Digiqole ad

Rda-Mukerarugendo aratungwa agatoki!

Mu gihe kuri uyu wa 1 Kamena ari umunsi  mpuzamahanga ngarukamwaka  isi yose ishyira hamwe mu kurwanya ubukerarugendo bukorwa hagamijwe gukora ubusambanyi “Sex tourism”, bamwe mu banyarwanda baratangaza ko bene ubu bukerarugendo bavuga ko bukomeje kwigaragaza mu Rwanda, kandi bakabona ntacyo inzego bireba zikora ngo bucike.

Bamwe muri ba mukerarugendo ngo baba bagenzwe no kwishimisha mu mibonano mpuzabitsina
Bamwe muri ba mukerarugendo ngo baba bagenzwe no kwishimisha mu mibonano mpuzabitsina(photo internet)

Ubusanzwe ngo abakora bene ubu bukerarugendo baba bagamije kwinezeza mu gukora imibonano mpuzabitsina na ba kavukire bo mu bihugu baba bakoreramo ingendo. Akenshi ngo ibi babigeraho bifashishije amafaranga n’ubundi butunzi bashukisha abo bifuzaho imibonano mpuzabitsina.

Kuri ubu hagaragazwa ko ubukerararugendo bukorwa hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina bushyizwe imbere na bamwe mu banyaburayi n’abandi bakomoka mu bihugu bikize. Aba bose bakaba batemberera mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere aho uretse kuba bakorana imibonano n’ababa basanzwe bakora uburaya muri ibyo bihugu, banagerageza gukurura n’abandi bana b’abakobwa cyangwa n’abahungu mu busambanyi mu gihe n’ubusanzwe buba butiyoroheje muri ibi bihugu.

June 1, 2011 (RUMBEK) - At least five people were killed at Panrak village in Cueibet of Lakes state on Tuesday night by unknown gunmen suspected to be a gang of pastoralist youth from Rumbek Central County seeking revenge for previous murders, according to local officials.
Baba bagenzwa ahanini no kwisambanira

Ibihugu byibasiwe cyane ni ibyo muri afurika,  bimwe muri byo nka Senegal byahisemo gushyiraho amategeko yemera umwuga w’uburaya kugira ngo abishora muri ibi bikorwa bamenyekane bityo banashobore gukurikiranirwa hafi n’inzego z’ubuzima.

Baganira n’umuseke.com kuri uyu munsi, bamwe mu banyarwanda batangaza ko uretse bene aba banyamahanga bakora ubukerarugendo bagamije kwishimisha mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, ngo hari n’abandi baza mu Rwanda ku mpavu zitandukanye bagaragarwaho n’iyi myitwarire y’ubusambanyi yibasira by’umwihariko abanyarwandakazi.

Kimwe na Uwiduhaye Francoise, Felix Ndagije ukora imirimo yo kwakira abantu muri imwe mu mazu acumbikira abantu (Guest house) mu mujyi wa Kigali nawe avuga ko ababishinzwe bagomba guhagurukira iki kibazo avuga ko kigenda gifata intera.

Ndagije ati “Abana b’abakobwa basigaye bateze amaramuko kuri iki kintu, usanga mu mahoteri akomeye no mu ma guest house abazungu muri week end baruhukana n’abana b’abakobwa akenshi baba batagejeje imyaka yo kwigenga kandi bakabahinduranya ari nako bahinduranya amahoteri. Ni ibintu nibonera. Nk’aho nkora birarenze  kandi ntacyo babikoraho. Ingaruka ni SIDA nta kindi.”

Tuvugana n’umwe muri ba mukerarugendo mu mujyi wa Kigali, umubirigi kazi  wabwiye umuseke.com ko yitwa Vile yatangaje ko hari bamwe muri bagenzi be yavuze ko atari bose bakora bene ubu bukerarugendo bugendereye gukora imibonano mpuzabitsina. Ati “Ndabizi ko bikorwa ariko hano mu Rwanda ntabwo bihari cyane ku buryo no munzira byakugaragarira.”

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda Supertendent Theos Badege  avuga  ko kugeza ubu nta ngero z’ibyaha nk’ibi bikorwa n’abanyamahanga polisi irafata. Supertendent Badege  kandi yongeraho ko nk’uko polisi igerageza guta muri yombi ikanakurikirana abanyarwanda  bakora bene ibi byaha ari nako bigenda ku banyamahanga.

Muri iki gihe ubukerarugendo buganisha ku buraya bubarurwa nka kimwe mu bituma ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buzamuka mu duce tw’imijyi n’ibyaro bituriye amahoteri. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2007 bugaragaza ko buri mwaka ba mukerarugendo miliyoni 842 bakorera ingendo hirya no hino ku isi.  Muri aba abasaga 10 ku ijana ngo baba bagendereye kwinezeza mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ari nabyo bashingiraho bahitamo igihugu berekezamo.

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

 

20 Comments

  • murwanda nyamara natwetwagezwemo abantunkabobarahari nyamarabirababaje murebe mubyamaganirekure

  • iyi tourism ibamo amafaranga menshi kuburyo mu gihugu nka thailand byinjiza 14% ya PIB,none rero no mu rwanda biramutse bibaye regulated byakwinjiza amafaranga menshi.

  • bi koko byageze mu rwanda njya mbona cyane cyane nko mu bice byamajyaruguru cyane cyane urubyiruko rukunda kugira abacopine babazungu cyane ukibaza niba koko baba bakundaniye hehe kumbe ni aba tourist !!!!!!!!! nukubirwanhya sinon ikwirakwiza rya sida ririyongera

  • ubu abavuga kurwanya iyi tourism se babigenza gute ko biba hagati y’abantu babiri kandi mu ibanga ridasanzwe?haba hari aho babirwanyije bigashoboka?

  • Mwabali b’u Rwanda cyane cyane mwakwihaye agaciro ko bivugwa ko muri na beza mwahaye agaciro ubwo bwiza bwanyu koko! Basi mujye mwikingira nibibananira daa!usibyeko ntazi n’icyo mukundamo abazungu rwose!ubwiza babarusha se.isuku se,amafaranga gusa nayo azagutunga igihe gito gishoboka!mwihe agaciro namwe mwabasore mwe mukoyora ibyo bikecuru by’abazungu biza kubonana namwe baravuye iwabo bamaze guhura n’ibigabo birenga millioni uri nk’uwa 1ooooo1 mwuva ibyo bifite sens kweli.

  • sha umutoni uvuze ukuri,plz rwandan gals en boys revise your self!

  • birababaje kdi birahari rwose,urebye abana babakobwa baba Ruhengeri muduce kdi tuzwi naburi muntu ntakandi kazi bagira uretse kurumbira mubusambanyi gusa,dukwiye kwiha agaciro tugaha n’igihugu cyacu bana’Urwanda,twiheshe agaciro twirinde abadukururira SIDA

  • n’ibyo biba birimo se? byarakomeye.Bagenzwe na kamwe.

  • Gusa biragoye kubihagarika mugihe abenshi murubyiruko bahisemo kudakora maze inzira yababera ngufi yo kubona ibyobifuza, njyewe mbona ikingenzi nukubanza tukumva ko hari icyo dushoboye maze tugahagurukira umurimo ibi byadufasha kudatega amaramuko mubusambanyi murakoze.

  • tourism.com

  • Muzira abimereye neza nkubu se niba bikorera urugendo harimo no kuryoshya bibatwaye iki niyo batajya aho hose bakaryohereza hafi yabo wagizeno haricyo mwavuga erega amafaranga akora byose pe
    ufite amafaranga aba afite byose nimwicecekere ntacyo muzi

  • Muge mumenya ko mu bihugu bimwe by ‘i Burayi gukora sex ari ikintu kiri nka social practice ( igikorwa gishingiye ku busabane abantu bagiranye). murumva rero ko iyo bigereye ino hakabaho gusabaana n’ibindi byakorwa , buri wese apfa kwirinda gusa ntihagire umanuka kizimbabwe mu rwego rwo kwirinda indwara no gusama inda bitateguwe.

    Urabona wowe uriya muzungukazi na kiriya kibero ke wakitesha. Ahubwo abamenyana n’ abo bana beza b’ abazungu bagira ubuntu yjya aturangira akadushyikiriza nka twa contacts twabo cyane cyane abo bigerera hano mu rwa Gasabo kdi bakaza bapfunyitse ipinda. Ariko ubwo uzi umugore cg umukobwa wemera kuguha akigerekeraho no gukodesha Hotel? Ndakurahiye nta mupango mubi urimo buriya nta ko bisa! nanjye namwakiriza yombi ndakurahiye.

    [email protected]

  • jye mbona nta kibazo kuyikora kereka uyikorewe ayihatiwe!

  • Urwanda abana barwo bagiye kwangirika koko hakagobye kujyaho shalia (itegeko) ribabuza kwandagara no gutesha abakurambere agaciro kimwe nurwanda rwose, murwanye uburaya nkizindi ntambara zose zagiye zirwanwa kuko nukwivana mukibi ugana aheza hazaza

  • Voilà que le monde est devenu un petit village avec internet! Le mal, il circule exactement comme cela se fait dans un petit village!!! Satan essaie de deposer des grosses sommes d’argent dans les mains de ceux qui l’adorent, dont les plus aisés et aisées de ce monde pour ainsi mettre en pratique son plan de destruction. Croyez-moi, beaucoup d’ignorants tomberons sous son charme. Les touristes qui viennent chez nous avec la mission de formiquer notre peuple, ne font que la volonté de celui qui les a envoyés. Sans oublier que le salaire du péché est la mort. Je vous en conjure mes compatriotes de ne pas cèder aux charmes du diable.
    CONCERNANT LES JEUNES

    Qu’ils soient chrétiens ou pas, sont aussi exposés aux péchés. Notre siècle est
    taché de beaucoup des choses qui aveuglent la jeunesse. Cela se voit dans les
    études, les occupations au quotidien, et les conceptions des choses, tout cela
    au nom de la modernité…

    Parlons sur la conception des choses

    L’adultère :

    La connaissance scientifique traite “l’équilibre biologique sexuel d’un homme
    par sa curiosité vis-à-vis d’un sexe opposé.
    Ma Bible, la parole de Dieu me dit : “Tu ne commettras pas d’adultère”. Ex 20
    :14
    Satan emprisonne la jeunesse, la force de l’Eternel, dans l’ignorance et
    l’incrédulité face à la réalité. Les jeunes pèchent au nom de l’évolution
    scientifique, jusque même a embellir le pèche : “Faire l’amour!”. Et maintenant, le sex tourism…
    La Bible me dit aussi : Tous ont péché sont privés de la présence glorieuse de Dieu.
    Rom 3 :23
    Ce slogan amène nombreuses de toutes ces perversions :Le rapt, le mariage
    d’essaie, le copinage, le concubinage, le vagabondage sexuel ,le tourisme
    sexuel, etc.…les résultats en sont les maladies et infections sexuelles, dont le
    Sida, le Syphilis, etc..

    Nos corps sont les temples du Saint Esprit, gardons les sains. Ils doivent
    glorifier Dieu dans toutes les circonstances. Ne les livrons pas à des actes de bassesse.
    Paul nous dit : Je ne comprends pas ce que je fais : car je ne fais pas ce que
    je voudrais faire, mais je fais ce que je déteste. Rom7 :15
    Un corps sans Saint Esprit s’expose à toutes les tentations possibles, dont l’adultère.

    • Merci Zoro, que ceux qui ont des oreilles entendent!! J’ai retenu une chose:
      <> QUE DIEU BENISSE LE RWANDA ET SURTOUT SA JEUNESSE

    • God be with u all the time,and pray for all are going to perish in this harmful world man!thanks ZOLO!

  • awareness.com
    twigishe abana bacu ubugome bwaba bahemu
    batukuza amaso bakeza amenyo!
    ndi mukuru murumve

  • ikibi nugufata kungufu nonese kwishimisha nukurya no kunwa gusa nange ndashaka umukobwa twajya twishimana uwunva ari tayari hamagar 0788372754

  • POLO ATI”BYAKWINJIZA MENSHI YEE ARIKO MUBURYO BUBI,NK’ABANYARWANDA TWESE NTAGIHE MBONA DUFITE CYO GUSHAKIRA INZIRA AHOZITARI,BA AKAWAMUGANINGO UDUCYE TURIMO UMUGISHA TURUTA IBISAGA BIRIMO UMUVUMO NKUWO WA SEXUAL TURISM YIBASIYE LES AVEUGLES Z’URUBYIRUKO…

Comments are closed.

en_USEnglish