Digiqole ad

Real Madrid, Barcelona muri El Clasico

Iryavuzwe riratashye, Réal Madrid na Barcelona muri El Clasico ya kimwe cya kabiri cya Ligue des Champions.

Bidatunguye abantu benshi imikino ibiri ya kimwe cya kane kirangiza yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wagatatu,Real yo muri Hisipaniya na Schalke yo mu Budage ni zo zigeze muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa zisangayo Barcelona ndetse na Manchester zo zandikishije tike kuwakabiri nijoro.

N’ubwo Mourinho José n’impamba y’ibitego bine(4-0) yari yatangaje ko afitiye ubwoba Tottenham mu mukino wo kwishyura, abasore be bakomeje kwihagararaho kugeza Christiano yibutsa Abongereza ko yagiye agishoboye gutaha izamu.Hari ku munota wa 50 ubwo umunyezamu Heurelho Gomes yiheraga ubunani Real, ananirwa guhagarika umupira wari utewe na Ronaldo.

Tottenham yari yitezweho gukora ibyananiye andi makipe ,dore koyari yitezweho kugombora ibitego 4 yewe ikananarenzaho na kimwe cyo gusezerera Madrid, ntayindi irabikora muri iri rushanwa.

Iyi kipe yari yakoze ibishoboka byose ariko ibura byinshi mu bitego byari byabazwe; , Pavlyuchenko (27e, 44e), Defoe (63e, 74e) yewe na Van der Vaart (87e) aba bose bagiye babibura byabazwe.

Real yaherukaga kujyera aho ijyeze mu mikino ya 2002-2003 isezererwa na Juventus, igomba guhura na Barcelona yo ubushize yari yakuwemo na Inter Milan yari iya Mourinho 2010.Gusa iyi Barsa igeze aha nyuma yo kwihererana ikipe ya Shaktar yo muri Ukraine ,ikayitsinda ibitego 6-1 mu mikino yose.Real vs Barsa umukino ubanza ni ku itariki ya 26 Mata i Madrid,uwo kwishyura kuri 4 Gicurasi.

Kurundi ruhande Schalke 04 yari ifite urubanza rusa n’urucabana, dore ko yahuraga na Inter Milan yari yanyagiriye iwayo 5-2.

Umukinnyi Raul Gonzalez Blanco, ni we mukinnyi w’umukino nyamara aragenda agana izabukuru n’imyaka ye 33.Uyu mugabo akaba yabonye igitego kishyura icya Thiago Motta yari yatsinze ku munota wa45 w’umukino, anaktanga umupira watsinzwe neza n’umukinnyi Benedikt Höwedes ku munota wa 81. Umukino waje kurangira abakambwe ba Inter Milan bongeye gutsindwa 2-1.

Aba Badage b’umutoza Ralf Rangnick, bafite umukino wo gushyira hamwe nk’uko babigaragaje, bagomba gasakirana n’Amashitani atukura y’i Manchester yo yakuyemo Chelsea muri kimwe cya kane.

Iyi Schalke ni ubwambere mu mateka igeze aha muri iri rushanwa.Dutegereze tuzarebe icyo ifirimbi yanya iza tubwira ku bijyanye n’abazagera ku mukino wa nyuma.

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

6 Comments

  • karabaye ga ye!!!!!!!!!!!!!real madrid akayo karashobotse,ubushize twayitsinze bitanu noneho tuzayiha urunganda!!!!!!!!

  • hazaca uwambaye noneho!

  • Akabi kabone boooose!!ishyano rice umurizo! dore imikino nakwambia! ariko icyo nzi cyo real Madrid ifite akantu kl’akoba! iby Manchester byo ntawamenya n’imigundagurano ariko iby’In catalogna n’I Bernabe n’amagasa ndakurahiye ! amaso ku ntebe rero utubuno kuri Ecra!!

  • Umukino wanyuma uzahuza Chalke na Barca, abandi mwarakoze kwitabira.

  • Final man u na lear madrid

  • ariko ivuzivuzi ryanyu mwaretse ko match yabaye ni final ya manu na real

Comments are closed.

en_USEnglish