo batizera, ibyo byose ntaho byanditse muri bible ahubwo njye namwemera ari uko abatije abantu bakuru mu mazi menshi!

  • Uyu mu PAPA n’akataraza, azakazana.Niko mbibona.

  • Ahaaa mutege amaso hari nibindi byinshi azazana

  • Arakoze Papa Kuko Ntitwumvaga Impamvu Abana Bazira Ibyaha Bitari Ibyabo.Bishyirwe Mu Bikorwa.

  • UBUNDI BURIYA PAPA ASOMA BIBLE AHUBWO IYO AKURAHO IBATIZWA RYAZO.

  • Yego rata papa !! Nimba nawe icyaha Ni Gatozi ntampavu yo kuzira cg gusaba imbazi zibyaha utakoze.. Ahubwo Abasobaburire

  • ariko mbere yo kwiha papa mubanze mumenye amahame ya kiliziya gatolika.si ubwa mbere umwana abatizwa ababyeyi batarasezeranye kuko nzi abakobwa babyariye iwabo kandi bigiye abana babo bakabatizwa.abo bita ABAGARUKIRAMANA.

  • Batisimu ni ikimenyetso gifite igisobanuro:GUHINDUKA,KUBA IBIREMWA BISHYA,KWANGA IBYAHA. duharanire ibyo mbere yo gutinda kuburyo duhabwa BATISIMU.

  • none se ikibazo kirihe ko amubatiza none andi madini ntiriwe mvuga ko mbona abatiza bantu bakuru kandi abashi ari abantu bimyaka nk 20 kandi baravutse ari ibinyendaro sha ni mureke twizere imana yo nyine gusa ibindi namateshwa. merci

  • nimugende mwigishe amahanga yose …. abazemera muzababatize mu izina rya RYA DATA, NA MWANA,NA ROHO MUTAGAFU AMEN… Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa abo muzabirekera bazabigumana.~ http://smileyswelove.com/188/ ~

Comments are closed.

en_USEnglish