Digiqole ad

RDF yatangiye kwambura intwaro Anti-Balaka muri CAR

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centre Afrique zatangiye kwambura intwaro umutwe w’Abakirisitu  witwa Anti Balaka.

RDF iri kwambura aba barwanyi intwaro gakondo
RDF iri kwambura aba barwanyi intwaro gakondo

RDF itangiye imirimo yo kwambura intwaro uyu mutwe nyuma y’uko yoherejwe kugarura amahoro muri kiriya gihugu cyibasiwe n’imirwano hagati y’umutwe wa Seleka ugizwe n’Abisilamu hamwe n’undi witwa Anti Balaka  ugizwe n’Abakirisitu bashaka kwihorera ku Bisilamu.

Kugeza ubu hafi abasirikare 500 b’u Rwanda muri 850 bazagenda nibo bamaze kugera muri iki gihugu mu butumwa bw’umuryango w’Afrika yunze ubumwe byiswe MISCA.

Ingabo z’u Rwanda ziriyo ziyobowe na Lt Col JP Karangwa. Izi ngabo z’u Rwanda zifite akazi ko gukorera mu majyaruguru y’umujyi wa Bangui; zikora amarondo (patrols), zikarinda ibice by’ingenzi by’amajyaruguru y’umujyi nk’ikibuga cy’indege n’ibigo bikomeye nk’ibiro bya Perezida n’urugo rwe, n’Inteko ishinga amategeko.

Imirwano imaze igihe ishyamiranyije abakiristu n’abaislam muri iki gihugu imaze gutuma abantu basaga 1 000 bishwe naho abarenga miliyoni boba maze kuva mu byabo.

Aba Anti Balaka bari gusubiza intwaro
Aba Anti Balaka bari gusubiza intwaro
RDF niyo yari irinze ahabereye amatora ya Perezida wa Repubuika kuri uyu wa mbere
RDF niyo yari irinze ahabereye amatora ya Perezida wa Repubuika kuri uyu wa mbere
Ingabo z'u Rwanda zirinze imodoka y'umukuru wa CAR
Ingabo z’u Rwanda zirinze imodoka y’umukuru wa CAR
Ingabo za RDF zirinze urugo rw'umukuru w'igihug,  i Bangui.
Ingabo za RDF zirinze urugo rw’umukuru w’igihugu i Bangui.
RDF ikomeje gucunga ko nta mutwe w'abarwanyi wakongera guhungabaya umutekano
RDF ikomeje gucunga ko nta mutwe w’abarwanyi wakongera guhungabaya umutekano
Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa zikora igikorwa cyo gucunga umutekano
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa zikora igikorwa cyo gucunga umutekano

Photos/MINADEF

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ndabemera kabisaa mukomerez aho

  • I ama proud of our Army!!!

  • Aho. Erega nubundi birasanzwe dusanzwe tubibaziho.nzuli nzuli kabisa.

  • Uyu mwana wo hasi afite ubwoba ariko

    • iriya n’inkumi yinsirikare kandi igomba kurebana amakenga wangu wee.

  • Ibi byerekana ikizere abanyarwanda tugirirwa
    Kuba batarigeze bamuha izindi ngabo ngo
    Zimurinde nuko baziko zamugambanira.

  • Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye nta niganwe ijambo.

    Courage bahungu bacu.
    Uwiteka akomeze abarindireyo.

  • hiyo nzuri kabisa!courage camarades.

  • Ingabo zacu ni iz’umwuga pe ziri ku rwego ruhanitse. Ndabakunda cyane urabona umurava bafite ku kazi mu minsi itarenze itanu bagezeyo!

  • Aba bagiye kwifotoza kabisa! Bazi gushaka amaforo tu, uyu mu afande ubayoboye bamohe iri peti rya marketing!

    • ariko nkuyu wiyise Kaka ubu si umurwayi wo mu mutwe

      • kaka ntagutangaze ikibyindi gisa numunnyi!!!

        • ikibyindi gisa n’umunnyi koko! kaka ni cyenyewe…

    • Ubuze icyo anenga inka aravuga ngo dore urwo RUCEBE rwayo!!!!!!!!!!!!!

  • Ndabakunda cyane basore,mwerekane ikosora aho mujya hose.Reka tubavuge ibigwi mur’ingabo pe kandi murabikwiye.

  • Erega nubundi ngo “Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose!Mu bikorwa byo kwitanga tugomba kugera ikirenge mu cya Afande!!Umunyakuri wese azi uburyo Afande yitangira abe n’abanyafrika bandi bikabagera ho!!!Maze ubu noneho n’abatari abanyafrika byabageze ho!!!Ntimwibuka ko abanyehaiti bari mu kaga gakomeye ubu abanyarwanda tukaba turiyo,bana b’u Rwanda courrage aho muri hose kandi muzirikana inama nziza za Afande.

  • Kaaazi,uliotutuma Afande tumemaliza!

  • Rdf muri abantu b’abagabo cyane! @kaka: ko uvuga ngo bagiye kwifotoza se wabujijwe niki kujyayo, ngo nawe bagufotore disi we?

    • hahahah!!utyooooooo!!!

  • turabemera kandi n’IMANA irabemera pe.turabakunda iyo mwagiye mugikorwa kuko mumenya icyabajyanye.songa mbele.

  • Ndemeye noneho kbsa nukuvuga ko aribo barinda ahantu hose hakomeye mugihugu ndetse numukuru wigihugu? ibi bitumye nikoma mugatuza kabisa nti ndumunyarwanda kbsa, mumpesheje agaciro bahungu beza

  • Reka mbabwire,mujye mureka ukuri kwivugire kuko bulya ngo guca mu ziko kukanyuramwo kwemye!!!!!!!!!Kandi mujye mwemera Umugabo kubera ibikorwa bye!!!!!!Kuko ibikorwa birivugira bigatanga ubuhamya!!!Urabona naka kanya Ingabo zifite Kiyongozi ukuntu ziba zimaze kwandika amateka mu kanya gato!!!Biriya byose ni Briefing zisobanutse ziba zavuye kwa Afande!!!!Courrage bana b’u Rwanda.Erega nubundi ngo Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose!!!!Kwitwara neza dufite aho tubica.

  • Ngabo zu Rwada nimukomerezaho rwose tubarinyuma,nimukomeze mwereke,amahangako,ko mufite,itanduniro,nizindingabo,IMANA,irikumwe namwe,songambere,ngabo zacu.

  • twishimira buryo ki ingabo zurwanda zigomeje kwitwara neza muru ruhando rwamahanga mugufasha ibindi bihugu mukwicungira umutekano. ngo ntamutekano ntacyagerwaho. thanks

  • KABISA ABASIRIKARE NABA.MUKANYA NKAKO GUHUMBYA BUBATSE IZINA.VIVA RDF

  • Ingabo z’umwuga, discipline, ubwitange. Ngabo z’u Rwanda turabashimira umutekano mwatugejejeho mu Gihugu none mukaba muwusakaza n’ahandi. Abitwa ba Rukokoma n’abandi batekereza nkabo nta mwanya bafite muri Africa, nibisahiranda gusa. RDF Bravo!!

  • rega ingabo z’ u Rwanda nizo zari zikenewe ndabona zatangiye akazi ubwo na president yazizeye buriya mu minsi mike umutekano abahungu bacu baraba bawugaruye

  • rwanda urarenze jye we ndemeye kabisa, kumarayo iminsi ibiri ukaba umuaze gukora ibyananiranye koko, ubu se nk;abafaransa bariyo bamerewe bate koko? mbega ishema izi ngabom zitwambitse!!!

  • UBUHANGA NUBUHANGANGE BWAZO SI UBWA NONE NITWE TUZI AHO ZADUKUYE! MUKOMEREZE AHO BANA BURWANDA

  • Niyo mpamvu amahoro duharanira ndetse tugafasha n’abandi kuyageraho uzayatubuza.Mzehe oyeeee,RDF oyeeee.Murasobanutse

  • Ntawuzayayatubuza ngo tubyemere.abanyarwanda dushyire hamwe twese dufatanye kuyasigasira tubifashijwemo n’intore nkuru izirusha intambwe.

  • Gusa biradushimisha iyotwumva igabozacu zishimwa namahanga. nkagaya abasebya URWANDA. MUZEHE WACU IMANA IKOMEZE IMUHE GUKOMEZA KUDUHESHA ISHEMA. “TURAMUKUNDA”.KANDI N’IMANA Y’ amuduhaye.

  • Erega amahanga numuryango wubumwe bw,Afrika ndetse nisi baremeye,uzikuguha icyize re cyokurinda president,Urwanda dufite Experience mukurinda umutekano,mubihugu byose birihariya kuba baduhaye iriya nshingano nuko bemera RDF.so, tugomba kwereka isi ko tuzi ibyodukora.mukomerezaho ngabozacu.

  • RDF komeza ubatsinde, tubarinyuma

  • RDF ndabakunda mwatuvanye kure kweli, mutabare abanya frica central nabo babone amahoro ndabizeye displine, gahunda imwe kandi ihamye no kwitanga nibyo bituma mugera ku intego ariyo yamahoro arambye, Nigute present arindwa ni ngabo zacu kandi nawe yifitiye izigihugu cye!, biratangaje kabisa urumva icyo cyizere RDF ifitiwe!!! ndishimwe cyane kandi ndabasabira every morning and evening. Imana Ibane namwe aho muri, Never give up , Nka ba nyarwanda intero nimwe turinyuma yanyu kandi muzaze amahoro Ngabo zacu, Present wacu ingabo yatoje ntizineshwa Abanyarwanda muduhesheje ishema ku Isi hose….

  • kaka amisi ngo mutahe ariko wowe na we muzageraho mumenye ukuri niba murabanyarwanda kuko njyewe njya nkeka ko murabanyamahanga abantu batajya bishimira ibyiza byigihugu cyabo narimwe!!ngabo zurwanda bravooo!!!

  • Nabaho nabona inkuru idafite ba opposants, nabadashaka kubireba birabareba.

  • Good bless you RDF, Ubwitange, umurava, guca bugufi, kutikunda, gukunda igihugu mugihesha ishema,Imana yomwijuru izabibahembera.

  • Buretse gato urebe kitendo cya kuonekana hasarani na maadui, reka babana bacu babereke icyo bakora nkacyo .ndabyizeye ko ujuuzi na ushuuja byacu bizagaragarire isi yose ,abashwira bazamoke .

Comments are closed.

en_USEnglish