Digiqole ad

Riek Machar yavuye mu bitaro ariko aguma i Khartoum

 Riek Machar yavuye mu bitaro ariko aguma i Khartoum

Riek Machar aracyahanganye na Salva Kiir nubwo yahunze

Riek Machar urwanya ubutegetsi muri Sudan y’Epfo kuri uyu wa gatanu nibwo yavuye mu bitaro i Khartoum muri Sudan aho yavurwaga igikomere ku kaguru, gusa ngo araba agumye muri iki gihugu ndetse ashobora kuza kuganira na Omar el Bashir wa Sudan.

Riek Machar aracyahanganye na Salva Kiir nubwo yahunze
Riek Machar aracyahanganye na Salva Kiir nubwo yahunze

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudan yatangaje kuwa kabiri w’iki cyumweru ko Riek Machar yaje muri Khartoum kwivuza.

Sabbt Makkouk umukozi wa Riek Machar yatangarije Reuters ko sebuja yavuye mu bitaro kuri uyu wa gatanu ariko ari bube agumye i Khartoum ho indi iminsi.

Mu kwezi kwashize, ingabo za Riek Machar wari Visi Perezida zarwanye n’iza Leta ya Salva Kiir bahanganye hapfa abantu barenga 300 mu bugizi bwa nabi bwakurikiyeho bukorwa n’impande zombi.

Riek Machar n’ingabo ze bahise bahunga umurwa mukuru Juba berekeza muri Congo Kinshasa bahita bakirwa n’ingabo za MONUSCO.

Machar yari yakomeretse akaguru muri iyi mirwano ariko uruhande rwe rwatangaje ko ari igikomere gito cyane kitatuma ajya kwa muganga.

Gusa kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru ngo cyari cyamujyanye kwivuza i Khartoum.

Nyuma yo kuvurwa yagumye i Khartoum aho biteganyijwe ko ashobora no kubonana na Perezida Bashir.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu mukino m7 arimo ushobora kuzaba uwanyuma kuriwe.

  • ni hatali kweri dunia hii

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish