Kuri Noheli – Mu gihe, abakurikiranira hafi bari bamaze iminsi bibaza icyabaye kuri muzika nyarwanda ku buryo abahanzi bakunzwe bategura ibitaramo bikabura abantu, abakunzi ba Riderman bo ntibamutereranye mu gitaramo cye cyo kumurika album yise “Ukuri”.
Uwavuga ko Riderman ariwe Muraperi umaranye igikundiro igihe kinini mu Rwanda ntiyaba abeshye kuko benshi mu Baraperi ubu basubiye inyuma, abandi babivamo. Hari n’abaje nyuma ye barakundwa cyane ndetse bahangana nwe bikomeye ariko ubu bakaba baratangiye gusbira inyuma.
Riderman ukundwa n’Abanyarwanda b’ingeri zose, yamuritse album ye ‘Ukuri’ ababyeyi be badahari nk’uko byakunze kugenda mu kumurika album ze za mbere akiri ingaragu. Ubu yari agaragiwe n’umugore we Miss Nadia banafitanye umwana.
Kwitabirwa kw’igitaramo cya Riderman ariko ntibyatunguranye kuko n’ubusanzwe agira abakunzi be biyita “Ibisumizi” bamuhora hafi, Ibisumizi ashimira cyane kuba bimuhora hafi.
Jack B, umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo.
Ni umwe mu bahanzi bacye mu Rwanda bazi kubyina neza imbyino zigezweho.
Jack B yamanutse aririmbira abafana, iruhande Njuga (Kadogo muri Filime ya Seburikoko) wambaye agapira k’umweru aramwitegereza.
Abakunzi ba muzika bari buzuye Petit Stade.
Abakiri bato bakunda Muzika bari baje kwihera ijisho n’amatwi.
Abahanzi bagenzi be bari baje kumushyigikira, Uncle Austin n’Umutare Gabby aho bitegurira (back-stage).
Uhereye ibumoso: Producer Junior Multisystem na Bosss we Lil G muri Round Music Studio, na Njuga nabo bari baje gushyigikira Riderman.
Lil Pac ari mubashyushyaga ibi birori.
Umutare Gabby nawe yaje kuza kuri stage ashimisha abantu.
Miss Nadia, umugore wa Riderman nawe yari yaje gushyigikira umugabo we.
Yari yicaye mu myanya y’imbere ategereje ko umugabo we aza kuririmba.
Abakunzi ba Riderman bari baje banitwaje ibyapa byo kumugaragariza ko bamuri inyuma.
Riderman ngo abigisha Ubupfura n’Ubuhanzi.
Agira abakunzi mu byiciro byose by’Abanyarwanda.
Bati “Turagukunda kandi turagushyigikiye.”
Abakunzi ba Muzika bari baje ari benshi, bamwe baranaherekezwa.
Bamwe biyumva nk’Ibisumizi, abandi biyumva nk’abafana, gusa bose baramukunda.
Green P wongeye kubonana na mukuru we The Ben nyuma y’imyaka itandatu, nawe yari yaje gushyigikira umuraperi mugenzi we.
Green P benshi bafata nk’umuraperi wa nyawe kuko ariwe gusa utarigeze ajya mu zindi njyana kubera amafaranga cyangwa gushaka gukundwa.
Abakunzi ba muzika bashimishijwe n’indirimbo za Green P.
Mu masaha akuze, Riderman yageze aho nawe araza, mu myambaro myiza ibereye Umuraperi.
Byari ibyishimo no ku mugore we Nadia, kubona uburyo umugabo we akunzwe.
Nawe yaryohewe n’umuzika w’umugabo we.
Aha, Miss Nadia araririmbana n’umugabo we bafitanye umwana.
Riderman kuri stage aririmbira abakunzi be zimwe mu ndirimbo zigize album ye ‘Ukuri’.
Abakunzi be banejejwe no kongera kumubona.
Imipira bari bayishyize hejuru bishima.
Nizzo aka Kabosi wo muri Urban Boys yari yaje gushyigikira Riderman.
King James nawe yari yaje gushyigikira Riderman nawe wari waraye amufashije mu gitaramo cye cyabereye i Gisenyi.
Allioni nawe yari yaje gushyigikira Riderman.
Hari abakunzi ba Riderman bari baje bambaye ibihishamaso ‘mask’ ndetse bazanye na Vuvuzela.
Riderman nawe yabaririmbiye biratinda.
Yaje no kugenda asuhuza bamwe mu bakunzi be.
Riderman umaze imyaka irenga 10 muri Muzika nyarwanda akunzwe.
Mu gitaramo cyarangiye nyuma ya saa sita z’ijoro ariko cyaryoheye abakitabiriye.
Amafoto: Innocent Ishimwe
UM– USEKE.RW
1 Comment
Umva wamugabowe8 waramazerwose ikizaba uzanwumuti. ilihoho rwose ntiryagombaga kugucika. Very classe, kandubonali umunyabwenge. Top model womurwego rwohejuru ureke yambeshu
Comments are closed.