Rodrigo asanga Alpha ariwe muhanzi wa mbere yakwifuza ko bakorana indirimbo
Nkusi Rodrigue umuhanzi uzwi muri muzika nka Rodrigo mu njyana ya R&B na POP, aratangaza ko asanga Alpha Rwirangira ariwe muhanzi mu Rwanda yakwifuza ko bakorana indirimbo mbere y’undi muhanzi uwo ariwe wese.
Uyu musore utaramenyekana cyane muri muzika aherutse gusohora indirimbo ye yise ‘Ese ni ryari?’ yakoreye muri studio ya Future Records kwa David Pro. Muri iyi studio akaba ari naho umuhanzi Alpha Rwirangira akorera ibihangano bye iyo ari mu Rwanda.
Rodrigo avuga ko nubwo ari umuhanzi, ariko n’abahanzi hari bagenzi babo baba bemera ubusanzwe ko bazi muzika, we akaba asanga Alpha ariwe muhanzi wa mbere yakwifuza ko bakorana indirimbo.
Yagize ati “Mu bahanzi hagati yacu burya hari umuhanzi uba wumva ko ashoboye muzika cyangwa ayikora nk’impano, mu buhanzi, njye mbona Alpha Rwirangira ari umuhanzi navuga ko ari ikitegererezo kuri njye.
Ku buryo mpora nifuza ko twazakorana indirimbo igihe icyo aricyo cyose yazanyemerera nubwo ntari nagerageza ayo mahirwe”.
Abajijwe mu mpamvu ituma asanga Alpha ariwe muhanzi bakorana indirimbo, yavuze ko ajya atembera mu bihugu byo muri aka Karere k’Afurika y’Iburasirazuba agasanga indirimbo ze zirakinwa ku maradiyo yaho ndetse akaba anazwi cyane mu karere kurusha abandi bahanzi mu Rwanda.
Umva indirimbo ‘Ese ni ryari? ya Rodrigo.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
uwomuhanzi aratubeshya ni melodie igize indirimbo. ese bagiye bakoresha amajwi yabo ko aribwo twarushaho kubakunda ndetse tukanakunda ibyobakora uretse kutubeshyeshya melodie?
Comments are closed.