RDF yashyikirijwe ibikoresho bya Miliyoni 1.2$ byatanzwe na USA
Ku bitaro bya gisirikare i Kanombe kuri uyu wa 15 Gicurasi niho ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwashyikirijwe ibikoresho byo kwifashishwa mu butumwa bw’amahoro muri South Sudan bifite agaciro ka miliyoni 1.2 y’amadorari ya Amerika.
Donald Koran Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda niwe washyikirije Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt General. Charles Kayonga ibi bikoresho.
Brig Gen Nzabamwita Joseph umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko ibi bikoresho ari ibyo gufasha mu mibereho myiza y’ingabo z’u Rwanda bagera kuri 960 ziri mu butumwa bw’amahoro ahatandukanye.
Muri ibi bikoresho harimo ibikoresho bigezweho byifashishwa mu guteka cyane cyane.
Brig Gen Nzabamwita ati “ Ni ibikoresho by’igiciro, bizunganira ibindi bari bafite. Mu kiciro cya kabiri bazahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za mudasobwa n’ibindi.
Donald Koran uhagarariye Amerika mu Rwanda avuga ko bafatanyije na GPOI( Global peace Operation Initiative) bishimira cyane umurimo ukorwa n’u Rwanda wo kugarura amahoro muri Sudani y’amajyepfo na Darfur.
Ambasaderi Donald ati “ umurava ingabo z’u Rwanda zikorana akazi zahawe niwo utuma twese tuzirikana akamaro bafite mu butumwa barimo, ntawutakwifuza kubashyigikira mu cyo bakenera cyose kubera icyo bamaze hariya. Ikidushimishije kurushaho ni uko umurimo wabo bawukora neza cyane. Tuzakomeza gushyigikira iki gikorwa cyiza bakora.”
Photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ijambo ry’imana riravugango,bazatugarukira sitwe tuzabagarukira, kandingo bazatwiruka inyuma batubaza icyaduheshamahoro, natwe tubabwire tuti DUFITE IMANA.
barebe neza niba abo barugigana nta za canceri badufunyikiye muri byo bikoresho batanze
UVUZE UKURI SHA NANJYE SINGISHIRA AMAKENGA BA RUGIGANA!WASANGA BAGIRA NGO BATURIMBURIRE ABANA BARIMO KUGARURA AMAHORO MURI DARFUR KUKO BASHIMWA CYANE N’AMAHANGA. UBU IBIKORESHO ABAZUNGU BADUHA, INKINGO BAKINGIRA ABANA BACU ,… SINKIBYIZERA NA GATO KUKO BISHOBORA KUBA ARO IMPANO ZIROZE (CADEAUX EMPOISONNES)…. CHECK WELL OUR LEADERS!
twagiye twasuzugurwa kabisa, tugeze aho duhabwa inkunga y’amashyiga kweli? baduhaye se ziriya ndege zabo z’intambara aho kuduha amashiga. nkiyi ntabwo ari nkuru yo kwereka abasomyi b’abanyarwanda kuko bituma abana bacu bakura bazi ko ntakibazo cyo gusabiriza.
Uri sekurume koko! None se abasirikari ntibafungura? Nta gihugu gifashisha ikindi intwaro nta ntambara ihari.
RDF mu bushobozi bw’igihugu uko bungana kose ntibupfusha ubusa,ni ingabo zitanga muri byose.
kwishakira umutekano no kuwuha abandi{mukawusangira}nibyobiranga,ubumuntu n’IMANA ntiyabura kubishyigikira.
Good governance is an indicator of commitment.
Comments are closed.