Digiqole ad

RDB yakubye kabiri igiciro cyo gusura Ingagi

 RDB yakubye kabiri igiciro cyo gusura Ingagi

Mu 2010 mu Rwanda ngo hari imiryango 9 gusa y’ingagi, ubu imaze kuba 20

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere mu Rwanda (Rwanda Development Board/RDB) cyazamuye ibiciro byo gusura Ingagi, kiva ku madolari ya America (US $) 750 kigera ku 1 500.

Iyi ni inshuro ya 4 gusa mu myaka 12 ingagi yo mu Birunga ibyaye impanga
Imwe mu ngagi zo mu Birunga by’u Rwanda yabyaye impanga.

Mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Gicurasi 2017, iki kigo cyavuze ko izi mpinduka zihita zitangira gushyirwa mu bikorwa ku bashyitsi bifuza gusura Ingagi bose, uretse bari baramaze kwishyura mbere y’uko iri tangazo risohoka.

RDB yatangaje kandi ko n’abantu bashaka gusura umuryango w’ingagi wose bo bazajya bishyura Amadolari 15,000 bakitabwaho mu buryo bwihariye.

RDB yatangaje kandi ko abakerarugendo bazajya bamara gusura Ingagi bafuza gusura izindi Parike z’Igihugu nka Nyungwe n’Akagera byibura igihe cy’iminsi ngo bazajya bagabanyirizwa 30% ku biciro byo kuzisura.

Kimwe n’abakerarugendo baza mu Rwanda baje mu nama, ngo abazajya bifuza kujya gusura Ingagi mbere cyangwa nyuma y’inama yabazanye bazajya bagabanyirizwa 15%.

Itangazo rya RDB riravuga ko izi mpinduka zigamije kurushaho gushyigikira gahunda zo kurinda Parike y’Ibirunga no guteza imbere abayituriye.

Riragira riti “Nyuma y’ibi biciro bishya, amafaranga ava mu bukerarugendo yashyirwaga mu bikorwa byo guteza imbere abaturiye Parike nayo azazamuka, ave kuri 5% agree ku 10% by’ayinjizwa na za Parike z’igihugu, bizakuba hafi inshuri enye amafaranga yageraga kubaturage.”

Mu myaka 12 ishize, RDB imaze gutera inkunga imishinga 400 igamije guteza imbere abaturiye za Parike z’igihugu, harimo Ibitaro, amashuri, amazi n’ibindi.

Clare Akamanzi uyobora RDB yagize ati “Kureba Ingagi ni inararibonye yihariye. Twazamuye ibiciro byo kuzisura (Ingagi) kugira ngo turusheho gufata neza abazisura kandi tubashe no gukomeza kuzirinda neza nazo. Turashaka kandi gukora uko dushoboye abaturiye kandi abaturiye Parike y’Ibirunga tukabafasha kwiteza imbere.”

Ingagi zo mu Birunga ziri mu binyabuzima biri gucika ku Isi, dore ko habarurwa izigera kuri 880 gusa, ndetse 62% murizo zikaba ziba ku ruhande rw’u Rwanda.

Nubwo izi ngagi zisigaye zisangiwe n’u Rwanda, Uganda na DR Congo, ku ruhande rw’u Rwanda hagaragara imiryango 20 y’ingagi ishobora gusurwa no gukorwaho ubushakashatsi, yavuye ku miryango 9 mu 2010

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Craziest Idea I’ve never seen In my entire Life

    • I agree with u, crazy idea and stupid decision; u will see soon or later!

  • No guys this is not crazy and stupid decision as you said in your comments, this is called ecosystem protection and regularisation, gorillas were highly visited, once there is a more crowd in gorillas place, this can increase probability to em to be affected by many illnesses from human, and this will help the guide to management the crowd of tourists and ameliorate services offer to them.

  • wowe wiyise nyampame, ubwo ugira ubwenge buzima cg uri umurwayi wo mu mutwe! uwakunyereka nkareba uko usa .wagira ngo ntiwambaye umubiri w’ icyondo cyizasubira mu cyondo! ushobora kuba urwaye mu mutwe si gusa!

  • I think this amount is too big!! and it will effect to decrease the number of people who had visited those gorillas. That why Rwandans can,t visit the gorillas Immagine you pay $1500 as you and you know the life here in Rwanda!!! Ahhhhhh!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish