Kicukiro: Umugabo yicishije umugore we inyundo arangije nawe ariyahura
Mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa 08 Nzeri umugabo witwa Gatabazi Telesphore yicishije umugore we witwa Kanjongo Console inyundo arangije nawe ahita yiyahura mu madoka y’ikamyo nawe arakomereka cyane ariko ntiyapha.
Uyu muryango wari umaranye imyaka 13 ubana mu buryo butemewe n’amategeko, bari bafitanye umwana umwe ufite imyaka umunani wabanaga na Nyina, aya mahano akaba yabaye uyu mwana yagiye ku ishuri.
Ni umuryango wari utunzwe no gucuruza akabari gaciritse, ubucuruzi bakoreraga mu nzu y’inkodeshanyo ari nayo bari batuyemo; Abaturanyi bakavuga ko imitungo micye bari bafite ndetse n’igishoro cy’akabari ari umugore wabiruhiye, ahubwo umugabo yashakaga kumurya imitsi gusa.
Mu gahinda kenshi, abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko Gatabazi w’imyaka 60 yari yarajujubije umugore we ku bijyanye n’imitungo, ndetse ngo yavugaga kenshi ko kubera iyi mpamvu azica umugore we Kanjongo.
Uwitije Augustin, uvuga ko Gatabazi yari mukuru we kwa Se wabo yabwiye Umuseke ko uretse imitungo micye yo mu kabari bapfaga, ngo umugabo yashakaga no kujya kugurisha imitungo muri Nyaruguru aho bakomoka.
Ati “Umugore yaramubwiye ati urajya kugurisha imitungo ukabona abana babiri uwo wabyaye hanze n’uyu twabyaranye bazasigarahehe? Umugabo ati nzakurangiza, yamubwiraga buri kanya ko azamurangiza.”
Ikibabaje ni uko Gatabazi ngo yari asigaye avuga ko ibyo kumwica yabivuyemo agiye kubaka ubuzima bwe, gusa icyagaragaye ni uko yari yaraguze inyundo ayibikiye kuzica umugore we kuko inyundo yamwicishije ari nshya kandi ngo ntaho yayitiye.
Nyiramajyambere Jacqueline, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda yabwiye Umuseke ko hari hashize nk’ukwezi uyu mugore aje kwishinganisha mu kagari, ariko akaba yari yaranishinganye muri Police kuko umugabo we yari yarakomeje guhigira ko azamwica.
Kuva icyo gihe ngo ubuyobozi bwagerageje kubunga ariko buza gusanga ikibazo cyabo kidashobora kurangizwa no kwiyunga gusa, bahitamo kubatanya ubu umugore akaba yari asigaye atuye Kimironko, ariko ngo bari barasabanye imbabazi.
Nyiramajyambere avuga ko ubu bwicanyi bwabaye ubwo Kanjongo yari agarutse kureba bimwe mu bikoresho bye yari yarasize mu kabari, azi ko umugabo adahari dore ko kari karanafunze imiryango.
Ubu bwicanyi kandi ngo bwabaye, ubuyobozi bw’Akagari bwarimo gutegura uko buzabagabanya imitungo hanyuma bagatandukana burundu, igikorwa cyari giteganyijwe kuwa kane w’iki cyumweru.
Uyu mugabo akimara kubona ko yishe umugore we amuhondaguye inyundo ya Kinubi abafundi bamenesha amabuye, yahise yiyahura mu modoka nini y’ikamyo yariho itamuka ku muhanda ariko imukandagira amaguru anakomereka mu mutwe ariko ntiyahise apfa, akaba yahise ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali “CHUK”.
Photo: J.P. Nkurunziza/UM– USEKE
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
16 Comments
Ariko ibi ni ibiki koko? Uyu mugabo ni muzima? Ese umuntu ugira ubugome akica uwo babyaranye umugore w intwari gutya watungaga urugo… Mana yanjye ni ahahinda pe
Umuco wo kudahana dore icyo uzakomeza kutuzaniraaaa
yooooooo maman merci Imana ikwakire mubayo mbega inkuru ibabaje.RIP. ka merci karambabaje ,iruhuko ridashira maman merci
mu rwanda harimo umuco wo kudahana basigaye baritiriye procedure judiciaire ni gute umuntu yigamba ko azica undi tukabirebera niba gereza zaruzuye reka abicanyi tubashakire imashini ijye ibasya kuko birakabije ubu abacamanza barimo baratakaza igihe bicara imbere ya BARIBWIRUMUHUNGU(wawundi wishe famille y’abana na maman wabo) bambaye neza ngo baraburanisha yewe, njye sicyo mbona nk’ubutabera.
Abantu barimo baroneshereza abandi bavuga ngo ongera nkwice
Abakoresha(BIDDERS) bambura uko biboneye abo bakoresheje no kubishyura bikaba kubapfukamira nabwo bakayabona babanje gutukwa ugize icyo avuga akirukanwa agahabwwa akato
Banyarwanda turajyahe ko kwikunda n’inda nini bigiye kurenga umupaka bavandimwe. Ahaaaaa
Narabivuze iby’aba bantu nyamaswa ngo naya Gaparasitike!ahaaaaaa.Imana ikwakire mubyeyi mwiza.
umuco wokudahana ntaho uzatugeza imana yakire inzirakaregane maman merci
Mana Ishobora byose ugahoraho iteka turagusabye ngo ugenderere igihugu cyacu! aka ni akaga gakomeye! biraturenze! Uwishwe imana imwakire!
mbabajwe n’uko icyaha kitakumiriwe kandi umubyeyi yari yarishinganishije hose!
Nyakwigendere Imana imwakire mubayo naho iyonyamanswa ikanirwe uruyikwiye
Mamam Merci aruhukire mumahoro ya Nyagasani kandi Imana Ikomeze gufasha Merci mumikurire ye n’amateka nkaya atoroshye nagato.
Nigute umuntu nk’uyu atavanwa kw’isi! Mana tabara abana bawe kandi uyu nyakwigendera umwakire mubawe. Umwana asize nawe uzamwirerere kuko umubyeyi yarafite avukijwe kubaho ngo yirerere umwana we.
Mana igira neza igihe cyose, mwakire!!!!
Birababaje . Ibi tubona byose ni ingaruka za Genocide, abantu ntibagitinya kwica kuko byabaye ndetse babikora bica inzirakarengane amanywa ava , ubu se bizahererahe ? Ese iyo Police ibwira abaturage gutanga amakuru bakaba barayatanze mwe ntimubona ko nta bumuntu bwarangiye. Nyamara mubirebe neza abakuyeho igihano cy’urupfu bongere babisuzume neza bashyireho exception kubantu bakora ibibtu nk’ibi.
Ibi birakabije! Nk’uko Nyakubahwa yahagurukiye impanuka mu muhanda, ubu bikaba byaragabanutse;
adufashe ahagurukire n’ubwicanyi nk’ubu kuko burakabije. Ikibabaje ni uko abo bayobozi bashinzwe kubungabunga ingo z’abaturage na bo ishyamba aba atari ryeru! Ujya gutera uburezi arabwibanza. Nibahagurukire ibibazo by’ingo kuko birababaje cyane!Ese abana bahora babona ababyeyi bicana, barwana, batongana,n’ibindi bibi bikorerwa mu ngo, mwibwira ko bazaba iki? Ni ba dushaka u Rwanda rw’ejo hazaza dushyire imbaraga mu muryango
birarenze pe imana imwakire mubayo uyu umubyeyi
uyu mugabo mukurikiranye amateka ye mwasanga yari yaragizwe umwere cg yari avuye mu gihano nsimbura gifungo aho kwica bitigeze biva mu mutwe.abamuzi bazambwire.
Banyamakuru namwe basomyi … mbabajwe ni kubamenyesha ko iyi nkuru ukuri kurimwo ari gucyeya … kandi gucye cyane.
Uyu muryango ndawuzi kandi igihe kinini … naturanye nawo n’ako kabare nakagenze kenshi.
Impaka zabo nagiye nzimenyaho yewe n’iminsi Mike imbere y’ibyabaye nabonanye nabi bombi hamwe n’uwari uhagarariye ubuyobozi.
Nabamenyesha ko ngaya umugabo ko atashoboye kurenga amarangamutima y agahinda yaterwaga n’uwo mugore nyakwigendera.
Umugore yaramaze igihe yaragize umugabo igishushungwe mû rugo rwe …naho ib’umutungo ngo umugore niwe wawuruhiye nabyo sibyo …
Umugabo yabaye victime muli morale ikomoka kuli politique y’uburinganire na GBV byabaye intwaro abagore bakandagiza abagabo mû bihe byanone.
Nimukurikirane ababazi neza nzabarangira … muzasanga uwo mugore nubwo yapfuye aliwe wari umuhemu.
Abahagendaga kenshi bari basigaye bamwita Kanjogera ! Ubwo bibereke ukuri nyakuri.
Yeap umugabo agomba guhanirwa ko yishe gusa ukundi kuli kwakagombye kumenyekana.