Digiqole ad

RGB igiye kugenzura imikorere ya Porogaramu za Leta nka  VUP,Ubudehe, Mituelle, Girinka,…

 RGB igiye kugenzura imikorere ya Porogaramu za Leta nka  VUP,Ubudehe, Mituelle, Girinka,…

Prof Shyska Anastase uyobora RGB ageza ku banyamakuru bimwe mu bimaze kugerwaho mu byumweru bitatu Nk’Uwikorera imaze.

Muri gahunda y’ubukangurambaga bise ‘Nk’uwikorera’, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere “RGB” rwatangaje ko mu cyumweru gitaha ruzasuzuma imitangire ya Serivise muri Gahunda za Leta zigamije kuzamura abaturage nka VUP, n’ubwisungane mu buvuzi.

Prof Shyska Anastase uyobora RGB ageza ku banyamakuru bimwe mu bimaze kugerwaho mu byumweru bitatu Nk'Uwikorera imaze.
Prof Shyska Anastase uyobora RGB ageza ku banyamakuru bimwe mu bimaze kugerwaho mu byumweru bitatu Nk’Uwikorera imaze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Prof Shyska Anastase uyobora RGB yavuze ko mu cyumweru gitaha bagiye kureba uko gahunda za Leta zo kuzamura abaturage bafite intege nke nka VUP, Ubwisungane mu kwivuza, Ubudehe, Girinka, n’izindi zishyirwa mu bikorwa. Bazasura uturere twa Ngoma, Gakenke, Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Rutsiro na Ngororero.

Yagize ati “Muri VUP harimo ibice bitatu, hari imirimo rusange y’abantu bafite ubushobozi bucye ariko bafite amaboko baba bashobora gukora bakabona udufaranga, tuzareba ngo ese udufaranga twabo baba bakoreye ikora neza, utwo dufaranga baratubona, batubonera kugihe?”

Yongeraho ati “Harimo kandi na gahunda igamije gutanga inkunga n’inguzanyo nto kugira ngo abantu babashe kwizamura, tuzareba ngo ese iyo gahunda irakora neza, ese izo nguzanyo ziragenda? ese umuturage imugeraho? Ese umuturage uyihawe we ayikoresha neza?”

Ibyumweru bitatu bishize Nk’uwikorera itangiye ni iki cyagezweho?

Mu gihe cy’ibyumweru bitatu ubu bukangurambaga bumaze, Umuyobozi wa Prof Shyaka Anastase yavuze ko buri gutanga umusaruro.

Icyumweru cya mbere cyahariwe ibikorwa bijyanye no kunoza Serivise zigenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafatanyijemo na FARG.

Prof Shyaka avuga ko umusaruro bavanyemo wari ushimishije, kuko FARG ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bagiye mu turere dutandukanye tw’igihugu cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba bareba uburyo abagenerwabikorwa ba FARG bashyirwa nku ntonde (list), by’umwihariko abagenerwa inkunga y’ingoboka n’abarihirwa amashuri.

Ati “Mbahaye ishusho muri rusange usanga umubare w’abagenerwabikorwa hari benshi bakwiye gufashwa ariko batari bari ku malisti yabo, urebye muri rusange usanga byarikubye nka kabiri, mu turere dutatu gusa basanze ari benshi kurusha abo bari bafite.

Wareba mu burezi ugasanga hari bacye bari bari ku malisti batagombaga kuyabaho, n’abandi bagombaga kuyabaho bari bayariho, urebye usanga nibura nk’igipimo cya 20% by’impinduka ugereranyije n’uko byari bimeze, tukaba tubona rero icyo cyumweru cya mbere cyarasize uwo musanzu.”

Icyumweru cya kabiri cyari mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Naho icyumweru cya gatatu cyahariwe ubuzima n’ibikorwa by’isuku n’isukura, hakozwe ubukangurambaga mu bayobora ibitaro n’ibigo nderabuzima, ndetse hasurwa ibigo n’ahantu hatanga Serivise ku bantu benshi harimo za Hoteli, Resitora, utubari, Isoko rya Kimironko n’ahandi.

Prof Shyaka avuga ko ahantu hose hatangirwa Serivise zihabwa abantu benshi nko mu masoko, utubari, za Restora n’ahandi hagomba kugira isuku.

Ati “Icyo tugamije ni ukugira ngo ibitanoze bigaragare, binozwe, iyo binoze rero twese turahungukira,…umuntu azane amafaranga agure ibiribwa ariko ntahakure n’indwara.”

Nyuma y’iri genzura, ngo intambwe ya kabiri izaba kugira inama abo bazasangana ibibazo, hanyuma nibatabyubahiriza hakurikireho guhana kuko nabyo RGB ibifitiye ububasha.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Kwisama wasandaye.com

  • Ni byiza pe, ariko niba bisanzwe mu nshingano zayo, sinzi niba kubitangaza hari…….

  • Uyu mugabo amaze imyaka kururiya murimo kuva ryari? Ese kubivuga ubu nagashya? Ko twese tubizi kuva kera we arebera muyahe madarubindi?

Comments are closed.

en_USEnglish