RDF yatumye umuhanda Kigali-Musanze wongera kugendwa
Umuhanda Kigali- Musanze wari umaze iminsi itatu ufunze kubera ikibazo cyo kwangirika wongeye kuba nyabagendwa biturutse ku ngabo z’igihugu (RDF) zashyize imbaraga mu gutunganya uyu muhanda kuva wakwangirika.
Uyu muhanda wari umaze iminsi ufunze ku buryo nta modoka yavaga i Kigali ngo igere Musanze cyangwa ngo ive Musanze ijye i Kigali.
Ingabo z’igihugu zafashe iya mbere mu gukemura iki kibazo aho ubu hamaze gucibwa inzira ishora kunyurwamo n’imodoka zose mu gihe hategerejwe ibikorwa byo gusana uyu muhanda ku buryo burambye .
Umuvugizi w’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita avuga ko hari itsinda ry’ingabo z’igihugu ryize ibijyanye n’ibikorwa remezo rimaze iminsi ibiri rikora ijoro n’amanywa kugira ngo uyu muhanda wongere ugendwe.
Brig. Gen. Nzabamwita avuga ko ibikorwa nk’ibi ingabo z’igihugu zisanzwe zibikora mu rwego rwo gutanga ubutabazi ahantu habaye ikibazo cy’ibiza. Avuga kandi ko ibyo bakora batabibara mu mafaranga ahubwo ko ikiba kigamijwe ari ugutanga ubutabazi.
Ikibazo cy’uyu muhanda cyari cyatangiye guteza ibibazo bitandukanye cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi aho ubu igiciro cy’ibirayi biboneka cyane mu Ntara y’Amajyaruguru cyari cyamaze kuzamuka.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
turashima ingabo cyaneeee
Najye nshimiye ingabo zigihugu cyacu muzahorane ubwo butwari kandi Imana ibahe umugisha mwese
Ni uko ngabo z’igihugu muri aba mbere no ku isi yose babakuriye ingofero ibikorwa byanyu ni inashyikirwa.
Ni uko ngabo z’igihugu muri aba mbere no ku isi yose babakuriye ingofero ibikorwa byanyu ni indashyikirwa.
Big up 2 RDF babarebereho
Dushimiye cyane Ingabo z’igihugu kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa.
Rdf oye nibyiza twiheshe agaciro
Ingabo z’u Rwanda umuntu yazinganya iki koko? Imana ijye ibongerera Imigisha itagabanyije.
Ngaho jya undebera ingabo ureke zimwe abaturage babonaga bakiruka..bigize ibamba ngo ni intavogerwa , za hehe zo kajya..
Muri indashyirwa cyane ,muzahorana icyubahiro mukwiye kandi tubari inyuma.
Twebwe abanyamusanze, Gakenke, Nyabihu na Rubavu dushimiye cane Ingabo z’u Rwanda zatubohoye ingoyi y’ubwigunge twari twatewe n’isenyuka rya guriya muhanda. Co rero abagushinzwe nibagubake, bagukomeze impande zose. Murakoze cane
RDF OYEEEEE OYE OYE OYE
MUKOMEREZAHO KANDI MWABIGIZE UMUCO N’ABANDI BABIGIREHO
ibyingabo zikora biteza imbere igihugu nibyishi ariko ikibaje n’abaturage batacyubaha abasirikare bacu kandi mubona ko badutabara no mu mahoro ikindi saba president wacu nukuzamura imibereho y’imiryango y’ingabo zacu ibindi imana izakomeza ibibafashemo.
zakoze nibirenze ibi. thumb up RDF Allah abahe umigisha
Ingabo ndazikuuuuuuuuuunda cyane! njya nitegereza nkareba ukuntu baba bahagaze ahantu runaka baducungiye umutekano, natwe dutembera mumundendezo wuje umutekano kubera ingabo na police! muragaheka gusa ntakindi nababwira!kdi ibikorwa byanyu byiza turabibona!JYA MBERE RWANDA!
RDF oyee
Murakoze kandi turashimira umurongo mwiza zahawe na Nyakubahwa kagame Paul uzirangaje i mbere.
Thank u all
Ese ubu biracyari ngombwa gushyiraho Ministeri yo gucyura Impunzi no guhangana n’ibiza mu gihe dufite RDF? Ko tuzi ko ingabo za RPA-RDF zacyuye impunzi mu byiciro bitandukanye, zigahangana n’ibiza, kucyi iriya ministeri itakurwaho ibikorwa byayo bigashyirwa muri MINADEF?!!! Tubyibazeho!
RDF ni intagereranywa imaze kubyerekana kenshi kandi henshi;ariko n’iriya ministeri ni ngombwa ntimukavange ibintu.
Ziberetse aho zibera akaga! Ibya RDF se haruwo bigitangaza. Ntakibananira. Mukomerezaho Ngabo zidasumbwa maze muhore muri kw’isonga muri byose.
Ingabo zacu ni indashyikirwa , buri munyarwanda azirebeyeho, ubwitange, ubuhanga na discipline, igihugu cyacu cyaba paradizo
Erega RDF ningabo ziba zizi icyo gukora kandi zikagikorera igihe nyacyo. Ziragaragaza ko ziri professional kandi zirakabihorana. Ngabo zachu(RDF) WE (abanyarwanda) ARE PROUD OF YOU DUHEREYE KU MUGABA MUKURU WIKIRENGA. Nukuri mwadukoreye igikorwa gikomeye kandi kidufitiye akamaro abanyarwanda twese cyane ibirayi byari byazamutse ibichiro.
RDF big up,
icya mbere navuga nshimye kuri ki gikorwa ingabo z u Rwanda RDF zikoze nu ukuri iyo nibutse uko zanabaye igihe cya Genocide nkabona uko barara bahagaze ngo tube amahoro navuga Iman Rurema ijye ibaha umugisha muminsi y’ubuzima bwose,ikindi tujye tuzirikana ko byose bigenwa ni Imana umutima utabara siko bose bawugira hari abatifuza ibyiza,jya wibuka iki:ineza uyisanga imbere ni inabi nayo gutyo haranira gukora ineza ndetse twigire ku ngabo zacu zubitwereka uko bukeye nuko bwije,mugire umunsi mwiza mwese
Ba nyarwanda twiteze imbere naho ibindi by’umutekano tubiharire R.D.F yacu!
Nta kindi twakora usibye gushima Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza n’ingabo zizi icyo zikora!Uyu ni umurage ukwiye abanyarwanda twese:tukishakira ibisubizo igihe n’imburagihe.RDF kuraje kabisa kdi ntwe tuzakomeza kubigiraho!
MBEGA BYIZA IMANA IBAHE UMUGISHA ,TWESE ABANYARWANDA BITUBERE ISOMO TWIGIRE KU NGABO ZACU ZA RDF
Ingabo za RPF zihora ari indashyikirwa mu bintu byose.Iki si igikorwa cya mbere cy’ubutwari bakoze si n’icya nyuma.Ahubwo amahanga akwiye kuzigiraho.Turabakunda cyane !Jye ni uko ntacyo nshoboye cyabagirira umumaro,ariko uwampa ubushobozi nabanezeza pe!
Nshimiye ingabo zacu kuko ari zo mutwe w’iterambere ry’abanyarwanda ni mucyo tuzigane mu kwitangira igihugu tutitaye ku bihembo.
[Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
Ingabo z’U Rwanda zirakomeye, zakubise ibiza birahunga, ingabo z’u Rwanda zirakomeye!
Erega ni byo muri ingabo, muri ingabo pe!!
Oooooooohhhhhhh mbega byiza twapfuye mutaraza ngabo zacu. Iyo muba ino mbere ya 1994 jenoside ntiba yarabaye muri intagereranywa muri byose. Imana ibahe umugisha
nuko nuko basore! u Rwanda rukeneye nkamwe mubanza umurimo mukavuga nyuma!!!
[Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Server IP]
Muri intangarugero muri byose RDF ,Thanks a lots .tuzahora tubari inyuma
KArim
Imana ibahe umugisha
Mukomeze umurava,njyewe nahageze mbona organisation yanyu numva mfashwe n’ibyishimo bitagira urugero,mbona ko uru rwanda rwacu mu minsi mike muzarubona rumeze nka Koreya y’amajyaruguru yari inyuma ya Uganda muri 1969 none ikaba iri mubihangage. Muzaba mureba Rwanda muri 2020.
Ingabo za FPR zigira umurava n’ubwitange muri byose, ninde wahakana ko izi ngabo atari INTORE koko??? Naho mureke za ngabo za MRND zarangwagwa n’iterabwoba gusa ngo ntizishobora kwegerana n’abasivile, mwahura wigendera wamureba akakuritura umugeri wa RUGAKI (Botine) ukazawumva ushaje. Ariko ingabo za FPR zo ni jeshi la SIASA, hamwe n’abasivile ni sawasawa!!!
Comments are closed.