Digiqole ad

RC Musanze-Christian(coco) arashinjwa.

Christian Kuri RC MUSANZE arashinjwa guhagarika ibihangano bya bamwe mubahanzi baho, Nyuma yaho akoreshereje bamwe mu bahanzi mugitaramo yakoreshereje I Gakenke mu karere ka Musanze ntiyabishyura, umwe mu banyamakuru witwa Christian uzwi kw’izina rya Coco ukorera kuri Radiyo y’abaturage ivugira I Musanze, RC Musanze,  arashinjwa guhagarika indirimbo z’abahanzi barimo The Bless na Frank bamwe mu bahanzi bamwishyuza.

Christian Kuri RC MUSANZE arashinjwa guhagaraika ibihangano bya bamwe mubahanzi baho
Christian Kuri RC MUSANZE arashinjwa guhagarika ibihangano bya bamwe mubahanzi baho

Aba bahanzi bavuga ko ngo baje kumwishyuza nyuma y’igitaramo n’uburakari bwinshi akababwira ko ngo nta ndirimbo yabo n’imwe izongera kumvikanira kuri RC Musanze.

The Bless, ni umwe mu bahanzi bafite iki kibazo. Yatangarije umuseke.com ko ikibazo gishingiye k kumatike.

The Bless ati: “Twagiyeyo turaririmba nkuko yabishakaga, tugeze mu mjujyi wa Musanze tumwishyuje tike twakoresheje atubwira nabi ndetse anavuga ko nta ndirimbo yacu azongera kwemera ko inyura kuri RC musanze, turabyakira.”

Frank ni urugero rw’umuhanzi w’i Musanze wabwiwe ko indirimbo ze ngo zaba zitazongera gucurangwa kuri RC  Musanze.

Ati: “Ntago nzi ikintu baduhora.Yatubwiye ko ngo atazakina indirimbo zacu kuko ngo tutiyubaha.”

Ishyirahamwe ry’abahanzi bo mukarere ka musanze naryo ryemeza ko iki kibazo gihari.

Miss Fidèle, umuyobozi wiri shyirahamwe, avuga ko ngo bagerageje kukibwira abo kireba kugirango gikemuke. Fidèle avuga ko ngo Coco yateguye igitaramo atumira abahanzi bajya kuririmba mu Gakenke gusa ngo abizeza ko nta mafaranga azabaha. Nyuma ngo yaje kubizeza ko baza kubona amazi mbere na nyuma yo kuririmba, ntibayabona. Coco ngo yaje kubihisha.

Miss Fidèle ati: “Yaduhaye gahunda yo guhura nawe ku cyumweru tumuhamagaye aratubwira ngo yarwaye kubera akazi kenshi.”

Miss Fidèle yatangarije umuseke.com ko ngo nyuma yo kutaboneka, Coco ngo yemeye guhura n’abahanzi bakaganira kuri icyo kibazo.

Nubwo ariko Coco ashyirwa mu majwi yo kwiha umwanya adafite kuri Radiyo, we ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa avuga ko nta mwanzuro wo guhagarika injyana z’abanyamusanze yafashe. Yongeraho ko ntamwenda abereyemo abo bahanzi.

Christian ati: “Ibyo bintu sibyo na gato. Byatewe nuko hari ibyo twagombaga gutegura bakavuga amagambo atari meza bigatuma gahunda nari mfite yo gukomezanya n’abahanzi yo kubateza imbere nyihagarika.”

Umuseke.com wagerageje kuvugana n’umuyobozi wa RC Musanze ntitwamubona, tubasha kuvugana n’umwe mu banyamakuru b’iyo Radiyo. Francine umwe muri abo banyamakuru avuga ko niba icyo cyemezo Coco yaragifashe kitubahirijwe kuri Radiyo.

Francine agira ati: “Navuga ko atari byo kubera ko indirimbo zicaho ntakibazo gihari. Wenda sinzi niba bumvise indirimbo zabo zitaciyeho, ariko ubundi zicaho ntakibazo. Radiyo ikorwaho n’abantu barenze icumi ntabwo umuntu umwe ariwe wafata icyemezo ngo indirimbo ntizikinwe.”

Francine kandi avuga ko niyo umunyamakuru umwe yakwanga gukina izo ndirimbo abasigaye batazikina kuko ngo atari nawe uyobora Radiyo. Asanga kandi ngo iki ari ikibazo cya Coco n’abahanzi kuburyo kitashyirwa kuri Radiyo muri rusange.

Nubwo ariko Francine na Coco bavuga gutya, bagiye banengwa no kwaka ingurane ku bahanzi, icyo bo bita ruswa kugirango babakinirwe indirimbo.

Kuri ubu ishyirahamwe ry’abahanzi mu karere ka Musanze bakomeje kuvuga ko ibihangano byabo bigiye kuzima bitewe n’iki kibazo.

Ese niba umunyamakuru adashobora gufasha umuhanzi ubarizwa mu karere akomokamo yagira mutima ki wo kuzamura agace kagerwaho bwa mbere n’ibikorwa by’igitangazamakuru akorera.

Claude Kabengera

Umuseke.com

12 Comments

  • aka kageso ko gusaba casha abahanzi kugirango bakorerwe publicite y’ibihangano byabo ntibyaba bibaye kuri aba bahanzi bo mu majyaruguru bonyine,ni ibintu bijya bibaho kenshi n’ubwo bitajya bimenyekana.radio presenters rero nibiyubahe bareke kwandavura.

  • Ubwo si ikibazo cya Ruswa itangiye kuza mu bahanzi? Mukurikirane neza muturebere amazi atararenga inkombe. Naho ubundi Claude azongere aducukumburire ikibyihishe inyuma!

  • ibivugwa kuri aba banyamakuru biramutse ari ukuri byaba ari agahomamunwa!ubu se iyi si ruswa?polisi yakagombye kubikurikirana ikamenya ukuri,naho aba banyamakuru baba batukisha abandi.

  • ibi n’ibintu bizwi ntawagukorera promotion nakantu umupfumbatije

  • ndabona amazi atangiye kurenga inkombe,ese burya n’ahantu hatari mumujyi wa kigali, abahanzi bakwa amafaranga kugirango bakinirwe indirimbo?
    naho bategura ibitaramo ntibishyure bamaze kuba benshi.
    turasaba polisi kujya ibyigaho kuko biteza umuziki inyuman’umuhanziku giti cye. uzi kubona umuhanzi yabuze uko ataha naho aryama kubera atishyuwebiri hasi kabisa!

  • birabe atari impano naho ibaye ukuri ntaho twaba tujya

  • muraho, ariko mwagiye muvuga ibintu mwabanje gucukumbura neza?ubu ejo ku wa gatanu abahanzi b’i musanze bagiranye inama n’abafatanyabikorwa babo barimo n’abanyamakuru bi musanze, icyagaragaye nuko abo bahanzi bose mwashyize muri iyi nkuru bahakanye ko ibyo mwashyize muri iyo nkuru babivuze, ndetse habura nushinja coco ko yamwambuye, ahubwo banzura basaba imbabazi kugisebo bashize ku banyamakuru,so u better search deeply before u put such stuff on line. Thx

  • Hari interviews guy, niba ushaka uzane e-mail uzihabwe!

  • Ahaa ni igitangaza buriya ni ubujura buteye imbere.gusa bajye bashaka ukuni babonamo amafranga nadakoresheje ingufu za bagenzi babo nibarangiza ngo bange kwishyura.birababaza gukorera ubusa.

  • bagiye bakizwa bakareka kuba batyo.

  • Aya makuru yaba ari aya ryari?

  • kuba umuhanzi ntibivuga kuba intagondwa knd kuba umunyamajuru ntibivuga kuba urufunguzo kuba gukurikirana bagerageze bicare hamwe gsa ni danger

Comments are closed.

en_USEnglish