Rayon yashyizeho itike yo kwinjira muri stade ihenze kurusha izindi mu mateka
Abifuza kwicara muri VIP mu mukino Rayon sports izakiramo Rivers United yo muri Nigeria bazishyura ibuhumbi 20, amafaranga menshi kurusha andi yose yigeze kwishyurwa ku itike yo kwinjira mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Mata 2017 nibwo hateganyijwe umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup uzahuza Rayon sports yo mu Rwanda na Rivers United yo muri Nigeria kuri stade Amahoro.
Ubuyobozi bwa Rayon sports bwamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino. Hashyizweho itike ihenze kurusha izindi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko abanyacyubahiro bazishyura ibihumbi 20 banahabwe uburenganzira bwo kwinjiza imodoka bitandukanye n’abandi.
Umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier yabwiye Umuseke ko ibi byakozwe hagamijwe guha agaciro ijambo abanyacyubahiro.
Gakwaya yagize ati: “Ibiciro byo kwinjira ntibyahindutse cyane kuko ahasigaye hose tumaze imyaka hafi ibiri twishyuza 2000 frw ku mikino yacu. Itandukaniro ni mu myanya y’icyubahiro. Twashyize ku bihumbi 20 kugira ngo abazahicara bazabe ari abanyacyubahiro koko, kandi bitabweho nk’abantu biyubashye. Uzagera kuri stade azabona itandukaniro rya ‘protocol’ bazakorerwa.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu ijoro ryakeye hateranye inama yahuje abayobozi ba ‘fan clubs’ n’ubuyobozi bwa Rayon sports hagamijwe kwegeranya inkunga yo gutegura ikipe neza kandi ibyayivuyemo bitanga ikizere ku musaruro mwiza bifuza.
Rivers United yatsinze Rayon sports 2-0 mu mukino ubanza wabereye muri Nigeria. Rayon sports irasabwa kubyishyura ikanarenzaho ngo ibone itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Iyi kipe yo mu majyepfo ya Nigeria iragera mu Rwanda kuri uyu wa kane saa 21h.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino:
- VIP: 20 000 frw
- Iruhande rwa VIP (intebe z’icyatsi): 10 000 frw
- Ahatwikiriye (Intebe z’umuhondo): 3000frw
- Ahasigaye hose: 2000 frw
Photo: Innocent Ishimwe/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE
12 Comments
Ariko ndabona uyu munyamakuru yakabije kwatura title yiyi nkuru. Rwose ibihumbi 20 birasanzwe kumikino ikomeye. Ahubwo 5000 byavuyeho bashyiraho 3000, bivugako abantu bitaweho muri rusange.
Iyihe match yindi yishyujwe 20000Frw, yitubwire tuyimenye
Njye ndasanga ubuyobozi bwa Rayon Sport bwashyize mugaciro kbsa. Aba ba nyacyubahiro baba bari kugendera mumodoka nibura za 20.000.000 kujyana hejuru. Bakeneye kandi guhabwa icyunahiro cyabo koko ndetse n’ubusanzwe muri societe bababafite bushobozi bushingiye kubintu byinshi (amafaranga,akazi keza, imiryango ikomeye n’ibindi). Kubaca amafaranga 20.000, ntagukabya kurimo ugreranyije n’ibyo navuze haruguru, ibyo bazakorerwa bitromo protocole no kwinjiza imodoka zabo bakaziviranmo mukibuga detse n’uburyo babonamo amafaranaga butandukanye n’ubwa rubanda rusanzwe.
Kubindi biciro, ndemera ko bihuje rwose n’urwego umukino urimo ndetse n’uburemere ufite (umukino mpuzamahanga kandi urimo kurwanira kwinjira muamatsinda no gutanguranywa agafaranga agtubutse gahari)
Ndabona ali ayo da ukulikije ko twaabaje kuyakira tuli benshyi ndabona Stade tuzayuzura peee
Umuseke mujye mugerageza mucukumbure mbere yo kwandika inkuru mureke kutubeshya, nkubu koko mwahereye hehe muvuga ko
Match Rayon sports izakiramo Rivers United yo muri Nigeria ko amafaranga abantu bazishyura ariyo menshi kurusha andi yose yigeze kwishyurwa ku itike yo kwinjira mu mupira w’amaguru mu Rwanda muri VIP? none se wigeze umenya umukino wigeze guhuza Amavubi na Angola cyagihe bavugaga ko Katawuti yariye akitsindisha igitego cyatumye Nigeria isigara Angola igakomeza kwinjira byari ibihumbi 35000 muri VIP nshuti yange.
Oya papa! aho nanjye nari mpari VIP yari 15 bale
@brother Makoro,
Yewe umbabarire nibeshye kabisa ndebye muri archive zanjye.
Byari kuba ikibazo iyo bazamura ku myanya y’ahicara benshi. Ibiciro ntacyo bitwaye. Gusa dusabe imvura ntizagwe.
rayon izahikura se ra ?
ahubwo musabe imvura izagwe kuko ibishyimbo biri kuma ndetse nindimyaka kandi ntawe uzinjiraku kibuga atakoze ku munwa ngo agire icyo ashyira imbere y’ishati ubundi se ntimukeneye imyumbati n’ibijumba mwa!
Hahahahahaahahahahaa
Ahubwo babishyuje make iyo bagira 50.000 Koffi Olomide aza ntibishyuye 100.000 kandi salle akuzura bakabura Naho bajya. Erega usanga banayagurirwa naba secrétaires babo agakurwa mu byarubanda (imisoro) bajye bihera na Gikundiro yirireho
Comments are closed.