Digiqole ad

Rayon Sports yapfunyikiye APR 4-0

Ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampionat, Rayon Sports yongeye gushimangira ko uyu mwaka waba ari uwayo itsinda ikipe ya APR FC iyisanze mu rugo ibitego 4-0 kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu.

uhereye iburyo ni Djamal Mwiseneza, Salita na Hamiss Cedric bishimira igitego cy'agashinguracumu
uhereye iburyo ni Djamal Mwiseneza, Salita na Hamiss Cedric bishimira igitego cy’agashinguracumu

Imbere ya stade yari yuzuye ntaho gukandagira dore ko benshi no kwinjira byagoranye cyane kubona ticket, nta kipe muri izi yari yemerewe gukora ikosa. Cyane nka APR FC kuva mu 1995 yari itaratsindwa bene aka kageni na Rayon.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0, ndetse bamwe bashaka kwigira mu zindi gahunda bitewe n’umukino mubi berekwaga n’impande zombi zari zifitaniye ubwoba bwinshi.

Mu gice cya kabiri niho ibintu byahindutse, Hategekimana Aphrodis bita Kanombe na Johnson Bagoore bo hagati ha Rayon Sports bamera barusha imbaraga Mugiraneza Jean Baptiste (Miggy) na Buteera Andrew ba APR bo hagati.

Igitego cya mbere cyaturutse ku mupira Bagoore yambuye Miggy hagati mu kibuga, ahereza Fuadi uyu aha Mwiseneza Djamal acenga neza cyane Kodo wa APR FC maze asunikira Kanombe ‘centré’ ashyiraho n’umutwe neza icya mbere kiba kiranyoye cya Rayon Sports ku munota wa 51

Iki gitego cyafunguye umukino APR ishaka gukina na Rayon, ariko iyi kipe y’i Nyanza irusha cyane abasore ba APR kugumana umupira.

Buteera Andrew hagati agerageza kugumana umupira
Buteera Andrew hagati agerageza kugumana umupira

Ku munota wa 61 Mwiseneza Djamal yongeye gucenga abakinnyi babiri ashyira umupira ku kirenge cya Hamiss Cedric wari neza neza imbere y’izamu maze ashyiramo icya kabiri stade yari yiganjemo ubururu n’umweru ijya hejuru.

Mu gihe abafana ba Rayon bariho babyina intsinzi, byari bitararangira kuko umucyeba wabo bita ‘Igikona’ yari akibagoreweho.

Ku munota wa 69 nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Kanombe, Djamal na Fouadi bahereje umusore w’umurundi Kambare Salita Gentil (uzwi nka Papy Kamanzi) ashyiramo icya gatatu, maze abaje gufana APR bakubitiraho kwiheba kuko kwishyura byari bigoranye mu gihe abakeba babo bita ‘Gasenyi’ bari babimye umupira.

Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira no gucenga cyane abakinnyi ba APR, nubwo uyu munsi byagaragaye ko nta mahirwe hebe na mba APR yari yazanye kuko n’uburyo yabonye mu gice cya kabiri umupira wafashe umutambiko w’izamu.

Ku byago bya APR yakinaga idafite Iranzi J. Claude, Emery Bayisenge, Ruhinda Farouk na Michel Rusheshangoga, yaje no kuvunikisha umusore wabo Mubumbyi Barnabé wavunitse bitoroshye avanwa mu ku kibuga acumbagira, abaganga ntibatangaje ibye.

Mu gice cya mbere habaye umukino mubi cyane
Mu gice cya mbere habaye umukino mubi cyane

Kuri uyu mukino wa APR, abasore bato nka Sekama Maxime ndetse n’impanga zitaha izamu Isaac Muganza na Songa Isaie bahawe umwanya ariko ntacyo babashije gukora imbere yaba myugariro Faustin Usengimana na Iddy Nshimiyimana.

Ku munota wa 79 Salita Gentil yatsinze igitego cya kane cy’agashinguracumu cyatumye Royon Sports ikora ibintu yaherukaga gukorera APR mu 2004 ubwo yayitsindaga 4-1. Rayon ariko ikaba kuva kuwa 21 Mutarama 2010 yari itaratsinda APR FC mu mukino wa shampionat.

Iyi ntsinzi kuri Rayon yatumye ishyira ikinyuranyo cy’amanota icyenda hagati yayo na APR, bamwe ubu bavuga ko ikipe isigaye kuyitambika imbere ngo iyibuze shampionat ari Police FC.

Umutoza Eric Nshimiyimana wa APR FC nyuma y’umukino, akaba yavuze ko yarushijwe na mukeba kubera impamvu zirimo n’abakinnyi yaburaga.

Naho Didier Gomes da Rosa we yatangaje ko yatangariye amahari akomeye hagati y’aya makipe ngo yajyaga yumva ariko atarayabona neza, kuri iyi ntsinzi ngo imushimishije cyane akaba aribwo yabonye koko uburyo APR FC na Rayon ari abacyeba.

Mbere y'umukino imbere ya stade ubururu n'umweru nibyo byari byiganje
Mbere y’umukino imbere ya stade ubururu n’umweru nibyo byari byiganje
Abafana ba Rayon bamwe baba bitwaje impamba
Abafana ba Rayon bamwe baba bitwaje impamba
Fair Play hagati y'abafan b'impande zombi
Fair Play hagati y’abafan b’impande zombi
DSC_0144
Aho bita mu ‘Ruhango’ ibintu bihora bishyushye
DSC_0484
APR FC yabanje mu kibuga
DSC_0482
Rayon Sports yabanjemo
DSC_0180
APR nabo ntibari bicaye ubusa
DSC_0221
Stade Amahoro yakubise iruzura
DSC_0551
Faustin Usengimana ashimira Kanombe wari umaze gushyiramo icya mbere
DSC_0247
Mubafana ba Rayon ibyishimo byari byateruye Stade
DSC_0528
Mubumbyi wa APR agerageza gusatira aciye ku ruhande, aha yari ataravunika
DSC_0546
Ngabo Albert (imbere) arwanira umupira na Djamal Mwiseneza
DSC_0572
Nyuma y’igitego cya kane mu ‘Ruhango’ batangiye gucana
DSC_0577
Hakuno mu bafana ba APR imbeho yari yose
DSC_0626
Ndetse amagambo yashize ivuga aka ya nyombya barashe amatama yombi
DSC_0627
Umutoza Eric Nshimiyimana aho yari ari nawe ntiyari yorohewe
DSC_0629
Umufana wa Rayon aha induru inttare ya APR bari bamaze kubuza gutontoma

 

Indi mikino y’umunsi wa 20:

Police FC 2-1 Isonga

Mukura 2-0 Kiyovu

Etincelles 1-1 Marines

La Jeunesse 0-1 Muhanga

AS Kigali 0-1 Musanze

Amagaju 2-0 Espoir

Urutonde rw’agateganyo:

No AMAKIPE P W D L F A GD PTS
1 RAYON S. 19 13 2 4 40 19 21 41
2 POLICE 19 11 7 1 30 11 19 40
3 APR 19 8 8 3 21 15 6 32
4 MUKURA 20 9 5 6 19 14 5 32
5 AS KIGALI 20 8 6 6 19 13 6 30
6 LA JEUNESSE 20 8 5 7 21 20 1 29
7 KIYOVU 20 8 5 7 15 18 -3 29
8 MUSANZE 20 6 9 5 19 16 3 27
9 AMAGAJU 20 6 7 7 17 18 -1 25
10 ESPOIR 19 6 4 9 14 20 -6 22
11 MUHANGA 20 5 6 9 8 18 -10 21
12 MARINES 20 4 4 12 10 31 -21 16
13 ETIENCELLES 20 2 8 10 13 22 -7 14
14 ISONGA 20 1 9 10 14 24 -10 12

Photos/A E Hatangimana

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Sha agahuru k’….. kahiye uyu munsi tu.Ibyiyoni byacitse amababa binanirwa kuguruka binanirwa no kugenza amaguru.Da Rosa,niyo wasubira iwanyu uyu munsi ariko udukijije agasuzuguro kigikona.merci da Rosa.OOOOOOOOhh Rayon,nubwo bakwanga uzabaho.komeza utsinde ntawuzakwanga.

  • Oyeeeee rayon. ..mukomereze aho ,organisation niyo twaburaga naho ubundi..ikipe niyi…ba sina nabandi nkabo bajye bamenya ko gikundiro izahoraho ..gusa uyu musore salita namukunze cyane ..ngo ni umurundi ?uwabimenya yansobanurira ?amavubi arahombye pe .

  • Kambale Salita cyangwa Kamanzi Papy ni umucongomani yahoze muri Marines aho yatsinze igitego muri Rayon i Gisenyi Jean Marie agitangira gutoza ahita amuzana muri Rayon. Ndizera ko aho Sina ari na we ari mu cyunamo hamwe na APR.

  • Mbega ibyishimo,mbega umunezero biragoye kubyiyumvisha,Rayon naho isi yakwanga njye NZABAMPARI.Nomuri Rwanda Mirtary Hospital(RMH)bemeye dore kona muganga wa APR ariho akora.

  • ntakiryoha nkogutsinda ikipe ubona idashoboye no ku kwishyura

  • Nk’abakunzi ba Rayon sport ibyishimo byaturenze,ikipe yacu nigumye yerekane ko ari inararibonye hano mu Rwanda.RAYON komeza utsindeeee!!!

  • Rayon n’ikipe y’imana koko!!!

  • umuseke doti komu , ndabakuuuuuuunda muri aba zeru.

  • Njye ndumiwe pe! iriya apr yatsinzwe 4 niyo kipe y’igihugu dufite kdi abayitsinze nta numwe mico ajya ahamagara baba djamal,faustin,gerard(nyezamu)ahubwo hagahamagarwa nyezamu utsindwa 4 na club ihamagarwamo umukinnyi umwe(kanombe) ahaaaa!!!

  • Igikona tugihaye isomo 4-0 porice nayo ize yikandagira ndayiceka7 beckham kowacecetse?

  • byose bihira abakunda Imana gustindwa nogustinda icyangombwa ni urukundo nkaho natwe turasubira kwisoko tuze dukine umupira mutwitege

  • reka sha cyakora nibishime kabisa nyuma ya 12 ans hahaha

    • Ahubwo se uyu munsi murarara ku wa kangahe AS Kigali na la jeunesse nizitsinda?

    • Ngo nyuma ya 12 ans! Na panthere zarayisize sha! Rayon ntacyo izaba

  • oyeeeee…..!! ibyo mubona nibike biracyaza. ikibabaje ni uko twishe urunyoni rutaribwa. Rayon komeza natwe twaje.

    • YOOO! niyo warurya ngo rutera icyaka kubi.
      ni urunyoni rubi rwo gatsindwa na NYAGASANI.

  • IKI NICYO GIHE NTAMWANA URUTA UNDI NABO NIBUMVE UKO GUTSINDWA BIMERA….. ABA RAYON OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • Eheeeee!!!!!Rayon ikipe y’Imana oyeeeeeeeeeee!!GIKUNDIRO nzakugugwa inyuma wenda ninshaka nzabizireeeeeeeeeeee!!!!!!!yebabaweee!jyewe “INZOBERE”byandenze

  • Banyarwanda banyarwandakazi nabaho nubwambere mbonye ibintu nkibi kabisa reka mbabwire nezerewe kuruta umunsi nanezerewe narongoye kabisa,naho napfa uyumunsi nagenda nezerewe,mbega impanuka mbega ibyago igikonagihuye nabyo nonese ko narinzi ko APR ariyo mukeba ubu wambwirango bigenze bite?ntakundi ariko hatahiwe police yo ni 7 kumwuka rayon ikipe y’Imana nzakugwa inyuma uku si uguseba ahubwo ni ukwanadagara.

  • haha apr yabuze nzenze sha ngo ayisifurire ayibere kabisa, igihe nzenze atazajya ayisifurira ngi yigure igikona bazajya bagitsinda kuriya?????

  • Rayon oyeeee!!!!!Urban boys,mukomeze mutsindeee!!!Umuseke.com mukomeze mutere imbere mutugezaho amakuru ayunguruyeeee!!!aba rayoooo mukomere murakabaho,mukomeze ishyaka n’urukundo rw’ikipe y’Imanaaaaaaaaaaaaa..

  • Rayon Sport yahinduye isigaye yitwa IBINEZERO bishatse kuvuga bine zero mureke Rayon yacu iduhe ibinezero gusa gusa gusa

  • Turashima Imana niyo nyuma y’ igihe kirekire yongeye gushima ko umunezero ugaruka kubakunzi ba Ruhago kw’ isi hose. Ntimugirengo ibyishimo biri mu Rwanda gusa no hanze bishimiye iyi nsinzi. Gusa Imana yeretse ikimenyetso abasesengura Ruhango igihe Habaga impinduka muri FERWAFA, nemeza 85% batwiciraga Ruhago y’U Rwanda. Banyarwanda muhumure biracyaza. Cheers to you all.

  • Nshimiye umunyamakuru wanditse iyi nkuru kuko nk’abari hanze y’uRwanda iduhaye ishusho nziza y’uko umukino wagenze. Congs kubaRayonnn!

  • ariko se ikirarane na Police kuki kitakinwa ku wa gatatu ko aribwo Apr nayo izisobanura na Espoir?Aho technique ku gikona ntiyanze ikaba igiye kuba muri police?

  • Imana inshimwe kbs iranshubije kubona rayon itsinze 4-o apr biranyerekako igikombe tugifite ubu mba bwize ukuri hasigaye police fc yo ni 5-1 ubundi imana idufashe dutware shampion ni cyamahoro dusohoke njyirango mwarabibonye ko twagarutse kubibuga ubu aba apr fc bayivuyeho kubera kudatsinda reba fair play yumufana wa rayon na apr fc barimo baraza muruhango tumeze neza nanubu ibyishimo nibyinshi murakoze kuko mwadushyiriyeho urubuga rwo gutangaho ibitekerezo byacu.

  • ubu twe abareyo apr twayise binezero bivuga ibitego bine kuri zero

  • Ntabwo ndi mu rwanda, ntabwo nari mperutse gukurikirana umupira wo mu Rda kubera kubihirwa, ariko sinababwira ukuntu nishimye pe!Mbega byiza weeeeeeeeeeeeeee. Rwose, ubuyobozi bwa Gikundiro R. Sports turabushimiye ariko kdi nibanoze uburyo twe abafana twashyigikira ikipe yacu, ubundi bazirebera tu!!! Bravo Gikundiro!!!!!!

  • yooo aperi niyihangane gusa imenyeko gikundi twaje tuje ubu igihe niki

  • reka nabo bakoremo ni cadon twabahaye,bazongere turebe?

  • Yooooooo mbere yabyose ndabasuhuje bavandimwe duhuje igihugu,kandi nsuhujije nabakunzi ba Rayon Sport,ababasore bampesheje ishema aho ndi mugihugu kitari amavukiro incuti zanjye zishimye cyanee barikunzanira gift nkaho arijye mukinnyi.abari mu rwanda mwumveko nabo mutarikumwe twifatanije namwe mubyishimo,kandi Imana ikomeze kudufashiriza equipe kugeza ku ifirimbi yanyuma yiyi champion ,AMEN!

  • Mwandinze igikona!Mwanditse amateka pe!nkeneye ko munkubitira umupolice

  • Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa iki nicyogihe kdi amateka ni ayisubiramo intsinzi iziye igihe kdi ikenewe mubwire abapolice muti murarye murimenge nimwe musigaye ubundi igikombe kikazamurwa

  • aka apr karashobotse….nta gahora gahanze

  • Mbegaaaaaaaa.apr ngo barayikubitira mwigunira.abanyenyanza natwe tuhavuka tukaba turimumahanga.ntimwavugango boudalah urumugabo.equipe yo icyatunezeza nuko yajya mu ijuru idapfuye asia nuburayi mufate nirindi.ooooooooo rayon baguhora iki rayon terme yabakunzi ba rayon biga mubuhinde.

  • Rayon Sport Komeza utsinde, courage Imana ibari imbere natwe abafana tubari inyuma.

  • mbega ibyishimio, mbega umunezero birarenze gusobanura, ubu bwari ubukwe peeee!!! mbega ngo turarya igikona , rwowe abarayon bo mu bubiligi twifatanyije n’abo kw’isi hose kwishimira ko cya gikona rwagipfyue amababa

  • biriya byerekana ko imiyoborere myiza itanga umusaruro niho ziriya ngufu Rayon yazikuye ni k’ubuyobozi bwiza mukomereza aho buriya na championat igiye gukomera tutibagiwe n’amavubi

  • hahaha kumunsi wabagore uduturu 4 nitwinshi kabisa gukubitira ikiyoni mu igunira bakagipfura bakagikura karavati bakacyambika agakoroboyi kizajya gitwaramo ibitego BYITWA AGAHOMAMUNWA BINEZEROOOOOOO uduhoyiki Rayooonnn
    nihagire ureba ifoto ya coach w’ibyiyoni byamurenze yipfuka mu masoo n’ikimwaro?
    n’umujinya? n’isoni?n’agahinda? Ubu yahise anahindura izina ngo azajya yitwa NZAKAGENDANA

  • Nishimiye gutsinda kwa Rayon ariko namaganye uburyo abafana bamwe babangamira abantu mu muhanda bica amategeko y’umuhanda!Ngabo abamotari bitambika imbere y’amamodoka batwaye moto bahagaze, ngabo abantu mu madirishya ya Minibuses ngabo abantu batava mu nzira y’imodoka buzuye umuhanda harimo n’abafite amacupa y’inzoga n’ibindi bishobora guhitana ubuzima bw’abantu!Gufana ni byiza ariko harimo no guha abandi agaciro no kwubahiriza amategeko agenga umuhanda!

    • urakoze kuli icyo gitekerezo cyiza koko habaye ambutiaje zabafana aiko nugukomeza kwigisha uraziko kwigisha ali uguhozaho

  • CYAKORA TWAGIZE IMANA NTIHASIFURA NZENZE MAZE DUKINA UMUPIRA DUTUJE DUTSINDA IGIKONA KARAHAVA AMABABA TURAYAPFURA YE.SHA BAZONGERE.OYE RAYOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOON MWARAKOZE BANA BACU KUDUKURA MU’ISONI TWARI TUMARANYE IMYAKA MYINSHI MUKOMEREZE AHO TUBARI INYUMA.

  • ntabwo abafana bareyo bakwiye kwirata kuko ntabwo igkombe barakizera neza

    • ntabwo abarayon barata igikombe ahubwo bararata kunyagira Muteteri fc! kandi ntugirengo hari indi mpamvu idasanzwe ni uko nzenze wanyu atari ahari!

    • NUBWO BATAGITWARA ARIKO IKIYONI TWAGITSINZE AMAGAMBOBAKAYAREKA N’UBUJURA BWABARANGAGA.MWABONYE KO EQUIPE ARI RAYON ARIKO LOL

  • ABA APR KO MUTAVUGA BITE???? MWARUMIZE???

    • Ikiyoni cyavuga gute se kiri kucyokezo amakara ari kucyotsa Rayon ihamagaje ka
      Mutzing nawe urabaza? ngo inyombya yarashwe amatama yombi iti amagambo ashize ivuga, cg yankuba yakubitiye imbaragasa mu mukungugu iti nzize akagambane; ikiyoni bakigongesheje inyundo ku munwa gihita kiba ikiragi.
      ubundi bajugunya mu igunira bagikubita nk’inzu ihiye he no kukibona …

  • Tubyemere rwose ntabwo umupira wo mu RWANDA wakomera RAYON itabigizemo uruhare abari barihaye kuyibuza ubwinyagamburiro nabo babonye ko bibeshyaga kuko URWANDA rwahoraga mu myanya ya nyuma murebe ngo umupira mu RWANDA uraryoha abanyarwanda bakishima mwabonye ko n’IMANA yabyakiriye igihugu cyose kikabona imvura yari yarabuze ijoro ryo kuwa gatandatu ryabaye ryiza cyane.

  • Rayon yacu kabisa yatunejeje cyane mwakozeeeeeeeeeeee Imana ikomeze ibajye imbere dushimiye kandi Mayor wa Nyanza abafana twese tubarinyuma kabisa mwakoze agasuzuguro k’ibikona kari katugeze habi. Abana bange bose ni bleu blanc gusaaa Rayon Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Mukomere mwese aba rayon ahubwo njyewe ndumva atari ugutsinda amakipe ahubwo rAYON OYEE njye ndabonarayon irikujwibuza amakipe bihuye icyo nifuza nuko aba rayon twese twafatanya tugafasha ikipe yacu tukagarura abakinnyi bacu bakomeye bagiye ahandi nka Haruna ukina muri tanzaniya ubundi ejo bundi nidusohokera igihugu n amahanga tuzayate kuwakajwiga muragahorane instinzi kuko ntago nakwirirwa nta igihe ngo ndavuga uburyo tuzajwibura izo za rucaca naza police izo zo nta kazi karimo ubu nugutegura kuzasohokera igihugu umwaka utaha Murakoze muragahorana gikundiro

  • NIBYIZA GUTSINDA KW GIKUNDIRO UBANZA NONEHO FOOTBALL YONGEYE YAGARUTSE,RAYON SPORT OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • APR niyihangane bibaho ntawe usangira n’udakoramo dore igihe yahereye idutsinda.Rayon dufite intego yo gutwara igikombe cya championat ndetse n’icy’amahoro.Tugiye kwisubiza icyubahiro.

  • equipe y”imugandamure ibyishimo byayo ntibimara kabir kuko umuzimu wayo yanga iterambere naho APR nireke guta ibitabapfu ipfusha ubusa amafaranga bariya basaza bakinnye ejo nibo yita abana!!!!!!!!

  • ariko ab rayon ntimutana no kwiyemera iyo mutsinze rimwe mwumva ko mwaciye ibintu mwakwitonze ra.ese ubwo ubwo twongeye tugahindura ikipe mwajyahe?jyewe icyo nanze nurusaku rwanyu.muradutsinda uyu mwaka ariko ubutaha wapi tuzahita tugarura abakinnyi kuko mtangiye kwiyemera mutaratwara igikombe noneho nimujyana igkombe ntawe uzabakira ariko mubimenye ko ari igihe gito.

    • @Iblahim reka kwirirwa uvuga ngo kwiyemera kw’aba rayon bafite ishingiro kuko uriya mukino wagizwe no gusifura kutarimo amariganya, uzi ubujura bwa APR,muhindura?nones se mwari muzi ko mugiye gukina nabo muhora mwiba gusa?ni hahandi hanyu ,ubu zahinduye imirishyo

      • oya nshuti ntawusangira nudakoramo, ni byiza mukwiye kubyishimira rwose, no guhora musigara kurugo muri nyamwinshi ntibitunezeza ngaho namwe nimwiberreho bibaho

  • Biragaragara ko ruhago yahinduye isura,uwashobora kutubwira uburyo twabona DVD yiriya match yatubwira tukayigura.Ibi binyibutsa Esp de Tunis iyikubita 8,Man City yakubise 7 Man u,Arsenal nayo yigeze gutamira 8 bya Ferg.Ntawarubara,gusa hatahiwe Police.

  • rayon oyeeeeeeeeeee igikombe twakizeye ubu.

  • Njye ndashimira mayor wafash icyemezo cyo gusubiza equipe kugicumbi cy ibwami IMANA izakomeze imwongerere ubumenyi

  • ok gikundiro uradushimisha komereza aho.

  • Ntacyo navuga njye insinzi ya Rayon yaranshimishije nashimye Imana cyane. Dutegereje insinzi ya rurangiza Rayon Sports izakina na Police.

    • Aha rero iminsi irasa ariko ntihwana, nzemera nimutsinda Police nukuri

      • ko ureba yagize ubwoba igasunika umukino uragirango bigende bite?

  • rayon ayeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee,ndabemera nuri abambere,ese wamutype ngo ni KAWUBELI wavuzengo yagiye mu equipe imushimisha ubu umutima ntiwamuvuyemo ? nagaruke mu equipe y’abanyarwanda kdi yashyizweho n’Imana naho ubundi yarayobye pe.harakababaho abanyarwanda bose n’abarayon aho bari hose muri iyi si y’Imana.

  • A P R FC IRANGWA BURI GIHE NO GUFATA IBYEMEZO BYO GUHUBUKA UBUNDI NTAWIRUKANA ABAKILNYI BOSE RIMWE KIRAZIRA URABAVANGA NGO BAMENYEREZE ABANA UBU BAGIYE KWONGERA

  • A P R FC YAZAMUYE ABANA IGIHE KITARAGERA NONE IBISUBIZO IRABIBONYE KIRAZIRA BARI KUBAVANGA NA BAKURU BAKAMENYERA.UBU ERIC ARATAHA ABABIKOZE BIGARAMIYE NI HATALI EQUIPE YA MAJESHI.UBU ABA NYE CONGO BAGIYE KUGARUKA.HAAAAAAA

  • Ibi ntibibaho n’agasuzuguro gakomeye kubona Gasenyi idutsinda bene kariya kageni. Bimeze nko kunyura munzira akabwa kakakurya ukabura aho wivuriza cyangwa ukabura nyirako ngo akuvuze. APR ikwiyw gushaka umutoza ubishoboye, naho ubundi ntaho twaba tujya.

  • kuko urwanda nabanyarwanda bakwiriye ibyiza .mureke mwirebere ukuntu rayon igaruye abakunzi baruhago kuri stade

  • APR turayikunda pe natwe dusabe umutoza iki sigihe cyo gukinisha abana koresha abafite akamenyero kuko abana haraho bahera bakamanza bakumva,imvune abandi banyuzemo mubidufashemo

  • ninde wibuka umugani wa Ngarama na Saruhara jyenda Rayon urakinaSaruhara yari yarabujije i bwami guturwa ntawe ugemura none Ngarama Rayon yacurishije ubuhiri bw’icyuma ayivuna ibaba,ayivuna umunwa, ibyiyoni biriruka birahunga,biri kwibaza icyo kubwira Afande byashobewe.

  • Bakunzi ba Rayon mureke mbere na mbere dushimire Imana kuko itwibutse, mu gihe twamaze twihanganiye equipe yacu, none APR itsinzwe rimwe isubiranyemo umutoza, mwamenye kwihangana nkatwe, rahira ko bibaye imyaka irenga 2 mwaba mukinjira muri stade mpereye ku myitotombo mufite ahaaaaaaaaaaa, Rayon Courage.Imana ikomeze igukuze.

  • Igishimishije kinini si ugutsinda APR ibitego byinshi, igishimishije ni ukugarura abantu ku bibuga. Nawe uramutse ukiniye ku kibuga ukebuka hirya no hino ukabona Stade iruzuye ngira ngo wakora mu nganzo ugakora utwo wize twose kugira ngo ubashimishe. Na none murabona ko hari isomo tutakwirengangiza. Kuki abatoza b’abanyamahanga bahagaze neza. Rayon, Police,Mukura. Ese nu uko abanyarwanda ari abaswa? Ntabwo aribyo 100% ahubwo ni uko mugutoza amakipe abatoza b’abanyarwanda iyo batavangiwe, bagira amarangamutima. Nkeka ko Ntagwabira atari umutoza w’umuswa ariko ruswa ye yamukozeho, ndetse n’amarangamutima mu kudakinisha abakinnyi b’abahanga. Buriya se iyi hataba Umufaransa SINA yari guhanwa ngo amenyeshweko umukinnyi utagira discipline ntacyo amaze. Ntawundi washobora amafuti y’abakongomani uretse umuzungu.

  • Rayon oyeee!!! wadukoreye ikintu cyiza cyane igisigaye ni ugukosora police

  • ibi birababaje kubona gasenyi idutsinda.ubundi ntibigomba kubaho narimwe kuko iriya si ikipe yo kudutsinda.gusa icyiza ni uko gasenyi nta gikombe iteze kubona

  • Yewe inyandiko ziragwira kweri! Nk’uyu Kalisa buriya avuze ki? Icyakora mba numiwe. Iyi kipe avuga ngo si iyo kubatsinda, kandi ariyo ahubwo yagiye ibatsinda ibitego byinshi, ati icyiza ni uko itazatwara igikombe, sinzi niba asesengura cg ari ukwandika byo kwandika, none se ikipe itaratsindwa narimwe kuva retour yatangira kandi ikaba yarigaruriye umwanya wa mbere ivuye inyuma ahera he avuga ko itatwara igikombe? Ikindi kandi ni uko ariyo yagiye igabana na APR IBIKOMBE n’ubwo ifite bike kuri yo ahera he avuga kuriya. Rayon yashoboye gutsinda Mukura 2-0 kani ariyo kipe ubu ihagaze neza, itsinda APR fc 4-0 kandi iri mu makipe yahabwaga amahirwe, yego ubu ishigaje Police kandi ucishirije niyo zihanganiye ku gikombe, yego muri ruhago byose birashoboka ariko ntibyoroshye gukura igikombe hagati y’aya makipe abiri aho igihe kigeze aha, gusa jye mbona iriya much yabo y’ikirarane ariyo izatanga ikipe izatwara igikombe, ariko urebye mu kibuga uko amakipe ahagaze Rayon Sports irahabwa amahirwe menshi. Erega wabyemera utabyera Rayon Sports niyo ikomeza Championnat y’u Rwanda, urabona amastade uko asigaye yuzura. ariko uzarebe iyi ifite ikibazo ugera ku kibuga ugasanga kiraguhamagara niyo yaba ari APR na Police zakinnye kandi ziri imbere. Naho Rayon iratsinda ugasanga u Rwanda rwose ni ibirori ndetse no mu mahanga.

  • nibyo koko rayon yaradushimishije gusa APR na POLICEbasenge tutazatwara igikombe kuko muzabona ibirori mutigeze mubona mu rwanda

  • agahinda mfite gusa nuko ntari mpari!!!!!naharaniraga keshi kuzabona dupfura igikona akawamukongomani ujya avugira kuri radio ngo yari yazanye igifuka cyo gutwaramo amababa ya Apr igihe yahuraga na tp mazembe!ariko ntagahora gahanze natwe iki nicyo gihe!Conglts to Da Rosa!!!!

  • ni hashyirweho uburyo bwo gukusanya inkunga mu mahanga buhamye, ndetse no mu mirenge yo mu rwanda no mu tugari kuko hari abatazi gukoresha buriya buryo mu tangaza kuri TV ahasigaye, dutware ibikombe!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish