Digiqole ad

RBC irahumuriza ibihumbi by’abaturage bacikanwe n’urukingo rwa Hepatite

Kuri uyu wa gatanu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima cyasoje gahunda y’iminsi itanu yo gukingira no gusuzuma indwara y’umwijima izwi nka ‘Hepatite B na C’ mu Mujyi wa Kigali ku buntu, ariko nanone kigahumuriza ibihumbi byinshi by’abaturage batagezweho n’iyi Serivise ko hazashyirwa ubundi buryo bwo kubafasha kwikingiza.

Iki gikorwa cyari kigenewe cyane cyane abaturage barenga miliyoni batuye mu mujyi wa Kigali cyaberaga ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Maison des jeunes), Stade ya Mumena i Nyamirambo, iruhanda rwa IPRC-Kigali ku Kicukiro, ku bitaro bya Masaka, Remera-Rukoma no kuri Stade Amahoro i Remera.

Bamwe mu baturage Umuseke wasanze ku Kicukiro kuri uyu wa gatanu, bawubwiye ko bamaze iminsi birirwa ahatangirwaga izi Serivise zo gukingira no gusuzuma ‘Hepatite’ ariko bagataha batagezweho kubera ko abantu bari benshi kandi abaganga ari bacye.

Abaturage benshi batagezweho bagasaba ko ubutaha habayeho igikorwa nk’iki cyajya gitegurwa mu buryo bwagutse, ku buryo abaganga bashyirwa nko ku rwego rw’umudugudu aho begera abaturage.

Umwe muribo witwa Mukanzanga Annonciate utuye mu Murenge wa Kagarama yatubwiye ko yari agize amahirwe yo kubona inkingo za ‘Hepatite B na C’ ku buntu kuko nta bushobozi afite bwo kuzigurira ariko ngo n’ubundi kubera ubwinshi bw’abantu n’umubyigano wari uhari iyi gahunda yarangiye atagenzweho.

Yagize ati “Rwose nari ngize amarwe njyewe n’umutware wanjye tugiye kubona inkingo z’ubuntu none twese nta n’umwe wabashije kurufata kubera abantu benshi, ubu ni ukuvuga ko birangiriye aho kuko sinaba ntinjiza n’ijana ku munsi ngo nzavuge ngo nzikingiza inkingo z’ibihumbi 15 000, rwose ntaho nayakura.”

RBC igiye gukora ubuvugizi igiciro cy’izi nkingo kigabanuke

Dr Makuza Jean Damascene, umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) uhagarariye ishami rishizwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina n’izindi zandurira mu maraso yabwiye Umuseke ko muri ubu bukangurambaga basuzumye abantu 21 800, ndetse bakingira abantu basaga ibihumbi 80 mu gihe bahari bateganyije gukingira abantu ibihumbi 40 gusa.

Dr Makuza yatubwiye ko byaberetse ko ubu bukangurambaga bwagize umusaruro kuko bwitabiriwe n’abantu benshi kurusha uko babiteganyaga. Kandi ngo byaberetse ko abantu benshi bamaze kumenya ko ‘Hepatite’ ihari.

Dr Makuza avuga ko ibyo babonye bigiye kubafasha kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye  barebere hamwe icyakorwa kugira ngo bafashe Abanyarwanda batazabasha kugerwaho n’inkingo zatanzwe ku buntu.

Ati “Icyo twabonye nuko igikorwa cyaje gikenewe kandi ko abantu bamaze kumenya ubukana bwa Hepatite, ubundi twari tugambiriye ko abantu bamenya ko hepatite ihari, ubu rero icyo tugiye kubafasha ni ukubabwira ko bazakomeza kujya kwisuzumiza no kwikingiriza kwa muganga.”

Yongeraho ati “Turashaka uburyo tuganira n’abafatanya bikorwa bacu barimo Uturere, ‘mutuelle de Santé’ n’izindi nzego zitangukanye tubereke ko Abanyarwanda bakeneya inkingo ndetse no kwisuzumisha.”

Ikindi kandi ngo nyuma yo kubona ko Abanyarwanda bakeneye kwisuzumisha no kwikingiza ‘Hepatite B na C’, RBC ngo igiye gukora ubuvugizi ku buryo ibiciro by’izo Serivise byamanuka.

Dr Makuza yagize ati “Turifuza ko urukingo rwazagabanuka rukajya ku giciro abaturage bose babasha kubona kuko ubu urukingo rumwe ni amafaranga 8 700 Frw, ariko turushyize ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) cyangwa 3 000 Frw, aho umuturage ashobora kuba yarwishyura akoresheje ubwisungane mu kwivuza aho kugira ngo azajye azakwirirwa atonze umurongo ategereje inkingo z’ubuntu, ikindi kandi tuzazimanura umuntu ajye abasha kubona urukingo ku bigo nderebuzima.”

Muri ubu bukangurambaga buzazenguruka igihugu cyose, RBC irateganya kuzakingira abantu ibihumbi 400, ubu bakaba bamaze gukingira abantu ibihumbi 210 mu Turere 12.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish