Digiqole ad

Riderman yifuza ko Safi yagera ikirenge mu cye

 Riderman yifuza ko Safi yagera ikirenge mu cye

Riderman uheruka kurushinga na Miss Agasaro. Photo/Internet

Riderman uherutse kurushinga na Miss Mount Kenya 2015 Agasaro Nadia yatangaje ko yifuza ko mugenzi we Safi Niyibikora wo mu itsinda rya Urban Boys yagera ikirenge mu cye nawe agashinga urwe.

Riderman uheruka kurushinga na Miss Agasaro. Photo/Internet
Riderman uheruka kurushinga na Miss Agasaro. Photo/Internet

Riderman asanga ngo mu basore babanye nawe abona Safi ariwe ukwiriye kumukirira akaba yarongora akava mu buzima bwo kuba ingaragu akaba umugabo uhamye.

Mu gihe yasezeraga urungano babanye mu busore, Riderman yavuze ko Safi nawe akwiye kuva mu buzima bwa gisore.

Riderman yagize ati “Ubuzima bwa gisore buraryoha ariko nk’uko mu buzima habamo impinduka nyinshi, umuntu aba agomba kugira ibyo ahindura akamenya gufata ibyemezo by’abantu barenze umwe, nk’uko bisanzwe rero urufunguzo ndagisigira Safi. Mu basore bose twabanye ndifuza ko Safi ari we wagera ikirenge mu cyanjye akarongora kuko amaze gukura.”

Safi we aherutse gutangaza ko azarongora mu 2018 kimwe na bagenzi bo muri Urban boys.

Iras Jalas
UM– USEKE.RW

en_USEnglish