RDC: Inyeshyamba za FDLR mu rubanza ku byaha byibasiye inyokomuntu
Ku nkuru dukesha Insakazamajwi ya Radio Okapi; iravuga ko abarwanyi babiri bo mu nyeshyamba za FDLR barimo umwe mu ba Komanda (Commander) w’uwo mutwe kuri uyu wa mbere tariki ya 08 / Kanama /2011 bashyikirijwe urukiko rwa Gisirikare rwa Garnison Bukavu, ku byaha bakoze byibasiye inyokomuntu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Hakaba hanaburanishwa n’izindi nyeshyamba za FDLR zigera kuri esheshatu (6) ku bw’ibyaha bimwe byibasiye inyokomuntu. Ibyo byaha bakaba barabikoreye mu gace ka Bunyakiri hagati y’ukwezi kwa Kanama n’Ukwakira mu mwaka wa 2006.
Asobanura uhagarariye urukiko rwa gisirikare rwa Garneson Bukavu yemeje ko amategeko igihugu cya Congo (Kinshasa) kigenderaho abemerera guhana umunyabyaha w’umunyamahanga wakoreye icyaha ku butaka bwa Congo. Akaba yanavuze ati: “Tugiye gukurikiza amategeko yacu”.
Izo nyeshyamba za FDLR zikaba zarafatiwe mu karere ka Kalehe mu mwaka ushize wa 2010.
Nkuko bitangazwa n’ababuranira abandi batagira umupaka (Avocats sans frontière) cyangwa se (Lawyers without Borders), izo nyeshyamba za FDLR zirashinjwa abantu bagera kuri 450 bamaze guhohoterwa nazo.
Abo bacamanza b’urwo rukiko bakaba baterwa inkunga na gahunda y’umuryango w’abibumbye ushinzwe iterambere n’ababuranira abandi batagira umupaka (Avocats sans frontière).
Umuseke.com
6 Comments
abanyekongo bahekuwe na bariya bicanyi noneho baba bagiye gusogongera ku butabera.
Kongo ni serious nibibahama barabanyonga nka amerika da!
Aba bantu bamaze kuba inyamaswa mumureke! ntakintu basigaje usibye kwipfira naho ubundi babacira imanza batazica akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigacya!!
Ariko kweri aba baswa babuze uburyo bavanwa muri ayo mashyamba aho kugirango bakomeze gutsemba abaturage ba Congo jye namaze kubona indi echec ya ONU ubu se kandi baravuga ko batananiwe!
UBWO SE BAZISHINJA ABAPFUYE BOSE, CG NI ABO BAZIFASHE ZIMAZE KWICA
YEWE KONGO YO YARAGOWE
KUKO ABAYIKORERAMO IBYAHA NI BENSHI CYANE
FDLR musebya ntimubazi,ninkuko basebyaga inyenzi,ark zo ntikwari ukuzisebya zari imigata zigiye kwipfira,mwitonde rero ahazaza hateye amatsiko.
Comments are closed.