Digiqole ad

Indirimbo nshya ya RIHANNA yateje ikibazo

Indirimbo nshya ya RIHANNA yitwa “Man down” yateje ikibazo  kubera ibigaragara muri clip video aho arasa umugabo yihorera kubera ko uyu mugabo abayashatse kumufata ku ngufu, inkuru yakwiye mubitangazamakuru ivuga ko  Rihanna yaba arimo gushishikariza abagore kuba baba abanyarugomo (violent).

Rihanna amaze kurasa umugabo muri video ashyize ahagaragara vuba aha
Rihanna amaze kurasa umugabo muri video ashyize ahagaragara vuba aha

Iyi ndirimbo yagaraye kuri uyu wa kabiri 31 gicurasi 2011 kuri  Black Entertainment TV (BET), igararagaza Rihanna arimo kurasa umugabo utitwaje intwaro hafi yaho bafatira gariyamoshi uyumukobwa ukirimuto kubera ko afite imyaka 23 aririmbamo ati :” I just shot a man dead…I never been so proud.” Rihanna ubwe muzi ko mumwaka wa 2009 yari yakubiswe bikomeye n’umusore wincuti ye uzwi muri muzika CHRIS BROWN,  aha abantu baribaza niba atari umujinya ukiri muri rihanna utuma akora ibintu nkibyo .

Reba iyo video uko iteye:

 

Ntagimba Oscar

umuseke.com

 

5 Comments

  • ewana uyuwe yarahahamutse chris yamukozeho pe abagabo baratereta pe

  • biriya bibaho kuko guhungabana ntibirangira none cyangwa ejo.

  • amashusho yo mu ndindirimbo sinzi ko ariyo yatwereka umuntu uwo ariwe cyangwa uko atekereza,biba ari igitekerezo mbona kitagira uwo gitera gutuma akora ibyo yabonyemo.

  • uwabishobora yakwihorera kuwamufashe ku ngufu kuko nawe urwo aba yamwishe si ruto.

  • birashoboka ko uwo mukobwa yaba akibitse umujinya arimo asobanura kwihorera

Comments are closed.

en_USEnglish