Digiqole ad

Rayon yatsinze Kirehe FC bigoranye, isigaje gutsinda rimwe igatwara igikombe

 Rayon yatsinze Kirehe FC bigoranye, isigaje gutsinda rimwe igatwara igikombe

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon isigaje gutsinda rimwe igatwara igikombe

Imikino y’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ isize Rayon sports irusha APR FC iyikurikiye amanota icumi. Ni nyuma yo kuva inyuma igatsinda Kirehe FC 2-1 kuri iki cyumweru.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon isigaje gutsinda rimwe igatwara igikombe
Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon isigaje gutsinda rimwe igatwara igikombe

Umukino wabereye kuri stade regional ya Kigali, ntiwitabiriwe na benshi kubera gutinya imvura yashoboraga gukurikira ikirere cyari kiriwe kijimye.

Rayon sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga, kuko Mutuyimana Evariste, Lomami Frank na Nzayisenga Jean d’Amour bita Mayor babanje.

Igice cya mbere umukino wakinirwaga hagati mu kibuga amakipe yombi atinyana byatumye kirangira nta buryo bukomeye bushobora kubyara igitego bubonetse ku mpande zombi.

Kirehe FC yatangiye neza igice cya kabiri, ba rutahizamu bayo bagerageza gusatira izamu rya Evariste Mutuyimana wari wafashe umwanya wa Ndayishimiye Eric Bakame.

Byahiriye aba basore baturutse i Nyakarambi kuko bafunguye amazamu ku munota wa 54, ku mupira wari uvuye muri ‘corner’, ujya ku mutwe wa Kagabo Ismi atsinda igitego cya mbere cya Kirehe.

Ku munota wa 55 Masudi Djuma yahise asimbuza akuramo rutahizamu we Lomami Frank utigaragaje muri uyu mukino aha umwanya Nsengiyumva Moustapha, byatumye Nahimana Shasir na Nshuti Dominique Savio bakina nka ba rutahizamu mu minota y’umukino yari isigaye.

Na Nova Bayama yahise asimbura Manishimwe Djabel, naho ku ruhande rwa Kirehe FC Shauri Fiston yasimbuwe na  Uwimbabazi Jean Paul hagamijwe kugarira igitego cyayo.

Ntibyabahiriye kuko Rayon sports yakomeje kotsa igitutu kugera ku munota wa 66 ubwo Nshuti Dominique Savio yasimbukaga agasumba ba myugariro ba Kirehe n’umunyezamu Mbarushimana Emile atsinda igitego ku mupira yahawe na Manzi Thierry.

Nyuma yo kwishyura Rayon sports yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi iza no kuyibona ku munota wa wa 74 cyatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha, ku mupira yahawe na Mugabo Gabriel.

Umukino warangiye Rayon sports itsinze 2-1 wayongereye amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko isabwa gutsinda umukino utaha uzayihuza na Pepinieres Fc kuwa gatanu tariki 19 Gicurasi igahita yegukana igikombe cya shampiyona (2016 – 2017) kuko nubwo yatsindwa imikino isigaye ikipe ziyikurikiye ntizayirusha amanota.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombie

Rayon sports: Mutuyimana Evariste, Nzayisenga Jean D’Amour “Mayor”, Irambona Eric, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Imanishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, Nahimana Shasir, Lomami Frank.

11 ba Rayon biyongereye amahirwe y'igikombe
11 ba Rayon biyongereye amahirwe y’igikombe

Kirehe FC:
Mbarushimana Emile, Niyigena Abdoulkarim, Baraka Augustin, Nkurikiye Jackson, Tuyisenge Niyonkuru Vivien, Cyuzuzo Ally, Mutabazi Isaie, Masudi Abdallah, Kagabo Ismi, Ndikumasabo Ibrahim, Shauri Nyarugeta Fiston.

Abakinnyi 11 babanjemo muri Kirehe FC
Abakinnyi 11 babanjemo muri Kirehe FC
Nshuti Dominique Savio uri mu bihe byiza niwe wishyuriye Rayon
Nshuti Dominique Savio uri mu bihe byiza niwe wishyuriye Rayon
Rayon yagerageje ibitego by'umutwe mu gice cya mbere biranga
Rayon yagerageje ibitego by’umutwe mu gice cya mbere biranga
Uyu mupira Nsengiyumva Moustapha yateye yawurengeje umunyezamu umanukira mu izamu
Uyu mupira Nsengiyumva Moustapha yateye yawurengeje umunyezamu umanukira mu izamu
Mbarushimana Emile yakoze akazi gakomeye mu gice cya kabiri
Mbarushimana Emile yakoze akazi gakomeye mu gice cya kabiri
Mugabo Gabriel watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Rayon
Mugabo Gabriel watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Rayon
Abakunzi ba Rayon sports barakoza imitwe y'intoki ku gikombe cya shampiyona
Abakunzi ba Rayon sports barakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona
Ikirere kijimye cyatumye uyu mukino utitabirwa cyane
Ikirere kijimye cyatumye uyu mukino utitabirwa cyane

Roben NGABO

UM– USEKE

4 Comments

  • ikipe yimana tuyirinyuma

    • Ongeraho ngo ikipe ya Yezu, Bikiramariya, Muhammad, abakiristu n’abayisiramu emwe n’abatemera

  • Twari twarabivuze ko usibye itekinika rya Degaule nta yindi kipe ihiga Gikundiro mu Rwanda none birigaragaje aho Degaule agihugiye mu guhangana n’amagambo mabi yavuze ku ikipe y’igihugu!Oyeee ! Gikundiro

  • OYEE RAYON SPORT

Comments are closed.

en_USEnglish