Digiqole ad

Nyuma y’amezi 4 bashyingiwe Riderman na Miss Agasaro babyaye

 Nyuma y’amezi 4 bashyingiwe Riderman na Miss Agasaro babyaye

Riderman uheruka kurushinga na Miss Agasaro. Photo/Internet

Umuhanzi Riderman niwe ubwe waraye utangaje mu ijoro ryakeye ko umugore we Nadia Agasaro yibarutse umwana w’umuhungu bahaye izina rya Eltad. Ni nyuma y’amezi ane aba bombi bashyingiranywe.

Riderman uheruka kurushinga na Miss Agasaro. Photo/Internet
Riderman uheruka kurushinga na Miss Agasaro. Photo/Internet

Abicishije kuri Instagram, Riderman yavuze ko ashimira cyane umugore we n’abaganga bamufashije kwibaruka. Avuga ko urugendo ababyeyi bacamo batanga ubuzima rutangaje kandi ari abo gushimirwa igihe cyose.

Riderman (Emery Gatsinzi) yashakanye na Agasaro Nadia wabaye Nyampinga muri Kaminuza ya Mount Kenya ku itariki 24/07/2015.

Tariki 11/06/2015 Umuseke wari watangaje inkuru y’uko uyu muhanzi yateye inda uyu nyampinga ndetse bafite ubukwe mu mishinga ari bahishaga icyo gihe, ndetse Riderman yari yahakaniye Umuseke iyo gahunda y’ubukwe n’iyo nda yeteye, avuga ko ibyo ari kubyumva nka filimi y’amaserie.
Nyuma y’ukwezi kumwe ubukwe bwaratashye, nyuma y’amezi ane umwana nawe ageze ku isi, se ahita amuha ikaze kuri Instagram.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish