Digiqole ad

RDF irahakana ko hari abasirikare bafungiye IWAWA

Umuvigizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yahakanye amakuru avuga ko hari abasirikare b’u Rwanda 283 bafungiye ku kirwa cy’Iwawa mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Umuvigizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita
Umuvigizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita

Yahakanye kandi ko abariyo batemerewe kugira umuntu n’umwe ubasura nk’uko bimaze iminsi bitangajwe n’umwe mu bahafungiye ubwo yaganiraga na Radio BBC Gahuzamiryango.

Nk’uko yabitangarije Ikinyamakuru New Times, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko aba bantu 283 bari ku kirwa cy’Iwawa mu rwero rwo gukosorwa no gusubizwa ku murongo ngo babe basubira mu gisirikare cyangwa basubizwe mu buzima busanzwe.

Mu butumwa bwa email yoherereje iki Kinyamakuru Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yanditse ati “Nyuma yo gutoroka igisirikare bagatangira no kwihisha ubuyobozi, batawe muri yombi ndetse bafungirwa muri Gereza ya Gisirikare iri ku Mulindi.”

Nzabamwita yakomeje agira ati “Ubuyozi bw’Igisirikare burimo kureba niba hari abazakomeza akazi kabo cyangwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.”

Ibi Nzabamwita yabitangaje nyuma y’aho hari abashinja Igisirikare cy’u Rwanda kuba cyarafashe aba bantu 283 batorotse igisirikare, bakabajyana Iwawa kuhafungirwa ndetse bakaba babahisha abantu bashaka kubasura.

Nk’uko yakomeje abitangaza, abo basirikare bafungiye Iwawa ngo bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu kandi barizwa muri za batayo (battalions) zitandukanye.

Ubusanzwe aha Iwawa hari ikigo cyigisha imyuga kigenzurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Isakazabumenyi mu Ikoranabuhanga (MYICT) aho abajyanwayo bahabwa ubumeyi butandukanye ndetse bagahabwa n’amasomo y’uburere mboneragihugu no gucika ku ngeso mbi dore ko abajyanwayo akenshi na kenshi baba barazahajwe n’ibiyobyabwenge cyangwa bafite indi myitwarire idakwitse.

Nzabamwita yatangaje ako abariyo bahamwa ubumenyi nk’ubw’abahasanzwe ariko nk’abasirikare ngo bagomba no guhabwa disipuline ya gisirikare.

Yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko aba basirikare bafungiye mu kato kuko ngo basurwa n’abantu batandukanye barimo abayobozi bo mu nzego z’igihugu, abo bafitanye isano ndetse n’abandi babishaka.

Umwe mu baherutse kuganira na BBC Gahuzamiryango ufungiye hari Iwawa yavuze ko bavanywe muri Gereza yo ku Mulindi mu Werurwe 2012 bakanywa Iwawa mu rwego rwo kugira ngo badasurwa n’Umuryango utabara imbabare (Croix Rouge/Red Cross); ibi ariko Nzababwita yavuze ko ataribyo habe namba.

Yagize ati “Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mbabare wasuye Iwawa muri Nyakanga 2012 ndetse ubonana n’aba bari bafungiye ku Mulindi, kugeza ubu ndetse 13 muri aba 283 bahafungiye bajya basura imiryango yabo.”

Iki Kirwa cya Iwawa kiri mu Kiyaga cya Kivu mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rutsimo, Akagari ka Bushaka mu Mudugudu wa Bushaka. Hari urubyiruko rusaga 1300 ruhigishirizwa imyuga inyuranye, ndetse iyo barangije amasomo no kugororwa bahabwa impamya bushobozi bagafashwa no kureba uko bakomeza ubuzima bwo kwiteza imbere.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ariko gufunga umuntu ukamujyana iwawa umkuye iwabo sibyiza ahubwo wamufungira iwabo.

    • Ariko kuki bafunga umuntu. Ntabyo gufunga abadashaka kujya mu gisilika. Bazakore igisilikare cy’umwuga(professionalisme), hajye hajyamo bishaka. Murakoze

  • mbabaze umuvugizi w’ingabo kuri bbc arabyemeza kumuseke akabihakana itangazamakuru ryo mu rwanda ryishwe nabeneryo ntiryizewe habenamba uziko mwatugiz’injiji ejo bundi mwadushuhije imitwe ngo abadage barekuye inkunga murabihamya 100% kdi arikinyoma cyambaye ubusa mwikosore IMANA ibibafashemo

    • Ntekereza ko minisitiri w’ingabo atuma neza inshingano ze. Agomba kubwira ukuri abanyarwanda, kuko abo basilikre ari abana, abaandimwe, cyangwa abagabo mu ngo zabo.Kutabwira ukuri ibinyamakuru nyarwanda byerekana ko nta gaciro aha abanyamakuru, nyamara bakora umwuga wabo.

  • ariko ko yabyemeye kuri BBC kuki abaihakana mu bitangaza makuru byo mu Rwanda yewe yewe ibyu Rwanda ni wamenya jye nemera ibyavuzwe na BBC kandi nawe yarabyemeye ko bariyo ubundi se bajya bemera iki? usibye kutubeshya ejo bundi mushikiwabo yarihanukiriye arabeshya ngo abadage basubijeho inkunga namwe si ukwandika habe nokubaza leta yu budage ngo mwumve ni mba arukuri erega muzira kubaza uruhandae rumwe kandi mu mahame y’ itangazamakuru ni byemewe kubaza uruhande rumwe niyo mpamvu dukunda BBC kuko ibaza impande zombi sha jye narumiwe… mwumvise ukuntu ministri wu budage ushinzwe ububanyi na mahanga yakanye ko na nkunka barekuye hubwo ko yavuze ko barekuye million7$ zogufasha urubyiruko rutize ikazabafasha kwiga imyuga ko naho ihuriye na million 26 million dollars mushikiwabo yemeje ko bazibasubije MINISTIRI WU budage yarabihakanye avuga ko ayo mafaranga angana na million 26$ ajya muri budget yi gihugu ko nayo bazatanga twese twara byiyumviye kuri BBC …

  • Ca y est biratangiye nanone..

  • Ikibazo cyo gutoroka igisirikare kiraterwa n’imishahara mike no kutazamurwa mu muntera kuri bamwe,usanga umuntu amaze imyaka icumi atarazamuka mu ntera cg ugasanga umuntu lisencie ariko ni caporal.Kubajyana i WAWA rero siwo muti.

  • Reka tujye tuvugisha ukuri ababasirikare bavamugisirikare kubera iki? 1 imishahara yintica ntikize, 2kudahabwa amapete 3kubahari abinjiramo bakazamurwa muntera wawundi basanzemo ntave hahandi ari! tugarutse kumishahara. usanga umuntu ahembwa murizama

  • Umuntu arahembwa murizamagana aturanye numuraryango wawa musirikare utabona ibihagije abumuryangowe wawundi agira nibyo asigaza’ kandi uwo musirikare suko ananiwe kubanawe yakira ahubwo ai ukwitangira igihugu harya abobasore mwabibutse koko ko bakora

  • ikibabaje mu itangazamakuru ni uko hano i Kigali utangaza ukuri ukabizira bikakuviramo no kurigiswa.Abanyamakuru benshi dufite ubwoba bw,ibikorwa nk’ibyo byagiye biba kuri bagenzi bacu ku buryo twahisemo gufunga iminwa. Mbega demokarasi!!! mbega Etat de droit!!

  • komera

  • Ikibazo ni ukutazamurwa mu
    ntera kuri bamwe kandi aribo
    baba mu maposition ,nubusum
    mbane bukabije bwa salary
    mu RDF

    • uri umunyakinyoma pee. Muri rusange salary yabo ninke ariko ubusumbane bwo nyine bujyana n,inzego barimo. EXECUTIF W’UMURENGE N’UWAKAGALI BAHEMBWA KIME?

  • Icyo nikitegererezo kibi kuri
    Bagenzi babo iwawa utahazi a
    rahabarirwa iyo ni centre of
    torturing(guantanmbay yo mu
    rwanda)

  • Njyewe iyo numvishe ibintu nk’ibi birambabaza rwose! Ariko nigute ufata umuntu wakoreye igihugu ukamujyana kumufungana n’inzererezi? Kuba atashye nuko abona ko atagishoboye akazi kubera impamvu runaka! Ok, guhana simbyanze ariko abayobozi bazarebe iki kibazo bongere bagitekerezeho neza kuko ni ukwangisha abantu igihugu.

    • Ntabwo bafunganye n’inzererezi bari ukwabo ahagenewe abasirikare kandi hari gereza ya gisirikare kuva kera tutaravuka.

      • jyuvuga ibyuzineza kera utaravuka ubwo niryari?wagiyuvuga ibyigihe cyawe ibyakera ukabireka.

      • still ntabwo gufungwa ariwo muti. Ahubwo babahaye uburenganzira bakava muri icyo gisiriazakare? nako udafite umuvugira ntazavamo?

  • Iyi tiltle ikoze nabi, ntabwo RDF ihakana ko bariyo , bariyo ahubwo barahabwa Displine kandi ni byiza, iyo izakuba ibihakana byari kuntangaza kuko mfiteyo umuvandimve.

  • IWAWA EREGA ABENSHI BAHAVUGA BATAHAZA. NJYE NAGIYEYO MARAYO ONE WEEK. HAMEZE NK’ANDI MASHURI USIBYE NYINE KO ARI MU KIRWA NAHO UBUNDI NABONYE NTAKINTU KIBI KIHARI. HARI ABARIMU, ABAPOLISI BACUNGA UMUTEKANO W’ABANA BAHABA, IBITARO NDETSE YE HARI NA CANTINE UMUNTU YICIRAMO AKANYOTA. ABANA BIGA KUBAKA, KUDODA NO KUBAZA. BARAHINGA BAKANORORA. GUSA IMINSI NAHAMAZE ABANA BARYAGA INVUNGURE ZIVANZE N’IBISHIMBO RIMWE NA RIMWE BAGASHYIRAMO IMBOGA BIYEJEREJE. USIBYE IZO MVUNGURE NABONYE HARI IBIGO BY’AMASHURI ASANZWE HARUTA!!!!!

  • Erega ukuri kose kuzagaragara , nibyo dukorera mu mwijima , gusa ni igihe kiba kitaragera , Ubu abantu bagera kuli 283 baribwira ko nta miryango bafite bakomokamo ndetse n’inshuti ? Bakurikirana ubuzima bwabo umunsi ku munsi ……!

  • Hariya Iwawa ndahemera kuri discipline hatabayeho abasirikare bababarashize bisubiza ababyeyi uko bishakiye cyanecyane ubungubu basigaye bya mu mission Sudan babona nka 2,000,000 bahita bumva ko bagiye bakigurira moto 3 kukwezi bajya babona akubye incuro 10 umushahara wagisirikare ndavuga cyanecyane ba serwembe. Hagomba rero gushirwa ingufu mu gukumira gutoroka rwa basirikare.

    • Petit uranyumije cyane rwose; shahu wamugabo we cg wamwana we gukoreshwa kungufu ntibikibaho, amafaranga aba ari aye yemerewe namategeko kuyakoresha icyo ashatse apfa kutagira uwo abangamira uwakujyanayo ngo wumve ubwo butesi nibyo bigambo bipfuye byagushiramo

  • Reka nibarize Genl Nzabamwita nti nyakubahwa wabawarabonye umuntu ukora umwuga umufitiye unyungu kugahato?igisirikare cyawe ntabwo gikunzwe kuberako icyo mwitango namategeko ntimuyubahiriza nkiyomubona umuntu asinya Stat ntimuyubahirize yabasaba gutaha mukanga ngo mumurekuye yajya kwa Genl Kayumba siko dutekereza turakennye byumwihariko twarakoreye Leta igihe nikingo mutureke dutahe kubabishaka umwuga wanyu muwugumemo ntagukora udahembwa witwa ngo urikukazi ukarutwa nusunika ingorofani ngo urumusirikare ku27000fr bigayitse tenks.

  • Iki n’ikibazo,aba babasore ntawutazi uko bakunda Igihugu n’uko bitanze !!!
    Bamwe baradamaraye ntibibuka abobaruhanye amatunda barayikwije, n’uko bayasangira nabahoze ari aduyi ntibibuka amaraso yahatikiriye!!!! Wigeze wumva ko abari bayoboye abacengezi barimbuye imbaga mu Majyaruguru na Gisenyi 1996-1999 babazwa ibyo bakoze? barabagororeye daaa!!!

  • Mwese ibyo muvuga ntawe ubizi kuko umuntu afite ubushobozi bwo kumenya ibyahise ariko ntashobora kumenya ibizaza. Imana izabikemura umunsi umwe kuko na Habyarimana ntiyari aziko le 07/04 1994 azaba yatangiye kubora no kunuka.Aho niho ubwenge buke bw’abantu buri.

  • Ntagisilikare kitubahiriza amahame kitagira statut,niba kiri professionel niba training abana bato bareke abazehe twitahire.Ubwose igisilikare bakigize gereza yo kuzitira iterambere ry’abaryifuza.niba ataribyo nibabahe imishahara ifatika ,kandi bazikururira……….nzi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish