RDC: Perezida Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri w’Intebe mushya
Kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri w’Intebe mushya.
Ni nyuma y’uko uwariho Augustin Matata Ponyo yeguranye na Guverinoma ye yose kuwa mbere w’iki cyumweru tariki 14 Ugushyingo.
Itangazo rishyiraho uyu mugabo ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu kuri iki gicamunsi, nk’uko tubikesha RadioOkapi.
Samy Badibanga agizwe Minisitiri w’Intebe mushya wa Guverinoma y’ubumwe bw’Abanye-Congo, nyuma y’amasezerano ya Politike yagezweho nyuma y’ibiganiro byakurikiye imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta ya Kabila.
Minisitiri w’Intebe mushya wa RDC, Samy Badibanga ni umwe mu batavuga rumwe na Leta wari muri ibi biganiro byo kugarura ituze mu gihugu. Abarizwa mu ishyaka UDPS, gusa ryo n’abandi batavugarumwe na Leta barishyigikiye bakaba batajya imbizi n’ikindi gice cy’abatavuga rumwe na Leta kiri ku ruhande rwa Etienne Tshisekedi.
Kuwa kabiri mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kabila imbere y’inteko ishinga amategeko ya RDC, yari yasezeranyije ko aza gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya bidatinze. Uyu Minisitiri w’Intebe mushya akaba ngo afite inshingano yo gutegura amatora.
3 Comments
None Vital Khamere ubu ntibimutera ishyari ko yumvaga ari we waba Minisitiri w’Intebe???
ajye mu ishyamba nawe nushaka umusange
ibyq congo ndu;vq bitoroshye
Comments are closed.