Digiqole ad

Rayon yanyagiye Etincelles iyisanze i Rubavu

Ibitego bitanu ni byo Rayon Sports yatsindiye i Rubavu itsinda Etincelles, Police i Musanze itsinda ku munota wa nyuma ubwo shampiyona yakinwaga umunsi wayo wa 23.

Kuri stade Umuganda Etincelles yahaboneye isomo
Kuri stade Umuganda Etincelles yahaboneye isomo/photo Ruhagoyacu

Kuri uyu munsi ikipe ya As Muhanga nyuma yo kunganya na Police ku mukino uheruka, kuri Stade yayo ntago yaje kubyitwaramo neza dore ko yahatsindiwe na Mukura igitego 1-0 cya Michel.

Ikipe y’Isonga kuri Stade Amahoro yari yahakiriye Kiyovu Sports gusa birangira Kiyovu kera kabaye ibonye amanota atatu nyuma y’uko ibitego bya Tuyisenge Pekeyake Pekinho, Masudi Kaka ndetse n’igitego Isonga yitsinze byatumye batsinda Isonga 3-1.

Kuri Stade ya Kigali ikipe ya APR FC yakinaga na As Kigali ku mukino umwe muri 2 yakinirwaga mu mujyi wa Kigali. Ikipe AS Kigali itozwa na Cassa Mbungo yaje guhura n’uruva gusenya kuko yatsinzwe na APR FC ibitego 3-0. Sekamana Maxime umaze iminsi witwara neza ni we wafunguye amazamu mbere yuko Yannick na Nova Bayama abasore bato ba APR batsinda nabo.

Indi mvura y’ibitego yaje kubera i Rubavu aho Rayon Sports yanyagiriraga Etincelles ku kibuga cyayo ibitego5-0. Hamiss Cedric yaje gutsinda ibitego bitatu muri uyu mukino harimo kimwe cyiza cyane cya Coup Franc mu gihe Kambale Salita Gentil na we yatsinze ibindi bibiri. Cedric umukino ushize akaba atari yawukinnye.

Police ikomeje kwiruka inyuma ya Rayon nayo yashoboye kwikura i Musanze dore ko umukinnyi wayo Ndahayo Eric yayaitsindiye igitego mu minota ya nyuma byatumye batsinda Musanze 1-0.

Uyu munsi wa 23 usa nkaho utahiriye amakipe yasuye dore ko ikipe y’Amagaju i Nyamagabe yaje kuhatakariza umukino wa mbere itsinzwe kuva igice cyo kwishyura cyatangira. La Jeunesse ni yo yaje kubigeraho dore ko igitego cya Guilain mu minota ya mbere cyabafashije gutsinda Amagaju 1-0.

Marines FC yo ikomeje kwiyongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere ubwo yongeye kwikura i Rusizi ubwo yanganyaga na Espoir 1-1.

o AMAKIPE P W D L F A GD PTS
1 RAYON S. 23 16 3 4 49 21 28 51
2 POLICE 23 13 9 1 37 12 24 48
3 APR 23 11 9 3 26 15 11 42
4 MUKURA 23 11 5 7 22 16 6 38
5 LA JEUNESSE 23 10 5 8 24 22 2 35
6 AS KIGALI 23 8 8 7 19 16 3 32
7 KIYOVU 23 9 5 9 19 22 -3 32
8 MUSANZE 23 7 9 7 21 20 1 30
9 AMAGAJU 23 6 9 8 17 19 -2 27
10 MUHANGA 23 6 7 10 10 20 -10 25
11 ESPOIR 23 6 6 11 15 23 -8 24
12 MARINES 23 5 6 12 14 34 -20 21
13 ISONGA 23 2 9 12 17 29 -12 15
14 ETIENCELLES 23 2 8 13 13 33 -20 14

Inkuru dukesha Ruhagoyacu.com

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Merci kuduha ibitego byinshi, Rayon Sport uragahorana itsinzi,abawe tukuri inyuma,equipes 3 zisigaye turasaba intsinzi gusa gusa.

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
    Ni byiza da! ariko murebe neza sinshaka kubona Isonga muri deuxieme div. rwose byaba bigayitse. bazashyireho itegeko rivuga ko Isonga kumanuka bitayireba, hajye hamanuka izindi yo itarimo

  • Komeza utsinde rayoooooooo

  • tukurinyuma gikundiro we urakabyara wabyaje inka-uragatware igikombe wambaye ubururu numweru-uragakubitwe amata amatama yombi!

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
    Courage, mukomeze kwitegura neza imikino itatu isigaye,igikombe turagishaka kandi ndabona hari icyizere. Thanks.

  • APR NIYISUBIREHO

  • komera rayon

  • komeza utsinde tukuri inyuma igikombe tugishaka ubundi duserebure

  • musanze yisubireho gusubira inyuma sibyiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish